Mu birori byo gukomeza gufasha abanyeshuri kwishimira ko basoje umwaka w’amasomo 2024-2025 neza, Ubuyobozi bwa Mother Mary International School Complex, bwahaye abasoje umwaka wa 10 n’uwa 12 impamyabumenyi zisoza ibyo byiciro, basabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, banashishikarizwa gukomeza kugira umwete n’umurava, ibyo bikazabafasha kwigirira akamaro ku giti cyabo, muri sosiyete babamo n’igihugu muri rusange.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2025 mu ishuri Mpuzamahanga rya Mother Mary International Complex byatangiwemo, impamyabumenyi ku bana 400 basoje ibyiciro by’amashuri bigagamo, ni ukuvuga abo mu mwaka wa 10 bagera ku 180 n’abo mu wa12 bangana na 280, bose bitegura gukomeza ibyiciro bikurikiyeho.
Ni ibirori kandi byaje bikurikira n’ubundi ibyabaye kuwa 25 Kamena byari bigenewe abana b’incuke n’abo mu mashuri abanza, nabo bakaba bagaragaje ko ari abahanga bari gutanga icyizere cy’abayobozi n’abakozi beza u Rwanda rugiye kuzabona mu bihe biri imbere.
Ageza ijambo ku babyeyi n’abanyeshuri, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Mother Mary International School Complex Rwabigwi Cyprien, avuga ko ibya Mother Mary ubusanzwe byivugira, cyane ko ari ishuri rikomeje kuza ku isonga mu kwigisha no gutsindisha abana benshi, bahita babona bidatinze imyanya muri za Kaminuza zitandukanye zo ku Isi.

Agira Ati “Ejo twari duteraniye hano n’ubundi, turi kumwe n’abana bato bagaragaje ubwenge n’impano zitangaje mu masomo biga, uyu munsi turi kumwe n’abakuru babo bo mu mwaka wa 10 bagiye gukomeza mu kiciro gikurikiyeho, bakaba ari abahanga ku buryo baba basumba kure abasoje amashuri yisumbuye asanzwe. Abasoje umwaka wa 12 bo rero ni bakuru, urwego bariho warugereranya na Kaminuza. Ngira ngo mwiyumviye indimi bakoresha hano.”
Avuga ko Mother Mary yakinguriye amarembo buri wese ushaka kuvoma ubumenyi ku rwego mpuzamahanga, ari nayo mpamvu ibihugu byose byo ku Isi ngo bimaze kuhamenya y’aba Abanyafurika, u Burayi na Aziya, kandi ngo abanyamahanga bigana n’abanyarwanda bagatsinda bose ku kigero cyo hejuru.
Ku rundi ruhande, avuga ko kugira ngo umuco nyarwanda bakomeze kuwusigasira n’ururimi rwawo, abanyamahanga nabo batozwa ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda, cyakora bagahabwa uburenganzira bwo kugaragaza n’uw’iwabo, bikabango bikorwa neza ku uburyo abana biga bafitanye urukundo.
Avuga ko n’ubwo bwose biga muri Porogarame mpuzamahanga, ururimi rw’ikinyarwanda narwo rurigwa, ku uburyo rwongerwe n’amasaha kugira ngo abana badatwarwa n’indimi zo hanze cyane basize urwabo.
Abitwaye neza bagenewe ibihembo
Kimwe n’ibyakorewe abato, abitwaye neza muri bakuru babo, bafite amanota ari hejuru ya 85%, bahawe impano n’ibihembo bitandukanye, bikaba byatumye buri mwana afata ingamba n’ishyari ryiza, ryo kuziga agatsinda neza ubutaha, kugira ngo nawe ibyiza bizamugereho.
Bwana Rwabigwi, akavuga ko ari umuco mwiza bafite muri Mother Mary wo gushima abakoze neza, bagahwitura n’abari kugerageza, kugera ikirenge mu cy’abagenzi babo baba bahembwe.
Mu myaka mike Mother Mary iraba Mpuzamahanga kurusha uko bimeze kino gihe
Agendeye kubimaze gukorwa n’ibiteganyijwe imbere muri Mother Mary, Bwana Rwabigwi Cyprien Umuyobozi mukuru, avuga ko kuba Gahanga igiye kwigenga, hakazubakwa Kaminuza mpuzamahanga y’imyuga na ICT, ikazigwamo n’abava mu bihugu bitandukanye, hakazaba amashuri acumbikira abana bizaba byiza kurushaho.
Hari kandi inyubako igezweho yuzuye i Kibagabaga, bakaba banateganya no gusenya mazu yose hakubakwa amanini yo mugihe kigezweho, ahamya adashidikanya ko imbere ari heza cyane muri Mother Mary, aboneraho gusaba ababyeyi kuza kwandikisha abana hakiri kare, kugira ngo hatazagira abacikanwa imyanya ikabashirana.
Ababyeyi barashima Mother Mary ku bumenyi ibahera abana babo
Kimwe n’ababyeyi baje gushyikira abana babo bato, bagashima Ubuyobozi bw’ikigo bubaha abarimu b’abahanga, bakabavana mu bwana bagahinduka bakuru, ababyeyi bafite abasoje kuwa 26 Kamena, bavuga ko nta kindi kigo babona ku bwabo, cyahangana na Mother Mary.
Tonny NSANGANIRA atuye mu Murenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro, afite abana batatu muri Mother Mary.

Agira ati “Nakoraga muri kimwe mu bihugu by’Afurika y’Amajyaruguru, ndi kumwe n’umuryango abana ariho biga. Twageze mu Rwanda mbajije ikigo cyakira abanyamahanga ngo bazigane n’abana banjye, bandangira Mother Mary. Nkubwije ukuri nagize amahirwe cyane. abana iyo bagusubiriyemo ibyo biga, wumva ko bari ku rwego ruhanitse.
WOTIMA DIVIS, ukomoka muri Nigeria, avuga ko akigera mu Rwanda, bamurangiye muri Mother Mary ikigo yakunze, cyane ko kirangwa n’Ubukiristu n’imico myiza, kikanagira abana b’abahanga.

Avuga ko ashima ko Mother Mary iri ku rwego mpuzamahanga, ku uburyo umwana wese wahava, umugabane wose w’isi yageraho ashobora ngo kuwukomerezaho amasomo ye, ntagire inzitizi izo arizo zose ahura nazo.
Aba babyeyi bavuga ko byaba bibabaje, haramutse hari umuntu utaramenya ibyiza byo muri Mother Mary.
Bagasaba buri wese bireba, kuzana abana babo kuhiga ari benshi, niba koko bifuza kuzabaraga ibyiza.
Umwe mu banyeshuri batandatu bahembewe kuza ku isonga mu gutsinda neza, IRAKOZE SHIMWA LINA VIVA, avuga ko yishimye cyane kuba yaje mu banyeshuri bahembwe.

Avuga ko yabikoreye kandi ko agiye gukomeza gushyiraho umwete kugira ngo n’ubutaha azegukane intsinzi.
Agira Ati “Iki ni ikigo kiza. Dufite abarimu b’abahanga n’Ubuyobozi butwifuriza ibyiza, ari nabyo biduha kenshi intege zo kwiga tugatsinda. Ndangije umwaka wa 10 ngiye gukomeza mu kindi kiciro. Ndahamya ntashidikanya ko umurava mfite nzawukomezanya sindohoke.
Asaba ababyeyi kuzana abana bagenzi be, bakaza bakigana bakareba nabo ibyiza biba muri Mother Mary, ishuri rirangwa no kugira abanyeshuri b’abahanga ku rwego mpuzamahanga.
Kimwe n’ibirori byo kuwa 25 Kamena, byo gushimira abana n’ababyeyi ko hazojwe umwaka w’amashuri 2024-2025 neza, ibyabaye kuri uyu wa 26 Kamena, byaranzwe n’ubusabane bugamije kwishimira ibyagezweho no gutekereza kuri gahunda ziri imbere, zigamije ahanini kugira Mother Mary ishuri rya mbere mu Rwanda.

Mother Mary International School Complex, ni ishuri mpuzamahanga rigendera kuri gahunda y’Abongereza ya Cambridge n’iy’Abafaransa.
Ni ishuri rimaze kuba Ubukombe, cyane ko rimaze imyaka 20 rikora. Ubuyobozi bwaryo buvuga ko mu gihe rimaze, ryasohoye abahanga benshi bari ku rwego rwo gukorera ibihugu byabifuza byose ku isi.
Ni ishuri rirangwa n’indanga gaciro za Gikirisitu, abaharerera bakavuga ko guhitamo kuhajyana umwana, ari amahirwe menshi uba umwongereye mu buzima bwe bwo mu gihe kizaza. Intego yaryo ni UBUREZI BUZIRA INENGE.



ANDI MAFOTO :









E.Niyonkuru