Abazi neza Umurenge wa Rukoma n’uwa Ngamba zo mu Karere ka Kamonyi Intara y’amajyepfo, bahamya ko ari imwe mu mirenge ibitse Ubukungu mu butaka bugendanye ahanini n’amabuye y’agaciro, abaturage bagashima DEMICO Ltd, Kampani icukura amabuye y’agaciro, uburyo ibaha akazi neza, byatumye babasha kwiteza imbere mu buryo bugaragara.
DEMICO Ltd ivugwa imyato n’abaturage bo mu mirenge ikoreramo, by’umwihariko abo mu mu murenge wa Rukoma baganiriye n’Itangazamakuru, bavuga ko aho iyo Kampani igereye mu gace batuyemo, bahise basezerera ubukene, cyane ko bahawe akazi ari benshi, ku uburyo iterambere rirambye bamaze kugeraho ariyo barikesha.
Imanizabayo Flugence, ni umwe mu bakozi, ari mubashinzwe guhanga ibyumba bishya bicukurwamo amabuye y’agaciro imbere mucyo bita INDANI.

avuga ko mu gihe amaze akora akazi ku ubucukuzi, byamufashije kugera kuri byinshi birimo no kubona umugore, akaba anafite n’inka ya kijyambere. Agira ati “ hano twitabwaho neza kandi tugahemberwa igihe. Kampani yacu idufasha kumenya kwizigama no kwitabira ikigega Ejo Heza, kugira ngo igihe tuzaba tutakibashije gukora, ayo twizigamye azadufashe.
Bwana Nsabimana Vivien, Umucungamutungo wa DEMICO Ltd, avuga ko Kampani yabo ari Intangarugero mu gace bakoreramo. Avuga ko uretse no kuba ari Kampani ifite ibirombe byinshi kandi bibitse umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, bahemba neza abakozi kugira ngo bajye bakorana umwete baharanira kubona umusaruro utubutse.

Agira ati” dufite ibirombe byinshi ducukuramo amabuye ya Koruta, Gasegeriti na Woulfram. Ni Umurimo dukora mu buryo bugezweho bugendanye n’ubcukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi habanje gukorwa ubushakashatsi. Dufite abakozi bashinzwe gukurikirana umusaruro w’amabuye mu kuzimu, tukagira abatunda umucanga uba wivanze n’ayo mabuye, tukagira abawakira bawuyungurura batandukanya amabuye y’agaciro n’umucanga n’abandi bashinzwe kwakira amabuye y’agaciro nyirizina yamaze gutunganywa neza.”
Avuga ko bafite abakozi bagera kuri 500 bahembwa neza, buri muntu aba bafite ikipe abarizwamo. Buri Ekipe ikagira ibyo ishinzwe, maze bose bagahuriza hamwe.
Avuga ko bakorana neza n’Inzego z’ibanze, ku uburyo hari n’ubwo ibirombe byabo bicengerwamo n’abo bita Abahebyi, bagenzwa no kwiba amabuye, bagafashwa kubahashya, abafashwe bakabihanirwa.
Ushinzwe ibidukikije “Environmentalist” muri DEMICO Ltd Manirakiza Daniel, avuga ko muri uko gucukura hashakwa amabuye y’agaciro mu buryo butandukanye, aho bigaragara ko amabuye yashizemo ngo barahasubiranya bakahatera ibiti kugira ngo mu bihe bitaha hazasubirane nk’uko hahoze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishyeshye Madame Uwamariya Beatha ashima cyane DEMICO Ltd, uburyo ifasha bamwe mu baturage batishoboye kurihirwa ubwisungane mu kwivuza, abandi benshi nabo bagahabwa akazi mu buryo buhoraho, kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Agira ati “ DEMICO Ltd ni Umufatanyabikorwa mwiza umaze igihe akorana neza n’Akagari kacu, cyane ko ari naho icyicaro cya Kampani yabo kiri ndetse n’ibirombe byabo byinshi. Twishimira ko Abaturage bahawe akazi ari benshi ,cyane cyane urubyiruko. Ikindi tubashimira ni uburyo badufasha gutunganya imihanda ihuza imidugudu n’iyindi, bagatangira na bamwe mu batishoobye Ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bikorwa byinshi duhuriramo bitandukanye.”
Umuyobozi Mukuru wa DEMICO Ltd “Development Mining Company” Emmanuel Kinyogote, avuga ko Kampani ayoboye yatangiye imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri 2010 ikaba ikorera mu murenge wa Remera Rukoma n’uwa Nkamba, yose yo mu Karere ka Kamonyi.
Avuga ko kugira ngo Kampani yabo ikore neza kandi igere ku Umusaruro uhagije, bakoresha abakozi bafite uburambe kandi bafite imbaraga. Akarusho bakaba ngo ari ugucukura amabuye mu buryo bugezweho hagendewe ku Itegeko rishya rigenga Ubucukuzi bwa’Amabuye y’agaciro, Mine na Kariyeri.
Agira ati” tumaze imyaka isaga 15 dutangiye ibikorwa byacu. Navuga ko tumaze kugera kuri byinshi, cyane ko aka gace turimo gafite amabuye menshi. Mu byukuri dukora ubushakashatsi kenshi, kugira ngo ahanini hakomeze kugaragaza ahagomba gucukurwa. Muri rusange twavuga ko dufite ibirombe byinshi kandi bitanga umusaruro uhagije.”

Avuga ko kugira ngo abakozi bakore neza, bagenerwa umushahara mwiza kandi bagahemberwa igihe. bahererwa mafunguro ku kazi kugira ngo bakore bafite imbaraga, bashyirwa kandi mu bwishingizi, bakanatozwa kwizigamira no gutanga Umusanzu Ejo heza.
Bwana Emmanuel, agaya cyane abavuga ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rufite. kuri we avuga ko babivuga bashaka gupfobya u Rwanda, birengagije ko Abakoloni aribo batangije ibirombe bya Rutongo, Musha, Rwinkwavu n’ahadi, aho hose kugeza n’ubu ngo hara cyari amabuye menshi, hakiyongera ko mu bice byinshi by’u Rwanda ari amabuye gusa gusa, atanga urugero ko muri Remera Rukoma na Ngamba ubwaho hakorera Amakampani y’amabuye y’agacio arenga 15, ibigaragaza ko hari ubukungu bwinshi bw’ambuye y’agaciro bari kubyaza umusaruro mu buryo bushimishije.
Ashimira cyane Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho ikigo gishinzwe ibigendanye n’icukururwa ry’amabuye y’agaciro, kikaba ngo kibagira inama kenshi uburyo bwo gukora bya kinyamwuga.

Ku birebana n’ibibazo DEMICO Ltd ahagarariye yaba ihura nabyo, avuga ko muri rusange atari byinshi. Gusa bajya ngo bahura n’ikibazo cy’amazi make, cyakora ngo bamaze kukibonera igisubizo mu minsi mike kizaba cyakemutse. Ashimira kandi Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze z’aho bakorera, bityo abizeza ubufatanye buhoraho.
Asaba abakozi bose gukora neza kinyamwuga, bambara imyenda yabugenewe mu urwego rwo kwirinda, kandi bagakora baharanira ko Kampani yabo yunguka umusaruro mwinshi, kugira go nabo bajye babona Agahimbazamusyi ko gukomeza kubafasha kwiteza imbere mu miryango yabo.
DEMICO LTD “ Development Mining Company, ni imwe mu masosiyeti acukura amabuye y’agaciro imaze kugira uburambe mu byo ikora. Ni Kampani ikorera mu murenge wa Remera Rukoma n’uwa Ngamba mu Karere ka Kamonyi Intara y’Amajyepfo.
Uretse gushimwa n’abakozi ko ibaha akazi n’ibyo bakeneye byose bigenerwa umukozi, Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze z’aho bakorera bavuga ko bafite Umufatanyabikorwa mwiza, Umushoramari wazanye Iterambere mu gace kabo, abaturage bakaba barageze kuri byinshi byo kwishimira.
REBA VIDEO: https://www.youtube.com/watch?v=S_3fliJVrHE










Edouard N.




















































