Home AmakuruRusizi: Gitifu akurikiranyweho Ingengabitekerezo ya Jenoside

Rusizi: Gitifu akurikiranyweho Ingengabitekerezo ya Jenoside

by Igisabo News
0 comments

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rufunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze ko ibikorwa byo Kwibuka bikwiye kujya biba ku itariki 06 Mata.

Uyu Munyamamabanga Nshingwabiko w’Umurenge wa Bugarama, Daniel Ndamyimana, yatawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2026 nk’uko amakuru aturuka mu Karere ka Rusizi abihamya.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko uyu Muyobozi yari yatanze icyifuzo ko tariki 06 Mata hajya haba ibikorwa byo Kwibuka, mu gihe iyi tariki ikoreshwa n’abahaka n’abapfobya Jenoside.

Amakuru avuga ko iki cyaturutse mu nama yo gutegura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, byabaye mbere yuko Abanyarwanda n’Isi yose binjira mu cyumweru n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bivugwa ko no muri uyu Murenge wa Bugaama kandi hanagaragaye ibindi bikorwa by’ingangabitekerezo, birimo iyibwa rya banderole yo Kwibuka yari iri ku Ishuri rimwe riherereye muri uyu Murenge.

You may also like

Leave a Comment