Nyuma y’igihe cyari gishize abaturage bo mu murenge wa Bumbogo, Akagari ka Musave mu karere ka Gasabo bafite ikibazo cyo gukora ingendo bashakisha aho babonera abana babo amashuri bagaheba, IMANI PARENTS’ SCHOOL yaje kubabera igisubizo muri 2016, ubwo yashingwaga n’umuturage mugenzi wabo ukunda uburezi ngo ize ibahoze amarira y’ibihe byari bishize.
Ikinyamakuru igisabo.rw kuri uyu wa 11 Kamena 2021 cyanyarukiye muri uyu murenge wa Bumbogo, aho ishuri IMANI rihereye, maze umuyobozi waryo Muhirwa Alexis, atubwira birambuye uburyo ababyeyi biruhukije nyuma y’uko bakize ingendo bakoraga z’ibirometero byinshi, bajyana abana ku ishuri ryari rimwe mu gace kabo ku buryo abenshi ngo bagahitagamo kureka kwiga burundu.
Imani Parents’ School yegereje abatuye Musave by’umwihariko uburezi bwujuje ireme muri 2018 abanyeshuri bakoze ikizamini cya leta baza mucyiciro cya mbere bose ndetse no muri 2019.

Agira ati “iri ni ishuri ry’ikitegererezo ryaje rikenewe muri kano gace, rishinzwe n’umuturage uhatuye witwa Misingo Karara Emmanuel ukunda cyane uburezi kuva cyera.
Igitekerezo cyo kurishinga akaba yarakigize nyuma yo kubona ibibazo bitandukanye by’ababyeyi bakoraga urugendo bagana ku ishuri rimwe rukumbi ryabonekaga muri kano gace, nabwo kandi kurigeraho bigasaba urugendo rurerure rw’ibirometero nka bitandatu 6 km, ku buryo byasabaga ko abana barindira bagakura bakareka kwiga amashuri y’inshuke (Nursery), kugira ngo byibura babashe kugira imbaraga zo kuzakora urugendo bajya muri Primary kandi nabwo bakiga mu bucucike bukabije.
Emmanuel rero, amaze gushinga iki kigo muri 2016, yari yahereye ku ishuri ry’incuke, ababyeyi benshi bahise ko yakomeza kubafasha akanabashyiririraho n’amashuri abanza. Ikifuzo cyabo yaracyakikiriye maze muri 2018 hashyirwaho n’ikiciro cy’amashuri abanza na cyane ko ikigo cyari kimaze kubona ibyangombwa bikemerera gukora ku mugaragaro. Ubu tuvugana ikigo kiratera imbere, dufite abana bagra kuri 600 mu byiciro byombi kandi bari kwiga neza ku buryo batsindira ku manota y’ikiciro cya mbere.”
Bwana Muhirwa Felixis, avuga kandi ko mu by’ukuri, iyo urebye ngoimiterere y’agace ishuri riherereyemo ka Bumbogo kakaba katuwe n’abaturage benshi bafite abana bakeneye kwiga, bitumvikanaga na gato uburyo ngo habonekagamo ishuri rimwe gusa, ritoroherezaga ababyeyi ku mvune zo kugezayo abana bityo akishimira ko kuba barashinze IMANI School, ari ishema rikomeye kubera ko abana biga neza bitabasabye gukora ingendo zatumaga batiga ngo banatsinde uko bikwiriye.
Avuga ko abanyeshuri bo kuri IMANI SCHOOL bakurikirana amasomo neza uko bikwiriye babifashijwemo n’abarimu babahanga bafite ubushobozi n’ubunararibonye mu kazi kabo ka buri munsi.

Agira ati “ uburyo abana bakurikira amasomo neza bagatsinda ibizamini mu kiciro cya mbere, byerekana umuhate w’abarimu n’ubushake bw’abana mugukurikira neza amasomo uko bikwiriye.
Ibi kugira ngo tubigereho kandi tubikesha uburyo bwo gukorera hamwe hagati yacu dufatanyije ariko n’ababyeyi, ari nabyo nyine bituma haboneka intsinzi ishimishije mu bana dushinzwe ku buryo muri 2018, abana bo mu mwaka wa 6 ubanza, bose batsinze ikizamini cya Leta bari mu kiciro cya mbere, noneho umwaka wakurikiyeho nabwo bigenda gutyo, abake muri bo nibo baje mu kiciro cya kabiri.”
Avuga kandi ko kuba barashinze ishuri ry’inshuke muri 2016, mu gihe gito ababyeyi bakifuza ko babashyiriraho n’amashuri abanza, ari icyerekana inyota yo kubonera uburezi bubegereye bw’abana babo, ariho ari naho akomeza yizera ko, mu minsi itari myinshi bazaba bamaze no gushinga amashuri y’isumbuye ndetse n’ay’imyuga, kugira ngo bakomeze bazamure agace ka Bumbogo kari karahuye n’ikibazo cyo kuburira amashuri ahagije abana bose babyifuzaga.
Agira ati “ twamaze kubona inyota ababyeyi ba hano bafite yo gushaka ko abana babo biga hafi kandi neza. Turateganya mu gihe gito kubashyiriraho amashuri y’isumbuye nay’imyuga igendanye n’ubukanishi, ububaji, gusudira n’ibindi ku buryo abana bazajya barangiza kwiga bafite ubumenyi buhagije kandi muri byinshi.
Dufite ikibanza gihagije cyo kubakamo, ku buryo amashuri y’imyuga twatangiye no kuyubaka. Ababyeyi benshi ubu bakaba babyishimira kuko bari kugenda basubizwa kubigendanye n’uburere bw’abana babo bari kubonera hano kuri IMANI PARENTS’ SCHOOL.”

Avuga kandi ikigo gifite abarimu 14 mu kiciro cy’amashuri abanza na 12 mu kiciro cy’inshuke( barimo 6 bahoraho na 6 b’abafasha babo). Abo bose ngo bakaba barangwa n’ubuhanga n’ubunararibonye biha abana imbaraga zo kwiga neza kandi bagatsinda.
Aba barimu kandi ngo bakaba bashakirwa imfashanyigisho zihagije kugira ngo babashe gutegura neza amasomo batanga.
Ikindi ni uko bahora ngo bashishikariza abana gusubiramo amasomo bize kenshi, kugira ngo babashe gukomeza gutsinda uko bikwiriye. ikindi ni uko banatoza abana kugira ikinyabupfura n’imyitwarire myiza batandukana n’ibibarangaza byateye muri kino gihe, ahubwo ngo bakabasaba gushyira umutima ku masomo ibindi bakabitera umugongo ibirangaza nabo bashiramo imbaraga, mwarimu nawe agashaka imfashanyiigisho zihagije.
Kubirebana n’amafaranga y’ishuri, Bwana Alexis, avuga ko ugereranyije n’ibindi bigo baca amafaranga make ababyeyi, kugira ngo bakomeze babatere ishyaka ryo kuzana abana babo ari benshi gukurikirana amasomo baribaravukijwe no kubura aho biga habegereye.
Asoza avuga ko, bafite ariko ingorane zo kubura umuhanda ugana ku ishuri ryabo, ahanini bitewe n’uko aho umuhanda ujya Bumbogo uhurira n’ujya kuri AZAM aho hantu hohereza amazi menshi, bityo bikica inzira igana ku kigo cy’ishuri IMANI PARENTS’ SCHOOL, ku buryo imodoka ntoya zitabona aho zinyura ngo zigeze abana ku ishuri ibituma hiyambazwa za Moto gusa.
Agira ati “turifuza ko Leta yadukorera umuhanda ikayobora amazi ava muri iyo mihanda yo haruguru twavuze, ku buryo bayobeje ayo mazi, n’abaturage bashyiraho akabo, ariko abana babo bakagera ku ishuri nta nkomyi.”
Avuga ko kandi Leta byaba byiza ikoze ibishoboka ikajya ibagenera nabo ibikoresho nka mudasobwa zigendanwa ku buryo Laptop ku mwana (One Laptop Per Child) bitaba umwihariko w’amashuri ya Leta gusa, kuko bose icyo bashyize imbere ari uburere bw’umwana w’umunyarwarwanda utegurirwa kuzigirira akamaro, akazanakagirira igihugu cye mu bihe biri imbere.

Miss Kenaama Miliam ni Umuyobozi uhagarariye abarimu kuri Imani Parents’ School, yakomeje avuga ko ashima, ubuyobozi bw’ikigo kubera ubufasha butandukanye bubaha, ibyo bigatuma batanga ireme ry’uburezi ku banyeshuri babo.
Miss Kenaama Miliam wigisha isomo ry’Icyongereza mu mwaka wa kane w’amashuri abanza kuri iki kigo avuga ko uburezi baha abanyeshuri bushingiye ku ndangagaciro za gikristu, bigatuma bakurana ikinyabupfura n’imico myiza, dore ko n’abarezi bafite ubumenyi mpuzamahanga.
Ati: “Dufasha abanyeshuri aho bishoboka hose bigatuma bagira amanota meza ku rwego rw’igihugu.”
Miss Kenaama akomeza avuga umwihariko wa Imani Parents’ School utuma ababyeyi benshi barabayobotse ari uko mu myaka yose kuva mu 2018 abanyeshuri babo batangiye gukora ibizami bya Leta babitsindira ku rwego rwo hejuru bose kandi ko nta kabuza ari uko bizakomeza kugenda.
“Abanyeshuri batatu nibo ba mbere bakoze ikizami cya Leta mu 2018 bose baza mu cyiciro cya mbere, umwaka wakurikiyeho hakoze abanyeshuri 18, ubu abanyeshuri 36 nibo biteguye gukora ikizami kandi twizeye ko nabo bazagitsinda n’amanota ashimishije.”

Ishimwe Nelly, ni umwana wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, akaba aza ku mwanya wa gatanu ndetse akagira n’amanota menshi.
Yishimira cyane kuba yiga ku kigo cya IMANI kubera ko abarimu babo ngo babafasha kwiga no gusubiramo neza amasomo uko bikwiriye ndetse bakanabafasha kwiga no kumenya indimi zitandukanye bakabaha imyitozo myinshi ku buryo bazi ubwenge cyane aribo babikesha.
Avuga ko kuba arangije umwaka wa gatandatu, yahisemo amashuri yazigamo arangwa no kugira abana b’abahanga, akaba ngo afite inyota yo kwiga akarangiza mashuri y’isumbuye, agakomereza muri kaminuza aho ashaka kuzava yinjira mu ngabo z’igihugu.
Uyu mwana ugaragaza ubuhanga mubyo avuga, avuga ko yumva mu ndoto ze nta kindi yazakorera igihugu cye cy’u Rwanda kitari ukukitangira aba Ingabo yacyo, afatanya n’abandi gucuga no kubungabunga umutekano .

IMANI SCOOL ni ishuri ryaje rikenewe cyane mu gace ka u Bumbogo riherereyemo, nkuko Abayobozi baryo babivuga. kari.
Riherereye m’Umurenge wa Bumbogo, Akari ka Musave, mu Karere ka Gasabo. Bene gushyiraho iri shuri ry’ikitegererezo, bakaba bishimiwe cyane n’ababyeyi baharereshereza abana, ku buryo mu minsi mike ishuri riraba ryaguye ibikorwa byaryo bigendanye n’uburezi bubereye hashingwa amashuri y’isumbuye, cyane cyane agendanye n’imyuga.
Uwashaka ibindi bisobanuro n’abifuza kuhazana abana kugira ngo bahabwe uburezi nyabwo yahamagara kuri +250788300462 cyangwa kuri +250788835185
E.Niyonkuru na G.Uzabakiriho





















































































