Home AmakuruPerezida Kagame yagizwe umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Gisirikare

Perezida Kagame yagizwe umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Gisirikare

by Igisabo News
0 comments

Kaminuza  nshya ya Gisirikare y’u Rwanda, (NDUR) yamaze kwemeza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari we uzaba Umuyobozi w’Ikirenga (Chancellor) wayo.

Iyi kaminuza nshya yashyizweho n’itegeko ryatowe  mu 2026, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ku wa 10 Mata, ihuriza hamwe amashuri n’ibigo bitandukanye bya gisirikare n’umutekano.

Ni kaminuza yitezweho guhindura uburyo u Rwanda rwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika, ibandwa cyane ku kongerera imbaraga imyitozo n’amahugurwa, ubushakashatsi ndetse no guteza imbere ubutwererane mpuzamahanga mu burezi bwa gisirikare.

Ni ishuri rizaba rifite inshingano zo guhugura abasirikare, abakozi b’inzego z’umutekano,abayobozi bakuru mu nzego za  Leta n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Kuba Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo, biteganywa n’itegeko ko ugomba gufatwa na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Mu nshingano ze nk’Umuyobozi w’iyo kaminuza, Perezida azatanga umurongo mugari w’imiyoborere kugira ngo kaminuza igere ku ntego zayo zo gutegura inzobere zo ku rwego rwo hejuru mu by’ingabo n’inzego z’umutekano. Azajya anayobora ibirori byo gutanga impamyabumenyi cyangwa ahitemo umuhagarariye.

Iyi kaminuza kandi izaba igizwe n’Inama y’Ubutegetsi akaba ari na rwo rwego rufata ibyemezo ndetse rukagenzura ibikorwa bya kaminuza igizwe n’abantu 13.

Itegeko rivuga ko mu bayigize  barindwi muri bo bashyirwaho n’iteka rya Perezida, batari mu bayobozi ba kaminuza bakoraho, barimo Perezida w’Inama n’Umwungirije kandi b’inzobere mu by’ingabo n’umutekano, uburezi, ubushakashatsi n’iterambere. 

Mu bandi bazayobora iyo kaminuza, harimo Umuyobozi Mukuru (Vice-Chancellor) ari na we mwanditsi w’inama, Uhagarariye abarimu n’abashakashatsi utorwa na bagenzi be, Ushinzwe igenzura ry’ubuziranenge, (quality assurance), Umuyobozi umwe (Dean) utorwa na bagenzi be n’uhagarariye abanyeshuri. 

Itegeko riteganya ko nibura 30% by’abagize iyi nama bagomba kuba ari abagore mu gihe  abatari mu nama y’ubutegetsi kubera imyanya bafite bagira manda y’imyaka ine ishobora kongerwa rimwe.

Inama y’Ubutegetsi ifite uruhare rukomeye mu gutegura icyerekezo cya kaminuza n’ingamba, kwemeza politiki n’igenamigambi rya buri mwaka, kugenzura imikorere, kwemeza ingengo y’imari no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, gufata ibyemezo by’abakozi, ubufatanye n’imiterere y’inzego. 

Inafite inshingano zo kugenzura ireme ry’uburezi, gushyiraho amategeko agenga imyigishirize n’ubushakashatsi no ushyiraho za komite ziyunganira.

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda  buherutse guhishura ko Kaminuza y’u Rwanda  ya Gisirikare yatangiye kubakwa mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, ikaba yitezweho kurushaho kongerera imbaraga urwego rw’umutekano no kubaka ubushobozi bw’abayobozi mu bya gisirikare. 

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze ko imirimo yo kubaka iri shuri irimbanyije i Bumbogo, igihe izaba yuzuye ikazatanga umusaruro ufatika mu gutegura abayobozi mu bya gisirikare n’umutekano. 

Byitezwe ko izaba itanga inyigisho zo ku rwego ruhanitse, itanga impamyabumenyi, impamyabushobozi n’andi mashimwe atandukanye yemewe mu ruhando mpuzamahanga. 

Ifite inshingano zo guhuriza hamwe Koleji n’Amashuri Makuru ya Gisirikare, aya Polisi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Uku guhuza Koleji n’Amashuri Makuru ya Gisirikare byitezweho guha imbaraga guhuza ibikorwa byo gutanga ubumenyi mu rwego rw’uburezi bujyanye n’igisirikare n’umutekano muri rusange. 

Kaminuza ya NDU-R yitezweho kuzakira abanyeshuri biga amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, icya kabiri, icya gatatu n’impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), ahabwa abakora mu nzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego za Leta bireba.

You may also like

Leave a Comment