Home AmakuruParuwasi ya Kimihurura yizihije isabukuru ya Mutagatifu Yohani Bosco washinze Umuryango w’Abasaleziyani

Paruwasi ya Kimihurura yizihije isabukuru ya Mutagatifu Yohani Bosco washinze Umuryango w’Abasaleziyani

by admin
0 comments

Nyuma y’imyaka 207 uwashinze Umuryango w’Abihayimana  bo mu muryango w’Abaseleziyani abayeho, Abakristu bo muri Paruwasi  Bikiramariya Umubyeyi utabara Abakristu ya Kimihurura,  bafatanyije n’Abapadiri babo n’abandi bihaye Imana bo m’umuryango w’abasaleziyani ari nabo bayobora iyo Paruwasi,  kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Mutarama 2022 batuye igitambo cya Misa cyo kwibuka Mutagatifu Yohani Bosco “Don Bosco”,  wanabaye by’umwihariko inshuti y’urubyiruko.

Ni Igitambo cya Misa cyatuwe n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’Abasaziyani mu Rwanda, u Burundi na Uganda “Provincial” Padiri Ngoboka Pierre Celestin akikijwe n’abapadiri n’abandi bihaye Imana bafatanyije bakorera mu mujyi wa Kigali.

Padiri Ngoboka yasobanuye birambuye mu nyigisho ze, amavu n’amavuko ya Mutagtifu Yohani Bosco bakunda kwita Don Bosco,  wabaye inshuti y’urubyiruko,  imbaraga n’ubusore bwe arabiruharira,  agamije kubakura mu bucakara bashyirwagamo n’iterambere ryari riri kwaduka mu myaka y’1800,  bakaba barakoreshwa akazi kameze nk’uburetwa mu nganda no mu birombe by’amabuye y’agaciro bataruhuka kandi bakorera intica ntikize,  byose akabikora abifatanyeje no kuba Umupadiri urangwa no kumvira no kwicisha bugufi muri byose.

Padiri Ngoboka avuga ko itariki ya 31 Mutarama buri mwaka,  ari umunsi mukuru ukomeye ubafasha kwibuka Umutagatifu ukomeye muri Kiliziya Gatolika, Don Bosco wagaragaje ibikorwa by’Indashyikirwa byo kwitangira no gufasha urubyiruko mu gihe ke, abakura mu mirimo y’abavunaga yo mu nganda n’ahandi havunanye akabasubiza mu buzima busanzwe, benshi bakiga  bakagira ubumenyi bwagiye bubahesha imirimo ikomeye haba mu bihugu byabo n’ahandi henshi ku isi.

Agira ati “Padiri Yohani Bosco benshi bazi nka Don Bosco yaranzwe no kwita ku rubyiruko, arufasha kuva mu miirmo isa n’uburetwa bakoreshwaga mu nganda,  benshi babaga bakiri na bato bakora badahembwa,  maze asubiza umubare w’abana benshi mu mashuri baramukundira bariga.

Bamwe muri bo bakaba barakomeje  baraminuza bavamo aba Ministiri,  abayobozi bakomeye mu bihugu byabo, Abihaye Imana ndetse hari n’abavutsemo Abepiskopi n’aba Cardinal,  ibyatumye havuka umuryango witwa Cooperateurs Salesiens ugizwe n’abalayiki baturutse mu bo yafashije,  bamara gutera imbere bakibuka uwabagiriye neza. Bityo uwo muryango ukaba wari ugamije nawo kumufasha gukomeza gushimangira ibikorwa bye byo kwita ku rubyiruko na  n’ubu ukaba ukorera ku isi hose.”

Avuga ko uwo muryango wagize uruhare runini mu gukangurira ababyeyi kwita kubana babo kugira ngo  bahabwe uburere bukwiriye bagendeye ku bikorwa byiza byo gukunda urubyiruko bari baratojwe na Yohani Bosco, uwo muryango ukaba waragabye amashami menshi ku isi hose, kuri iyi sabukuru abasaga 20 bo muri Pauwasi ya Kimihurura bakaba barasubiye mu masezerano yabo yo gukomeza gukorera Kiliziya barangwa n’urukundo no kwita ku urubyiruko muri rusange.

Muri make Padiri Ngoboka avuga ko Yohani Bosco yabarereye umubyeyi mwiza ashinga umuryango w’Abaseleziyani b’Ababapadiri n’Ababikira hagamijwe ko bazakomeza kugera ikirenge muke bita ku rubyiruko rufashwa kumenya kwifasha mu mibereho ya buri munsi.

Avuga ko umuryango w’Abapadiri b’Abasaleziyani washinzwe mu  1859 naho uwa bagenzi babo b’Ababikira uza gushingwa mu 1870 mu gihugu cy’Ubutaliyani,  bidatinze ukwira mu bihugu bitandukanye  ku isi birimo  Ubufaransa, Ububiligi, Espagne n’ahandi,  muri Afurika uhagera   mu 1890 uhereye mu gihugu cya Algeria naho mu Rwanda uhagera mu 1954 uzanywe n’Abapadiri b’Abasaleziyani b’Ababiligi ahahise hashingwa Seminari nto ya Rwesero, yamara guhabwa Diyosezi,  hagashingwa IFAK na ETO Kicukiro n’ibindi bigo bitandukanye mu gihugu.

Uretse ibikorwa bitandukanye kandi  biri ku isi yose,  bigamije gufasha no kwita ku rubyiruko n’Iyogezabutumwa , mu Rwanda Abasaleziyani bayoboye  amwe mu ma Paruwasi mu urwego rw’Iyogezabutumwa,   bafite ibigo by’urubyiruko nko mu Gatenga aho bita wa Charlos, amashuri nka IFAK Kimihurura, Kabgayi, i Butare n’ahandi.

Padiri Ngoboka, avuga ko  Yohani Bosco  uzwi kandi nka”Don Bosco” yabayeho mu mwaka w’1815 kugeza mu 1888 yitabye Imana, akaba atarahowe Imana yarazize urupfu rusanzwe. “Don” bikaba ari ijambo ry’Igitariyani rivuga Padiri.

Igihe cy’ubuzima bwe bwose Yohani Bosco “Don Bosco, akaba yarabuhariye gufasha no kwita ku rubyiruko, anabifatanya n’akazi  cy’iyogezabutumwa afasha  bagenzi be b’Abihaye Imana mu bikorwa  bya Kiliziya,  ibituma akomeza gukundwa na benshi kugeza na kino gihe hibukwa imyaka 207 amaze abayeho.

Padiri Ngoboka Pierre Celestin,  asoza asaba Abihaye Imana basangiye ibanga rya Gisaseridoti, Abafurere n’Ababikira mu muryango w’abasaleziyani,  gukomeza kurangwa n’urukundo n’ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko mu kwibeshaho no kugira ubumenyi muri byose.

Asaba abakristu n’ababyeyi muri rusange, gukomeza kurangwa no guha uburere bwiza abana babo, kubera ko benshi ngo basa n’abadohotse muri kino gihe, abana bamwe bakaba batakirangwaho Indangagaciro z’umuco nyarwanda bityo ababyeyi bakaba bafite akazi gakomeye ko gukomeza kurerera neza igihugu ari nako babategurira kuzaba abagabo beza b’ejo hazaza.

Umuryango w’Abaseleziyani uri kwibuka Mutagatifu Yohani Bosco wababereye ikitegererezo akaba ari nawe wawushinze,  ukorera ku isi yose. 

Ugizwe n’Abapadiri, ababikira, abafurere n’abalayiki bagendera ku nyigisho, ibikorwa n’ibitekerezo by’uwawushinze Cooperateurs Salesiens. 

Ni Umuryango w’Abihayimana umaze imyaka igera ku 163 ushinzwe ku isi, n’ imyaka igera kuri 132 ugeze muri Afurika , mu gihe  hashize 68 ugeze no mu Rwanda.

Umuryango w’Abasaleziyani kandi ukaba urangwa no gukora imirimo itandukanye y’Iyogezabutumwa ku isi hibandwa ku bikorwa byita ku rubyiruko nk’uburezi n’ibindi. 

Mu  Rwanda Abasaleziyani bakaba bafite ibigo bitandukanye bafashirizamo urubyiruko mu buryo butandukanye,  bakagira n’ama Paruwasi bayoboye arimo na  Bikiramariya Umubyeyi utabara Abakristu, iherereye ku Kimihurura muri Archidiyosezi ya Kigari by’umwihariko ikaba iherutse no gutangizwa ku mugaragaro umwaka ushize wa 2021 na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda.

You may also like

Leave a Comment