Guverinoma yavuguruye amabwiriza yo kwirinda Covid-19, itangaza ingamba zikaze zigomba gukurikizwa mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali, zirimo ko abakozi bose barimo aba leta n’ab’inzego z’abikorera bagomba kujya bakorera mu rugo.
Amabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena agena ko ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu “Mujyi wa Kigali, mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”.
Aya mabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo”. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.
- Amateraniro rusange arimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose, birabujijwe
- Ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera, birafunze. Abakozi bazakorera mu rugo kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
- Inama zose zirabujijwe
- Amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze.
- Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021, azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.
- Restaurant zizajya zitanga gusa serivisi ku bantu batahana ibyo bakeneye.
- Insengero zirafunzwe
Mu bindi bice bisigaye by’igihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za.
COVID-19: Abarwariye mu Bitaro bya Nyarugenge biyongereyeho 107
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 kiri kugenda gifata indi ntera mu Rwanda, aho umubare w’abarwayi bari mu Bitaro bya Nyarugenge wavuye kuri 20 ugera ku 127 ndetse n’umwuka bakenera ku munsi wikuba inshuro 10.
Ibi Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabitangaje kuri uyu wa 29 Kamena 2021 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Cyanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.
Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko muri rusange mu gihugu cyose COVID-19 yiyongereye ariko yemeza ko hari uduce twibasiwe kurusha utundi.
Ati “Biragaragara ko mu gihugu hose ifite (COVID-19) ukuntu yiyongereye ariko cyane cyane mu duce tumwe turimo Umujyi wa Kigali. Nta murenge udafite abarwayi. Uturere two mu Majyaruguru ndetse umuntu yavuga ngo uturutse Burera, Musanze, Gicumbi na Nyagatare ni ahantu bigaragara ko ubwandu bwiyongereye cyane ugereranyije n’uko byari bimeze muri Gicurasi.”
Yakomeje avuga ko kuva mu cyumweru gishize hari utundi turere two hagati mu gihugu turimo Kamonyi, Rwamagana na Rutsiro twatangiye kwibasirwa. Muri rusange ngo uturere twibasiwe cyane tugera kuri 14.
Dr Ngamije yavuze ko kugeza ubu ubwandu bwa COVID-19 bwikubye inshuro enye kuva mu ntangiriro za Kamena 2021.
Yakomeje ati “Uretse kwiyongera kw’abarwayi, ikigaragara n’uko ubwandu bwikubye nk’inshuro nk’enye. Twajyaga dutangaza nk’abantu 50 ku munsi ariko ubu turakabya tukagera kuri 800 ndetse twageze no kuri 900.”
“Ubundi twajyaga tubona abantu benshi ariko badafite ibimenyetso byatuma bajya kwa muganga. Wasangaga 90% banduye ariko 10 aribo bafite ibimenyetso byatuma bajya kwivuza. Ubu siko bimeze kuko ubu 50 % by’abari kwisuzumishiriza kwa muganga, bava mu rugo bafite ikibazo gituma agenda.”
Abari mu bitaro bariyongereye
Minisitiri Dr Ngamije yakomeje agaragaza ko abarwayi ba COVID-19 bari mu bitaro byo hirya no hino biyongereye. Mu bitaro bya Nyarugenge ngo bavuye ku bantu 20 bari babirwariyemo muri Gicurasi bagera ku 127.
Ati “Igikurikira ni uko n’umubare w’abinjijwe mu bitaro wagiye wiyongera. Iyo urebye imibare uko yagiye izamuka muri uku kwezi, aho tuvurira muri Nyarugenge dutangira Kamena twari dufite abarwayi basaga 20, ubu dufite abasaga 127. Abarwayi bariyongereye mu bitaro muri rusange. Iyo bagezemo naho abenshi turi kubona bakeneye umwuka. Umwuka twakoreshaga muri bya bitaro naho ibipimo byiyongereye inshuro zigeze ku icumi ku munsi.”
“Abagiye bapfa bazize COVID-19. Ntabwo twaherukaga imibare y’abantu umunani, barindwi bapfuye. Muri iki cyumweru twagiye tubona imibare y’abarenga batanu iminsi ikurikiranye. Mu bapfuye urasangamo abato n’abandi batari bafite ikindi kibazo cy’ubuzima.”