Ni mu kiganiro yagiranye na Radio y’igihugu cyahuje Ministiri Jmv Gatabazi n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima Dr Mpunga Tharcisse hagamijwe gusobanura imyanzuro y’ibyemezo by’inama y’Abaministiri yabaye kuri uyu wa gatatu Tariki ya 14 Nyakanga 2021.
Muri iki kiganiro Ministiri Gatabazi ahumuriza abatuye umujyi wa Kigali ko nta kibazo cy’inzara bazahura nacyo biturutse kuri gahunda ya Guma mu rugo yashyizweho kubera ko bazahabwa ibiribwa kubera ko Leta yabitekerejeho neza.
Agira ati “turasaba by’umwihariko babandi bumva habaye ikibazo bakuzura muri za Gare ngo bashaka gutaha mu turere. Nibihangane bagume aho bari bazafashwa kubona ibiribwa binyujijwe mu buyobizi bw’inzegi z’ibanze .”
Ministiri Gatabazi avuga ko muri urwo rujya n’uruza ariho ubwandu burushaho gukwirakwira ariyo mpamvu abantu baguma aho bari bakaba ariho bafashirizwa.
Kubirebana n’Uturere tutarebana na gahunda ya Guma mu rugo abaturage bakaba basabwa kutirara bakubahiriza ingamba zose zafashwe zigamije gukomeza gukumira icyorezo cya Covid 19.
Ikindi Ni uko Ministiri Gatabazi yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze kudahutaza abaturage bitwaje gahunda yo gukumira Corona Virus ariko abaturage n’abo bagasabwa kubaha inzego zibareberera ari nako bakomeza kurushaho kwirinda icyabakururira ubwandu bivuye ku burangare bwabo.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima avuga ko icyateye umubare munini w’abanduye ari ubwoko bushya bwa Virus ya Delta yihunduranya kenshi ku buryo abapimwa 60% bayisanganwa.
Avuga ko muri Iyi minsi 10 ya Guma mu rugo yashyiriweho umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 hazapimwa umubare mwinshi haherewe mu mudugudu no mu ngo ari na ko abantu basabwa gukomeza kubahiriza gahunda y’isuku igihe cyose, guhana intera, kwambara agapfukamunwa igihe cyose n’izindi ngamba zose zigamije gukumira no kurwanya Corona Virus.
Uturere twashyizwe muri guma mu rugo hamwe n’Umujyi wa Kigali ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.




















































