Minisports yabuze amafaranga yo gutegura Amavubi U20

admin
2 Min Read

Biciye ku muvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), batangaje ko Minisiteri ifite imikino mu nshingano, yababwiye ko nta bushobozi bwo gutegura ikipe y’igihugu y’abari munsi 20 (U20) kugira ngo izitabire amarushanwa ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa 11.

Mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2020, mu gihugu cya Tanzania nibwo hateganyijwe irushanwa rya CECAFA y’ibihugu ku ngimbi ziri munsi y’imyaka 20 rizanatanga amakipe azitabira igikombe cya Afrika muri iki cyiciro cy’imyaka, ariko u Rwanda ntabwo ruzitabira iri rushanwa kubera ikibazo cy’amikoro.

Icyakomeje kwibazwaho na benshi bakurikiranira hafi ruhago mu Rwanda, ni uburyo habuze amikoro yo gutegura iyi kipe nyamara barumuna babo bari munsi y’imyaka 17 bo bakazaba bakira irushanwa rya U17 rizabera mu Rwanda mu kwezi kwa 12 guhera tariki ya 13 kugeza tariki ya 28.

Uruhande rwa Ferwafa, bakaba bavuga ko impamvu iyi kipe y’igihugu ya U20 itazitabira irushanwa rya CECAFA (AFCON U20 Qualifiers) izakinwa kuva ku itariki ya 22 Ugushyingo, kugeza tariki ya 06 Ukuboza, rikazabera mu gihugu cya Tanzania.

Jules Karangwa usanzwe ari umuvugizi wungirije wa Ferwafa, aganira yatangaje ko Minisiteri ya Siporo yabuze amikoro yo gutegura iyi kipe ya U20, cyane ko iyi Minisiteri ari yo ifite amakipe y’ibihugu byose mu nshingano.

Jules yagize ati “Ubusanzwe Ferwafa ifatanya na Minisiteri ya Siporo gutegura ikipe z’igihugu mu byiciro byose. Minisiteri ifite imikino mu nshingano yamaze kutwandikira itubwira ko nta ngengo y’imari yo gutegura U20 ihari. Nka Ferwafa turacyashaka ubundi buryo ngo turebe niba hazaboneka andi mikoro yo gutegura iyi kipe y’ingimbi.”

Ibi bikaba bisobanuye ko, kuzitabira iri rushanwa rizatanga izizajya mu gikombe cya Afrika cya U20, u Rwanda rushobora kutazaryitabira kuko hakiri ikibazo cy’amikoro mu bashinzwe gutegura izi ngimbi.

Ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira CECAFA y’abari munsi y’imyaka 20, harimo Tanzania ari nayo izakira, Burundi, Somalia, Uganda, South Sudan, Sudan, Eritrea, Djibouti, Ethiopia na Kenya.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *