Mu gihe hibazwa byinshi ku mpamvu zaba ziri inyuma y’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kwimura indege z’intambara zidasanzwe zo mu bwoko bwa B-2 stealth bombers, impuguke mu bya politiki ivuga ko Donald Trump atarafata umwanzuro niba azagaba ibitero kuri Iran cyangwa atazabikora.

“Trump ari ku gitutu gikomeye giturutse ku bashyigikiye politiki ye batifuza intambara, ariko anashyizweho igitutu gikomeye n’abanyapolitiki b’aba-Républicains b’iburyo bashaka ko atera Iran,” nk’uko bivugwa na Mehran Kamrava, umwarimu w’amasomo ya politiki muri Kaminuza ya Georgetown ishami rya Qatar, yabibwiye Al Jazeera.
Yakomeje avuga ko Trump ari kwitonda cyane mu kugisha inama abasirikare be bakuru.
Kamrava yavuze ko ibyo Iran yatangaje ko niramuka itewe na Amerika izafata ingamba zose zishoboka, ari ibintu Trump ashobora kuba yibandaho cyane, cyane ko hari ibirindiro byinshi by’ingabo za Amerika muri ako karere.
Ariko kandi, yavuze ko bidashoboka ko Iran yahita yihimura igaba ibitero ku birindiro bya Amerika.
“Nubwo amagambo akoreshwa mu bihe by’intambara aba akomeye kandi yuzuyemo gukabya, mu by’ukuri sintekereza ko Iran yashyira mu bikorwa igitero ku birindiro bya Amerika, Ibyo byatuma abantu bose bashyigikira Trump ku buryo budasubirwaho, kandi Iran yabihomberamo bikomeye.”
Yavuze kandi ko nta ruhande rugaragara ko rurimo gutsinda cyangwa gutsindwa hagati ya Iran na Israël, usibye abaturage basanzwe b’impande zombi babihomberamo.
“Abahomba cyane ni abaturage basanzwe b’Abanya-Iran na ba Israéliens, si ingabo. Ndumva bashobora kurwana igihe kirekire badatsinzwe burundu,” Niko uyu mwarimu abivuga. “Ariko ibi si byo abasirikare ba Israël batekerezaga—bari bazi ko bizaba intambara yihuse kandi ikayitsinda, ariko si ko byagenze.”

Byahinduwe mu Kinyarwanda n’Umwanditsi mukuru Noel Mporebuke(source:Aljazeera)