Imigabo n’Imigambi ya Ntwali Janvier watorewe kuyobora PSF ya Karongi umuyobozi nyawe utanga Icyizere nyacyo mu Iterambere ry’Abikore n’akarere ka Karongi muri Rusange. Ni umuyobozi uzanye impinduramatwa itandukanye igamije gukeza imbere aka karere. Izi mpinduka ziziye Nyuma y’iminsi mike atorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Karongi.
Bwana Ntwali Janvier usanzwe afite ibigo n’Amahoteli ahagarariye, avuga ko mu by’ukuri yaje azanye Agaseke abikiyemo abamugiriye icyo cyizere, bityo akaba agiye kukabapfundurira bafatanyirije hamwe, gushimangira no gusigasira ibyagezweho n’abamunjirije, arushaho guharanira ko Karongi yabo ikomeza kuza ku Isonga ku bigendanye n’Ubukerarugendo n’Ubwiza Nyaburanga butatse Karongi n’u Rwanda muri rusange
Ibi byose ni ibigarukwaho na Janvier Ntwali Umuyobozi mushya wa PSF Karongi ushimira abamugiriye Icyizere cyo kumushyira ku Isonga ry’Abikorera mu Karere mu Karere, bityo ngo afatanyije na bagenzi be batoranywe n’abikorera Bose muri rusange ngo bagiye gukora batikoresheje kugira ngo bahigure Imihigo y’Ibikorwa biyemeje kugeraho.
Agira ati “mu by’ukuri dushimiye cyane abagize urugaga rw’abikorera mu karere kacu ka Karongi batugiriye icyizere cyo kuba umuyobozi tukaba tubizeza kuzakora neza ibyo badushinzwe duharanira iteka icyazamura aka karere kacu gasanzwe ari igice kiberanye n’ubukerarugendo bitewe ahanini no gukikizwa n’imisozi iteye amangeza, amahoteli meza menshi kandi agendanye n’igihe tugezemo tutibagiwe n’Ikiyaga cya kivu kiganjemo ibirwa n’udusozi dukerereza ba Mukerarugendo basura Karongi buri munsi”.
Akomeza avuga ko Intego batangiranye mu rugaga rw’abikorera (PSF ) ya Karongi ari ukugera ku Urwego mpuzamahanga bamenyekanisha kurushaho akarere kabo hategurwa kenshi Visit Karongi igamije ahanini kumenyekanisha ibyiza byose bihakorwa, ibihakikije n’ ibindi byose bituma Karongi ikomeza gukundwa n’abayigenda bose.
Ku rundi ruhande avuga ko uwambaye icyirezi atamenya ko kera, Ari nayo mpamvu ahamagarira buri wese ubishoboye gufata umwanya agatemberera I Karongi hazwi nko ku Kibuye, akarerere kiganjemo Hoteli zigera kuri 24 hafi ya zose zizengurutse ikiyaga cya Kivu zikarangwa no gukikizwa n’ibiti bizana akayaga gakururira Amafu adakama abayagana n’abayararamo.
Uretse ibyo by’amahotel kandi avuga ko no mu buhinzi ngengabukungu, Karongi imenyereweho kugira Ikawa n’icyayi bya mbere kandi bikunzwe ku isi yose ibyo byose bikazifashishwa mu gukomeza gushimangira no kongera ibyiza biboneka muri Karongi, ari nako bashishikariza abashoramari kuyihashora ari benshi kuko ngo muri Karongi hari amahirwe menshi ku Ishoramari rirambye.
Ku bugendanye n’udushya bazaniye ababagiriye icyizere bakabashinga ubuyobozi bw’Urugaga, Bwana Janvier Ntwali avuga ko icyambere ari ugukomereza kubyiza ababanjirije bagezeho haharanira ku byuzuza no kugera kuri bishya bigamije gushyigikira Abikorera babatumye.
Muri ibyo bishya avuga bateganya harimo ibigendanye no gutegura amamurikagurisha ahoraho herekanwa ibikorwa n’abikorera birimo abanyamahoteli, abanyabukorikori, abanyamyuga, abacuruzi n’abanyenganda, abahinzi, aborozi n’abandi bakora imirimo itandukanye kugira ngo utemberera Karongi wese atagira icyo ahabura Kandi Karongi ikungahaye kuri byinshi.
Ikindi ni uko muri uko kumenyekanisha ibyiza biboneka I Karongi ngo hazanategurwa n’amaserukiramuco atandukanye (Festival) hagaragazwa ibigendanye n’umuco w’abanya Karongi, uw’Abanyarwanda bo mu bice bitandukanye by’igihugu byanashoboka hagakorwa ingendoshuri zo mu bihugu bitandukanye hagamije ahanini no kumenya umuco ukomoka ahandi kugira ngo ibyiza bihakuwe bisangizwe Abaturage batuye mu karere Karongi n’abandi bahagana muri rusange.
Ku bigendange n’ingorane abashoramari muri Karongi baba bahura nazo avuga ko muri rusange ntazihari mu buryo rusange bitewe ahanini n’uburyo ibibazo by’ubwigunge byo kutagira imihanda myiza, amashanyarazi n’amazi byose byakemutse bityo bakaba bashimira cyane Leta y’u Rwanda ku Isonga hakaba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uruhare yagize mu gutuma Akarere ka Karongi Kagera ku Iterambere bagezeho muri kini gihe, ririmo imihanda, imashanyarazi, inganda, amazi n’ibindi bakanashimishwa by’umwihariko n’uburyo kuva I Kigali byasabaga amasaha arenga 6 kino gihe bakaba batarenza abiri kugera mu mujyi wa Karongi.
Ntwali Janvier, umuyobozi mushya watorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera PSF mu Karere ka Karongi, ni Rwiyemezamirimo ufite ubunararibonye mu kazi k’Ishoramari cyane ko Ari nawe uhagarariye muri ako Karere Karongi (Rwanda Hospitality Association) by’umwihariko akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Bethany Investment Group ifite ibigo 2 mu mujyi wa Kigali, bakagira n’ikindi mu Karere ka Karongi, Rubavu na Nyagatare.
Intego ye ikaba guharanira iterambere ry’Abikorera mu Karere kabo ashishikariza abantu bose kuhashora imari cyane ko ari akarere gakungahaye ku byiza nyaburanga nk’ikiyaga cya Kivu, amahoteli n’imisozi ikikijwe n’ibiti bitanga akayaga gahehereye.