Nyagatare: imihanda ihuza imirenge itandukanye iri kwitabwaho

admin
1 Min Read

Akarere ka Nyagatare kahagurukiye gutunganya imihanda izoroshya imigenderanire hagati y’imirenge ikagize,nyuma y’ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera muri kano karere ubu imihanda myiza iri muri kimwe mubiraje ishinga ubuyobozi bwa kano Karere,muri iyo mihanda iri kubakwa ubu ugezweho ni umuhanda wa Rurenge-Bushara-Kabuga watangiye gukorwa ukazashyirwamo Laterite ku burebure bwa Km 17 kimwe n’umuhanda wa Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba uzashyirwamo kaburimbo yoroheje kuri km  38 iyi mirimo yo gukora iyi mihanda ikaba iri gukorerwa rimwe ikaba izamara amezi 15.

Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare,ngo iyi mihanda izoroshya ubuhahirane hagati y’imirenge izanyuramo ariyo Rukomo na Karama (Rurenge-Bushara-Kabuga)na Musheri,Rwempasha na Matimba (Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba)ikazanafasha guhuza iyi Mirenge n’umujyi wa Nyagatare no gufasha abahinzi n’aborozi guhahirana n’abagura umusaruro,Umujyi wa Nyagatare ni umwe muyunganira umujyi wa Kigali bivuze ko ibikorwa remezo bigomba kwiyongera kugirango imigenderanire n’ubwiza bw’umujyi bikomeze kuba nyamujyana,Akarere ka Nyagatare gakomeje kongera n’ibindi bikorwa remezo birimo inyubako zigezweho,amahoteli n’ibindi bikorwa byose biranga umujyi

Inkuru ya Ndayisaba Eric

tel:0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *