Home AmakuruUmuvugizi wa AEBR araha inama bagenzi be bayoboye Amadini n’Amatorero

Umuvugizi wa AEBR araha inama bagenzi be bayoboye Amadini n’Amatorero

by admin
0 comments

Mu Kiganiro kirambuye yahaye Ikinyamakuru Igisabo, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Aba Batista mu Rwanda akaba n’umuvugizi waryo Rev. Pastor Emmanuel Ndagijimana, asaba abahagarariye  Amadini n’Amatorero bagenzi be, kunoza kurushaho uburyo bw’imiyoborere n’imikorere yabo kugira ngo barusheho kwizerwa n’Abakristo bahagarariye.

Rev. Pastor Emmanuel Ndagijimana avuga ko kubwe,  abona imyiryane no kutumvikana bisigaye bigaragara muri amwe mu madini n’Amatorero mu Rwanda, ahanini byaba biterwa no kutagira indagagaciro nyazo,  kutanoza uburyo bw’imiyoborere ndetse no kudakora kinyamwuga inshingano baba bahawe n’ababatumye.

Agira ati”uramutse uhaye agaciro Abakristo uhagarariye, ntuharanire inyungu zawe bwite, ibyo ukora byose bikayoborwa na Mwuka, ntakabuza imirimo watorewe wayisoza neza ntazindi mbogamizi.”

Uyu muyobozi Mukuru,  avuga ko nabo ubwabo muri  AEBR, higeze kubamo ibibazo by’amakimbirane n’imikorere idahwitse mu bihe byahise, ariko ngo ikibazo nk’abakozi b’Imana baje kukicarira, bafata ingamba zo gukora kinyamwuga mukunonosora  uburyo bw’imiyoborere n’imikorere bari barimo, bigenda neza kugeza na n’ubu. Kubera ubwo bunararibonye rero bisangije , agahamya ko biteguye kuba banasangiza iryo banga bakoresheje bamwe muri bagenzi babo,  bo mu yandi madini n’Amatorero igihe cyose babibabasaba.

Rev. Pastor Emmanuel Ndagijimana Umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi w’AEBR

Mubyo AEBR, yabashije gukemura no gutunganya byishimirwa,  nk’uko uyu muyobozi abivuga, harimo ko nta muyobozi w’Itorero ugomba kuyobora ngo arenze manda ebyiri. Ikindi kandi ngo Umuyobozi w’Itorero ntabwo abari nawe muyobozi wa Komite Nyobozi icyarimwe. Avuga ko hatorwa undi muntu kuruhande ufite izo nshingano.  Ikindi na none, ni uko Umuyobozi Mukuru w’Itorero ahasanga Umuyobozi wari mwungirije  uwo asimbuye bityo nawe akamwungiriza mu gihe cy’umwaka  wose amumenyereza akazi. Ibyo bigatuma umurimo w’Itorero ukorwa neza m’ubwuzuzanye.

Kubirebana n’ingamba n’intego by’Itorero AEBR muri kino gihe, Rev.Pastor Emmanuel Ndagijimana agira,  ati”kugirango tubashe gukomeza gukora neza, twihaye icyerekezo 2020-2023 ku ntego yo kugira imiyoborere myiza, kunoza neza imicungire y’umutungo w’Itorero,  Kutegura abayobozi b’ejo mu Itorero, Kubaka imibereho irambye y’Itorero n’ibindi.”

Umuyobozi wa AEBR kandi, avuga ko mubibafasha gusegasira no gucunga Itorero neza, banagendera ku butumwa bw’ingenzi bw’Itorero(Mission) bwo kwita k’umubiri no kuri Roho (Mwuka).

Ni muri urwo rwego, avuga ko AEBR, ifite ibikorwa by’ingenzi bibafasha bikanazamura Itorero, birimo amashuli, amavuriro n’ibindi bikorwa by’amajyambere bitandukanye.

Kubirebara n’imikoranire y’Itorero ahagarariye na Leta, Rev. Pastor Emmanuel, yishimira imikoranire myiza bafitanye na Leta y’u Rwanda, ku buryo iyo bayiyambaje ibageraho kenshi ikabasha uko bikwiriye cyane cyane nka RGB ishinzwe Amadini n’amatorero by’umwihariko.

Zimwe mungorane Itorero ry’AEBR  baba bahura nazo zidashobora kubura, Rev. Pastor Emmanuel Ndagijimana, avuga ko m’ubyukuri COVID 19, yasubije inyuma cyane ibikorwa Itorero ryari rimaze kugeraho ndetse n’ibyari biteganyijwe kugerwaho vuba’ Izindi ngorane zihariye bafite ni iz’uko bamwe mubahagarariye Itorero mu bice bitandukanye usanga nta bumenyi n’ubushobozi bafite bwo guhangana n’iterambere rya kino gihe.

Urusengero rukuru rw’Itorero AEBR i Kigali

Asosa ikiganiro Umuyobozi,  ashimira cyane Leta y’u Rwanda, mu bikorwa byabo bya buri munsi bafatanyamo.  Abakristo nabo akabasaba gukomeza kuyoborwa n’Umwuka wera mubyo bakora byose,  kugira ngo Itorero ryabo rikomeze rishinge imizi guhera mu ma Paroisse yabo,  kugeza ku urwego rw’igihugu cyose.

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Aba Batista mu Rwanda AEBR, ryageze mu Rwanda mu 1964 riturutse i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, rihabwa ubuzimagatozi mu 1967, rikaba rifite Abayoboke benshi mu gihugu  hose. Muri kino gihe Itorero rikaba rifitane imikoranire myiza n’imwe mu miryango mpuzamahanga ariyo CBM,CFGB byo muri Canada na BUD yo mu gihugu cya Danmark bafatanya kugira ngo Itorero rikomeze kwiyubaka no kugera ku ntego riba ryiyemeje kugeraho.

Abakristo b’Itorero AEBR mu materaniro
Korali yo muri AEBR ihimbaza Imana igihe cyose
Rev Pasteur Emmanuel Ndagijimana ubwo yarahiririga kuyobora AEBR mu mwaka wa 2018
Ubwo yaherezwaga inkoni y’ubushumba bw’itorero
Rev Pasteur Emmanuel Ndagijimana n’umufasha we

 Edouard Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment