• Latest
Gisagara: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baramagana imyanzuro y’Urukiko rwa Ndora rwafunguye uwabiciye ababo akanahabwa ibyangombwa bya FARG

March 26, 2025
Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

January 15, 2026
Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

January 14, 2026
Perezida Kagame yizeje ubufatanye Gen Doumbouya wa Guinea

January 6, 2026
RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

I Ngoma abantu 15 bakubiswe n’Inkuba ,9 bahasiga ubuzima

January 5, 2026
Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanwe

MIGEPROF yatabarije abagore bafunze batajya basurwa

Dore zimwe mu ngamba zafatiwe mu Nama yo kurebera hamwe icyateza imbere umuryango

December 31, 2025
Zibaho wo gatsindwa we, kirazira mu muco wacu- Rutangarwamaboko abwira Pamela

Uko Amb. Ndhungirehe afata ihagarikwa rya Gen Ekenge

  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact
igisabo.rw
Advertisement
ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
    • Home – Layout 1
    • Home – Layout 2
    • Home – Layout 3
    • Home – Layout 4
    • Home – Layout 5
    • Home – Layout 6
  • AMAKURU
    • All
    • Kwisi hose(world)
    • POLITIKE
    • Ubukungu
    • Ubumenyi(Science)
    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

    Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

    Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

    Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    Perezida Kagame yizeje ubufatanye Gen Doumbouya wa Guinea

    Perezida Kagame yizeje ubufatanye Gen Doumbouya wa Guinea

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • IKORANABUHANGA
    • All
    • Apps
    • Gadget
    • Mobile
    • Startup
    eKASH yamurikiwe ku mugaragaro abanyarwanda uko ikoreshwa n’akamaro ibafitiye 

    IBTC Kigali ishyigikiye ko gahunda z’ikoranabuhanga na Tekinike zakwigishwa mu Kinyarwanda

    Sosiyete ya MTN Rwanda yatumijweho kugira ngo yisobanure kuri serivise mbi imaze iminsi itanga

    Mu Rwanda hagejejwe telephone za Infinix  zifite umwihariko n’udushya bidasanzwe

    Kigali: Hafunguwe Imurikagurisha Mpuzamahanga Nyirangarama akomeje kuzanamo udushya

    Kuva ku myaka 4 kugera kuri 14 bazishyura 500frw mbere yo kwinjira muri Expo 2024

    • Nintendo Switch
    • CES 2017
    • Playstation 4 Pro
    • Mark Zuckerberg
  • IMYIDAGADURO
    • All
    • FILIMI
    • Imikino n'Imyidagaduro
    • Muzika
    • Siporo
    Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanwe

    Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanwe

    Zibaho wo gatsindwa we, kirazira mu muco wacu- Rutangarwamaboko abwira Pamela

    Zibaho wo gatsindwa we, kirazira mu muco wacu- Rutangarwamaboko abwira Pamela

    UEFA Champions League: Barcelona na Man city zatsinzwe

    RGB yasheshe komite za Rayon sport Murenzi Abdallah yongera kuyifata bwa 3

    Trinity Nyakabingo FC niyo izahatanira igikombe na Rutongo Mines FC

    Rutongo Mines Fc iraranye Ikite iyihesha gukina Umukino wa nyuma

  • IMIBIREHO YA BURI MUNSI
    • All
    • Fashion(Imideri)
    • Imirire
    • Ubucyerarugendo
    • Ubuzima
    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    Dore zimwe mu ngamba zafatiwe mu Nama yo kurebera hamwe icyateza imbere umuryango

    Dore zimwe mu ngamba zafatiwe mu Nama yo kurebera hamwe icyateza imbere umuryango

    Abaforomo n’ababyaza basabwe gukunda ibyo bakora

    Rév. Pasiteri Mudagiri Tabazi umwigisha w’Ijambo ry’Imana yatabarutse

    • Golden Globes
    • Game of Thrones
    • MotoGP 2017
    • eSports
    • Fashion Week
  • INCAMACYE
    Kiliziya ya Ste Famille yizihije Umunsi Mukuru wayo hatangizwa Urugendo rwa Yubile y’Imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe

    Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1903 bashya

    Abakorera Garage ATECAR bavuga ko bakora biyungura ubumenyi bugendanye n’ibinyabiziga biba bigezweho

    Mu cyumweru cyahariwe ubutabera hazibandwa ku buhuza nk’uburyo bufasha kudasiragira mu nkiko

    Amatike ashobora gushira mbere y’igitaramo-Abifuza kuzataramana na Richard Nick Ngendahayo baburiwe

No Result
View All Result

Home Amakuru

Gisagara: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baramagana imyanzuro y’Urukiko rwa Ndora rwafunguye uwabiciye ababo akanahabwa ibyangombwa bya FARG

NIYONKURU Edouard by NIYONKURU Edouard
March 26, 2025
in Amakuru, Amakuru y'ingenzi, Ubutabera
0
Gisagara: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baramagana imyanzuro y’Urukiko rwa Ndora rwafunguye uwabiciye ababo akanahabwa ibyangombwa bya FARG
0
SHARES
383
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Kagari ka Mukande, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, barashinja Urukiko rw’Ibanze rwa Ndora kurekura uwitwa Nkuriyumwami Jonas bashinja kuba mu bitero byabiciye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, n’ubwo bwose bari baratanze ibimenyetso byose kuri RIB, banamushinja gutunga  ibyangombwa bihabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batishoboye byafashije   abana be kwiga nawe akajya avuzwa. Ibyo byose Urukiko rubirengaho arafungurwa runashyingura burundu ibirego yashinjwaga.

Ni bamwe mu baturage barokokeye mu Mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Mukande, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, bavuga ko bahereye cyera bageza ikibazo cyabo ku buyobozi uko bwagiye busimburana, babumenyesha ko  uwitwa Nkuriyumwami Jonas yagaragaye mu bitero byabiciye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Cyakora ngo ntiyigeze akurikiranwa, ahubwo agororerwa guhabwa ibyemezo bihabwa abacitse ku icumu batishoboye, biza gutuma abana be bose biga bararangiza, nawe ubwe akajya avuzwa ari nako agenerwa ubundi bufasha bw’abatishoboye, ku nkunga y’icyahoze ari FARG.

Nkuriyumwami Jonas ukekwaho gukora Jenoside Urukiko rwibanze rwa Ndora rukamurekura

Bavuga ko aho RIB imufatiye ngo abazwe ibyo byose, Urukiko rw’ibanze rwa Ndora n’arwo, ngo rwaguye mu mutego wa raporo zo mu nzego z’ibanze zamuvugiraga, bituma arekurwa mu minsi 30 y’agateganyo ikirego kinahita gishyingurwa burundu.

Abarokotse bakaba basaba inzego zibishinzwe, gutanga ubutabera bukwiriye, uwabiciye agahanwa nk’abandi bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyane ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Uko ikibazo giteye

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Kagari ka Mukande, Umudugudu wa Nyarunyinya bavuga ko barokotse ku mahirwe y’Imana na RPF yabarokoye, cyane ko abatutsi bari bahatuye bose bashize.

Bavuga ko babazwa n’uburyo babona umwe mubabiciye ababo witwa Nkuriyumwami Jonas wagaragaye cyane mu bitero byabicaga n’ibyasahuraga akomeje kwidegembya. 

Bongeraho ko mu gihe cyo gutanga amakuru muri Gacaca, kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994  bakurikiranwe banaryozwe ibyaha bakoze, Nkuriyumwami ngo yatanzweho amakuru kenshi ashinjwa n’abo yiciye n’abo bajyanye mu bitero ariko ahimba ikinyoma ko nawe ngo yahigwaga ndetse ashaka n’ibyangombwa by’uwacitse ku icumu, abifashijwemo n’abayoboraga Ibuka mu Kagari, Umudugudu n’Umurenge batari bamuzi neza. 

Abamushinja bavuga ko bakomeje kuzamura ikibazo cye ariko buri gihe abayobozi bakabyitambika, barimo n’uyobora Umurenge wa Ndora kino gihe Theogene Nsanzimana wamaganye cyane abakecuru barega Nkuriyumwami, ababaza icyo bakoraga ngo mu myaka 30 yose ishize.

Nsanzimana Theogene Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora ushinjwa gukingira ikibaba Nkuriyimwami Jonas

Cyakora bene kurega ikibazo cyabo cyaje kumvikana, bakomeza kumushinja ko yabiciye ndetse ko yiyise uwarokotse Jenoside agahabwa ibyangombwa bya FARG, ibyo bafata nk’ubushinyaguzi bukabije no gupfobya Jenoside, byatumye atabwa muri yombi na RIB y’Umurenge wa Ndora mu ntangiriro z’ukwezi ku Ukuboza 2024, gusa Urukiko rw’ibanze rwa Ndora rutesha agaciro ibyo aregwa mu kirego RDB00327/2024/TB/NDO, nuko kuwa 23 z’uko kwezi arekurwa by’agateganyo ariko birangirira aho.

Abiciwe bavuga ko bagiye kumva urubanza rwe basohorwa hanze. Bakavuga ko n’ubuhamya bwabo bafatanyije ibyaha bakanabihanirwa bwateshejwe agaciro, ahubwo bumva abamushinjura n’ubuhamya bwatanzwe n’inzego z’ibanze, uri ku isonga kaba Gitifu Theogene Nsanzimana w’Umurenge wa Ndora.

Ikindi abashinja Urukiko, bavuga ni uburyo ngo  bahise bihutira kujurira, nyamara Umushinjacyaha wo ku rwego rwisumbuye rwa Butare ngo arababuza ababwira ko Urubanza rwashyinguwe burundu.

Bene kurega, bakibaza icyashingiweho kugira ngo urubanza rusibwe mu misi 30 yonyine rutaracibwa mu mizi, mu gihe umucamanza yavugaga ko bagiye gukora iperereza, bityo bagasaba kurenganurwa.

Uregwa yakingiwe ikibaba na mbere y’uko afatwa agafungwa Urukiko rukamurekura

Abashinja Nkuriyumwami Jonas bavuga ko na mbere y’uko afungwa Umuyobozi w’umurenge wa Ndora Nsanzimana Theogene, uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Ndora Kazungu na Ruhamanya Patrice uhagarariye IBUKA mu kagari ka Mukande, uyu we akaba ngo yari i Burundi mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yabaga, akaba atazi iby’uko Nkuriyumwami yishe abantu, ngo ntibyabujije ko bose bamukingira ikibaba.

Ruhamanya Patrice uhagarariye IBUKA mu kagari ka Mukande bivugwa ko afatanya na Gitifu w’Umurenge gushinjura Nkuriyumwami

Bavuga ko ubwo Nkuriyumwami yari amaze gufatwa na RIB, Gitifu Nsanzimana Theogene n’abariya bandi bavuzwe hejuru, bose ngo bifashishije n’abahoze ari inyangamugayo za gacaca, babasaba gukora inyandiko igaragaza ko Nkuriyumwami nta Dosiye ya Gacaca yakorewe.

Ibyo byose na raporo bakoze Gitifu Nsanzimana yazisinyeho zigezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Ndora, ibirego n’Ubuhamya by’abiciwe bihita biteshwa agaciro Nkuriyumwami afungurwa atyo,  akaba ngo asigaye avuga ko abamureze baruhiye ubusa ko ntawe uburana n’amafaranga.

Abajyanye na Nkuriyumwami mu bitero byishe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batanze ubuhamya mu rukiko ntibyahabwa agaciro

Abagera kuri batanu bavuganye n’ikinyamakuru IGISABO, bagahamya ko bajyanye na Nkuriyumwami mu bitero byishe bikanasahura, bavuga ko batunguwe no kuba uwo bafatanyije kwica yaragizwe umwere, bagahamya ko no mu gihe cya gacaca batanze amakuru yose amwerekeyeho cyakora ntiyitabwaho.

Uwitwa Musafiri twahinduriye izina agira ati “Nkuriyumwami ndamuzi neza. Twajyanye mu bitero byinshi byahize bikanica abatutsi, yewe n’ibyasahuye muri aka gace twari kumwe rwose. Ibyo bashingiraho bamushinjura, bamugira umwere bakavuga ko yacitse ku icumu jye simbizi icyo nzi cyo ni uko twari kumwe mu bitero.”

Undi nawe twahinduriye izina witwa Gaspard, avuga ko atumva na gato igituma Nkuriyumwami yidengembya kandi barakoranye ubwicanyi akabifungirwa.

Agira ati “Inzego z’ibanze na bamwe mu bahagarariye IBUKA nibo bamukingiye ikibaba. Numvise ko hari n’abo ngo yaba yaragabiye. Tuzi neza ko u Rwanda rugendera ku mategeko. Ababishinzwe bazakore iperereza neza, afatwe maze abazwe iby’ubwicanyi yakoze twiteguye gutanga ibimenyetso bimushinja.”

Ni benshi batanze amakuru kuri uyu Nkuriyumwami ko yishe abatutsi benshi akanasahura imitungo yabo, nyamara akaba ari gukingirwa ikibaba. Gusa bose bagahamya ko kuba icyaha cya Jenoside kidasaza bizashyira cyera ukuri ku kagaragara.

Abashinjwa gukingira ikibaba Nkuriyumwami Jonas barabihakana

Umwe mu bavugwa ku isonga yo gutuma Nkuriyumwami Jonas adafungwa ngo akurikiranweho icyaha cya Jenoside akekwaho, ni Ruhamanya Patrice uhagarariye IBUKA mu Kagari ka Mukande, Abarokotse Jenoside muri aka gace,  bavuga ko Jenoside yabaye uyu mugabo ari i Burundi, bityo akaba atazi na gato ibyabereye muri ako gace.

Bamushinja ko yanahoze muri Komite y’inkiko gacaca akaza gutambamira ikusanyamakuru ryavugaga ku bwicanyi bwa Nkuriyumwami,  kugeza n’uyu munsi Raporo urukiko rwagendeyeho rwanga kumuburanya ikaba ariye ubwe yakoze we na Gitifu Nsanzimana Theogene uyobora Ndora.

Avugana n’ikinyamakuru IGISABO, Patrice Ruhamanya, ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko yarokokeye i Mukande kandi ngo na Jonas yarahigwaga.

Agira ati ”Sinakingira ikibaba umwicanyi, Nkuriyumwami ndamuzi neza yarokotse, abamushinja barabeshya nta Jenoside yakoze ni amatiku, yayikora ate se kandi nawe yarahigwaga?”.

Abajijwe niba hari uwo mu muryango wa Jonas waba warazize Jenoside yemera ko ntawe, cyakora ngo ntibikuraho kuba yararokotse. Avuga cyakora ko hari mukuru we wiyahuye yanga ko bamwica.

N’ubwo bwose uyu Patrice ahakana, abamushinja, bavuga ko arangwa n’ibinyoma.

Bavuga ko ariwe nyirabayazana wo gutuma Jonas adafungwa, ku buryo muri kino gihe, afatanyije n’uwitwa Mukangwije Josephine wabaga ahitwa i Musha mu gihe cya Jenoside, uwitwa Musine wabaga i Ntyazo, Mukaminega Esperance wabaga i Rutonde, bose bakaba batazi ubwicanyi bwa Nkuriyumwami, bakaba birirwa batoteza abatanze amakuru kuri Nkuriyumwami, bavuga ko baruhiye ubusa abatsinda ngo ataburanye.

Ni muri urwo rwego abo barokotse Jenoside bamushinja ngo bari gutotezwa bakaba bishingana ku buyobozi, kuri RIB na Polisi, bitewe ahanini n’uko babangamiwe cyane n’abashinjura ba Nkuriyumwami, mu gihe Jenoside ubwo yabaga batabaga mu kagari ka Mukande.

Abayobozi baravuga iki? kuri Nkuriyumwami Jonas ushinjwa gukora Jenoside Urukiko rukamurekura ataburanye. 

Ubwo ikinyamakuru IGISABO cyahamagaraga Nsanzimana Theogene Gitifu w’Umurenge wa Ndora, ngo avuge ku byo ashinjwa byo gukora raporo ishinjura ukekwaho gukora Jenoside  bigatuma arekurwa, ntiyabashije kwitaba Telefoni n’Ubutumwa bwanditse ntiyabusubiza.

Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gisagara, Jerome Mbonirema, avuga ko yumva nta kintu yavuga ku bintu biri mu rukiko.

N’ubwo uyu avuga gutya ariko abashinja Nkuriyumwami bavuga ko ntacyo yabafashije, cyane ko nawe yumise ibyo uwitwa Patrice utaharokokeye avuga, agahita ngo abiha umugisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga we yavuze ko ntacyo abiziho. cyakora ashimangira ko ubwo biri mu nkiko ukuri kwabyo kuzagaragara.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome

Ikinyamakuru IGISABO cyandikiye E-mail Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu “MINUBUMWE”, tubaza icyo bavuga ku muntu bivugwa ko yaba yarabaye Umugenerwabikorwa n’icyahoze ari FARG, inshingano zayo zikaba zarahawe iyo Minisiteri, uwo muntu akaba atarabikwiriye, ntabwo babashije gusubiza.

Cyakora umwe mu bakozi ba Minisiteri wasabye ko tutamutangaza mu nkuru, yavuze ko nabo batabasha kugira icyo bavuga ku bintu biri mu nkiko, adusaba gusobanuza IBUKA.

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu Philbert Gakwenzire, avuga ko amaze kumva ikibazo cy’umuntu ushinjwa gukora Jenoside akarekurwa ataburanye nawe atabashije kubisobanukirwa.

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu Philbert Gakwenzire

Avuga ko yabajije abamuhagarariye mu Karere ka Gisagara, ariko ntibamuha igisubizo kimunyuze.

Agira ati “Sinanyuzwe n’igisubizo nahawe n’abahagarariye IBUKA mu Karere abashinja uwabiciye bakoreramo. Cyakora ikibazo ngiye ku kigira icyanjye. Turaza gushyiraho intumwa zihariye zigende zicukumbure umuzi w’ikibazo, igisubizo kizavamo tuzababwira, ndetse nibinashoboka tubashakire umunyamategeko wo kubafasha.”

Inshuro nyinshi nabwo twahamagaye Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, ngo atubwie icyashingiweho harekurwa umuntu ku rwego rw’ibanze ushinjwa Jenoside ndetse n’urubanza rugasibwa, icyaba cyarashingiweho, ntitwabashije kumubona cyane ko igihe yaduhaga tuzamuboneraho atabonekaga nabwo.

Harrison Mutabazi Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda

Ikibazo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Kagari ka Mukande, Umudugudu wa Nyarunyinya, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo kimaze igihe cyaraburiwe igisubizo.

Iki ni ikibazo cyakagombye gukurikiranwa kitaweho n’abo bireba hatabayeho guca ku ruhande, cyane ko abiciwe nyiri izina, uwo bashinja ashinjurwa n’abakagombye kugaragaza ukuri.

Ku rundi ruhande abafatanyije n’ushinjwa kujyana  mu bitero byishe abantu benshi bakanasahurana ndetse bagahamwa n’ibyaha bagafungwa, bavuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Ndora rwagaragaje ubushake n’intege nkeya zo gukora iperereza, ahubwo rukagendera ku magambo y’uruhande rushinjura, abarega Nkuriyumwami n’ubuhamya bw’abakoranye nawe ibyaha ntibahabwe agaciro.

Abarokotse Jenoside bo muri ako gace, bahamya ko mu gihe cyose Nsanzimana Theogene, Gitifu wa Ndora yaba akomeje kuyobora ndetse n’abahagarariye IBUKA nka Patrice batazi iby’ubwicanyi bwabereye muri ako gace, ko nta cyizere na gito cyo kuzabona ubutabera bifuza, bityo bagasaba inzego zikuriye aba bayobozi,  kugira icyo zakora kugira ngo abiciwe bahabwe ubutabera bifuza.

Imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa Ndora rwagize Umwere Ukekwaho gukora Jenoside hatitawe ku buhamya bw’abamushinja

IGISABO.rw

Previous Post

Abakundaga amasengesho ya Saa Sita yo ku ‘INKURU NZIZA’ bashonje bahishiwe

Next Post

Umwanditsi w’ibitabo Hategekimana Richard yashimiwe nk’umwanditsi w’umwaka

NIYONKURU Edouard

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Stay Connected test

  • 99 Subscribers
ADVERTISEMENT
  • Trending
  • Comments
  • Latest
Rurageretse hagati y’uwahoze ari Minisitiri n’uwo yijeje kugira Umugore akishakira undi

December 2, 2025

Dore igisubizo ku bagabo bafite igitsina gito

December 30, 2020
Sobanukirwa uko amapeti y’abapolisi mu Rwanda arutanwa n’imishahara yabo

September 19, 2020

Gitisi Secondary & TVET School ni Amizero arambye y’urubyiruko rwahisemo kuhiga

September 3, 2021
Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora RCS rwirukanye ACP Dr George Ruterana

6

Hello world!

1
Kicukiro: Akagari ka Nyanza  bakomeje kubaka akajagari bakingiwe ikibaba n’Abayobozi b’inzego z’ibanze

Shadow Tactics: Blades of the Shogun Review

0
Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

January 15, 2026
Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

January 15, 2026
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

January 15, 2026
Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

January 14, 2026

Recent News

We bring you the latest news with facts. Check our landing page for details.

Follow Us

Browse by Category

Recent News

Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

January 15, 2026
Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

January 15, 2026
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIBIREHO YA BURI MUNSI
  • INCAMACYE

© 2024 All Right Reserved IGISABO NEW PAPER Developed by ~MORGAN NIYITEGEKA