Home AmakuruUwizeyimana Evode weguye akubise umusekirite ari mu ba Senateri 4 Perezida Kagame yashyize ho

Uwizeyimana Evode weguye akubise umusekirite ari mu ba Senateri 4 Perezida Kagame yashyize ho

by admin
0 comments

Perezida Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane bashya, barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre wayoboraga Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) na Uwizeyimana Evode wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera.

Abandi basenateri bashyizweho ni Kanziza Epiphanie na Twahirwa André.

Prof Dusingizemungu Jean Pierre, mbere yo gushyirwaho na Perezida wa Repubulika nka senateri, yiyamamarije uyu mwanya ahagarariye Intara y’Amajyepfo, ariko ntiyabasha gitsinda. Amaze igihe kinini ari umwalimu muri kaminuza zitandukanye.

Ni mu gihe Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yaherukaga kwegura muri Guverinoma nyuma yo gushinjwa guhohotera umukozi warindaga umutekano, ariko baza kwiyunga. Yeguriye rimwe na Dr Isaac Munyakazi.

Kanziza Epiphanie yari Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abagore baharanira ubumwe, mu gihe Dr Twahirwa André ari umuhanga mu ndimi, umaze igihe aba mu Bufaransa.

Nyuma yo gushyirwa muri uyu mwanya, Uwizeyimana yanditse kuri Twitter ko ari ishema rikomeye cyane mu buzima bwe, ashimira Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere.

Ati “Nyakubahwa, ubu mfite imbaraga nyinshi, ishema n’ukwiyemeza gukorera igihugu cyacu turangajwe imbere n’imiyoborere yanyu myiza.”

Aba bakaba bashyizwe ho nyuma y’umwaka  manda nshya ya Sena itangiye mu rwego rwo  kuzuza imyanya  ya Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bari barashyizweho na Perezida wa Repubulika nyuma y’abandi, ari nayo mpamvu basoje manda nyuma ya bagenzi babo.

Aba basenateri bashyizweho nyuma y’uko ku wa 24 Nzeri 2020 Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryatoreye Mukakarangwa Clotilde na Mugisha Alexis kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ndetse bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Basimbuye Uyisenga Charles na Mukakalisa Jeanne D’Arc, nabo basoje manda nyuma y’umwaka umwe kuri bagenzi babo, bijyanye n’igihe bagiriyeho nabo bari batanzwe n’iri huriro.

Evode Uwizeyimana

You may also like

Leave a Comment