Abafite inganda zenga ibinyobwa bakoresheje ibikomoka mu Rwanda birimo ibitoki,inanasi,Tangawizi n’ibindi bemeza ko urwego bagezeho bubahiriza ubuziranenge ari rwiza ariko byaba akarusho ngo babashije kubona ibikoresho bigezweho birimo imashini zikoreshwa mu kwenga,mu gutara,gutonora,gupfundikira no gupakira kuko byabafasha kwirinda gukoza intoki kubyo bari gukoresha ndetse bikabafasha no gutunganya ibyo kunywa byinshi bikabafasha guhaza isoko nabo bakiteza imbere.
Mu minsi yatambutse hagiye humvikana inkuru ziharabika zimwe mu nzoga zengerwa mu Rwanda zikoresheje ibikomoka iwacu birimo amasaka,ibitoki,inanasi,tangawize n’ibindi bavuga ko zishobora kuba zitujuje ubuziranenge,ibi byatumye ikinyamakuru igisabo.rw/ gihaguruka kijya kwishakira amakuru y’impamo.
Abanyamakuru basuye inganda zitandukanye batemberezwa muri izo nganda maze berekwa uko zitunganya ibinyobwa,uburyo bubahiriza ubuziranenge ndetse nuburyo inganda zabo zagiriye akamaro abazituriye nabandi bafite umusaruro hafi yahoo izo nganda zikorera,gusa nubwo inganda zenga ibinyobw mu Rwanda zigeze ku rwego rwiza ziracyafite imbogamizi zitandukanye harimo kubura amacupa yo gufungamo ibinyobwa kuko nayo macye babonye usanga ameneka ubusa.ikindi kibazo kijyanye no kuba hari inganda zifite ubushake bwo gukora neza bakongera umusaruro ariko zikaba zibangamiwe no kubura imashini zigezweho zabafasha gutunganya umusaruro mwinshi kandi mwiza.
Zimwe mu nganda twasuye zo mu ntara y’iburasirazuba ziganjemo izo mu karere ka Rwamagana harimo uruganda Akamaro ltd ruherereye mu karere ka Bugesera rukaba rwenga inzoga yitwa Akamaro pineapple wine.ruyoborwa na Bizimungu Ignace.
Twasuye kandi uruganda rwitwa Sogongera ltd rwenga inzoga ikundwa na benshi yitwa Indege rukaba ruherereye mu karere ka Bugesera umurenge wa Nyamata.ruyoborwa na Nsengumuremyi Emmanuel.
Hari kandi uruganda agashinguracumu LTD ruherereye mu Rwamagana umurenge wa Muyumbu rukaba rutunganya inzoga yitwa Umunara ndetse n’umucyurabuhoro,rukaba ruyoborwa na Mutabaruka Diogene.
Muri izonganda kandi ubona ko zifite gahunda yo gukora neza harimo uruganda insanganizabagabo ltd rwenga inzoga zizwi nka Tuzane,indatwa na soma wumve uru rukaba rwaratangijwe na Habyarimana Pascal ari nawe uruyobora.
Mu nganda kandi twasuye ntitwakwibagirwa urwitwa Umviriza ltd rutunganya inzoga ya urukerereza n’iyitwa agaciro.uru ruganda rukaba ruyoborwa na ndikubwimana Innocent.
Hari kandi n’uruganda rwitwa irebere wumve ruherereye muri Rwamagana umurenge wa nyakariro rukaba ruyoborwa na Mateso Evode ,rukaba rutunganya inzoga yitwa intsinzi.
Mu byukuri uretse izi mvuze hari ari akezamutima ltd ruri I Bugesera,ongera ubumenyi ruherereye mu karere ka nyagatare,Covaproba ltd iyoborwa na Aimable arinawe uhagarariye ihuriro ry’abenzi mu ntara y’iburasirazuba ruri mu karere ka ngoma n’izindi,gusa bose bahuriye ku bibazo bimwe bya kuba bakeneye imashini zigezweho zo kubafasha gutunganya umusaruro wabo.
Mu minsi yashize ikigo NIRD cyafashije zimwe mu nganda kubona imashini zo kuzifasha kwenga neza mu buryo bugezweho,ariko inganda zazibonya ni nke cyane ugereranyije n’abazikeneye,nkuko bitangazwa na bamwe mu bayobozi b’inganda twaganiriye.
Bano bayobozi kandi baboneraho gusaba inzego zirimo FDA,NIRD,RSB ,PSF n’abandi bagira aho bahurira n’inganda ko bakora uko bashoboye bakabafasha kubona izo mashini kuko kuri bo bitaborohera kandi zihenze cyane ariko bakaba bahamya ko bazihawe bakajya bishyura gahoro gahoro byabafasha.
Ikigo NIRD cyemeza ko gifite gahunda yo gukomeza gushakira abanyenganda imashini zibafasha kongera umusaruro mu bwiza n’ubwinshi ariko bikazagenda bikorwa mu byiciro bitewe n’inganda ubona ko zamaze kwitegura aho zashyira izo mashini ndetse n’abakozi bafite ubushobozi bwo kuzikoresha.
Tukaba tubizeza ko tuzakomeza gusura n’izindi nganda kugirango mu menye imikorere yazo ndetse n’ibibazo zifite bimenyekane bibashe gukorerwa ubuvugizi bikemuke abanyarwanda bakomeze kubona ibyo kunywa byiza byujuje ubuziranenge kandi byakorewe I Rwanda.
INKURU YA: NDAYISABA ERIC
CONTACT: 0782511443







