Home AmakuruUmurenge wa Kanombe wizihije Umunsi Mukuru w’Intwari uremera umubyeyi w’Abana bane wari ubayeho mu buzima bugoye

Umurenge wa Kanombe wizihije Umunsi Mukuru w’Intwari uremera umubyeyi w’Abana bane wari ubayeho mu buzima bugoye

by admin
0 comments

Ubwo hizihizwaga umunsi Mukuru wahariwe Intwari z’igihugu kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 01 Gashyantare 2023, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, bufatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Gasabo, Akagari ka Kabeza bahaye Mukanzima Diyani inkunga y’ibihumbi magana ane (400,000Frw) azamufasha gukora ubucuruzi buciriritse, kugira ngo abashe kwivana mu buzima bugoranye yari arimo we n’abana be bane.

Ni mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari cyahurije hamwe imidugudu 8,  muri 13 igize Akagari ka kabeza, bari bahurijwe hamwe kuri Hotel Tech, iherereye mu mudugudu w’Akagera, ahatanzwe ibiganiro bitandukanye birebana n’Amateka yaranze Intwari z’Igihugu cy’u Rwanda, bityo hifuzwa ko buri munyawanda yakagombye kurangwa n’Ubutwari, akagera ikirenge mu cy’Intwari zitangiye igihugu,  bakarangwa n’ukuri, ubwitange, n’ubunyangamugayo, umuhango wabayemo no kuremera utishoboye nk’uko byavuzwe haruguru.

Mukanzima Dianne wafashijwe n’abaturage bo mu mudugudu we wa Gasabo kwivana mu bukene, avuga ko ashimira Imana cyane yakoresheje ubuyobozi n’abaturage bagenzi be, akaba abonye inkunga igiye kumufasha kwifasha.

Agira ati “Nari mbayeho nabi jye n’abana bane mfite, nkaba nari ntunzwe no guca inshuro ncumbitse mu icumbi Umurenge wantije. Ngiye gushyiraho akange ncuruze kandi n’unguke, nkizera ko nzabasha no kugera ku nzu yanjye bwite.”

Bwana Gadi Karangwa Niyonzima, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gasabo, avuga ko ashima abaturage ahagarariye, uburyo bumvise vuba igitekerezo cyo kurengera uriya mubyeyi utari ubayeho neza, bagakusanya inkunga y’ibihumbi 400 bamushyikirije kuri uyu munsi w’Intwari z’igihugu, bikaba nabyo ari ikimenyetso cy’Ubutwari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Idrissa Nkurunziza, ashima cyane Ubutwari bwakozwe n’abaturanyi ba Mukanzima Dianne, bicaye bagasanga bidakwiriye ko yakomeza kubaho mu buzima bugoranye barebera bahitamo kumufasha.

Avuga ko n’Ubuyobozi bw’Umurenge buzamuha inzu acururizamo kandi akore adatanga umusoro, kugira ngo abashe kunguka uko bikwiriye, abashe kwiteza imbere uko abishaka.

Agira ati “Tugiye kumushakira abajyanama bamwigira umushinga  w’ubucuruzi neza, tumuhe icyumba munzu zagenewe abakurwa mu bucuruzi bw’akajagari, anasonerwe imisoro kugeza ubwo azabasha kuyiyishyurira,  ibyo twizera ko bizamuteza imbere abasha kurera abana be uko bikwiriye, cyane ko yabaga mu icumbi yatijwe n’umurenge, tuzakomeza kumuba hafi, kugira ngo azabashe no kubona  icumbi rye bwite.”

Ku bigendanye n’Umunsi mukuru w’Intwari Bwana Idrissa Nkurunziza, avuga ko ari byiza ko abanyarwanda bose bamaze gusobanukirwa byimbitse Ubutwari bwaranze bamwe mu banyarwanda mu bihe bitandukanye, bitanze batizigama bakanamenera amaraso igihugu cyababyaye.

Agira ati “Kuri uyu munsi mukuru, waranzwe no gusobanurira abaturage, ibikorwa by’ubutwari byaranze Intwari z’igihugu, bityo tubasaba gukomeza kurangwa n’indagaciro zikunda igihgu n’abagituye, ari nako baharanira kugiteza imbere, cyane ko arirwo rugamba ruriho muri  kino gihe rwo guharanira iterambere.”

Iyo umuturage yiteje imbere, agakurikiza gahunda zose agirwamo inama n’Ubuyobozi, nta kabuza ko abasha kugera kuri byinshi bizamura igihugu, bityo akaba ateye ikirenge mu bagiharaniye kuva cyera,  bagambiriye ko umunyarwanda abaho mu mahoro.

Avuga kandi ko Abaturage b’umurenge wa Kanombe bakunda gushyira hamwe, cyane iyo bahamagariwe igikorwa runaka, bakaba ngo bitabira ntawusigaye inyuma, nko kubakira abatishoboye, guteza imbere aho batuye, isuku n’isukura byose bakabikora batiganda.

Urugero atanga  rwa hafi ni uburyo imihamda ihuza imidugudu yabo, imyinshi yamaze kushyirwamo kaburimbo babigizemo uruhare nta nkunga y’indi ivuye hanze. Bityo nabyo akabibonamo ubutwari, ari nayo mpamvu abasaba gukomeza kurangwa n’Indagagaciro zo gukunda igihugu, guharanira iterambere ryacyo, kuba Inyangamugayo kandi buri gihe.

Kuvuga Intwari ntuvuge Paul Kagame waba uhemutse

Ni ibigarukwaho na Bwana Rutayisire Wilson, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Kabeza wari mu ngabo za FPR Inkotanyi, ubwo yaganirizaga bagenzi be ibyerekeranye n’ibohorwa ry’igihugu cy’u Rwanda byatangijwe n’Intwari y’igihugu Fred Gisa Rwigema, waje gutabaruka atageze ku ntego yari yiyemeje yo gucyura abari baraheze Ishyanga, akaza gukorewa mu ngata na Nyakubahwa Paul Kagame ngo wasubije Morale ingabo zarwaga, bikarangira batsinze urugamba barwanga n’abari bamaze guhekura igihugu, bityo akaba ngo akwiriye kuba Intwari iruta izindi n’ubwo bwose akiriho.

Agira ati “sinabona uburyo nsobanura ubutwari bwa Nyakubahwa Paul Kagame, wemeye guhagarika amasomo ye muri Amerika, agasanga ingabo ku rugamba zari zimaze gutakaza Umuyobozi wazo, akagaruka  ataje gutembera kuko byari nko gusanga urupfu rw’amasasu. Ni Intwari ikomeye cyane, kuko yayoboye ingabo neza za FPR Inkotanyi agatsinda abiyitaga Inzirabwoba, akimakaza Ubumwe mu banyarwanda imyaka 29 ikaba ishize.”

Bwana Rutayisire, avuga ko Ubutwari bwa Perezida Kagame, bugomba gushingirwa no mu buryo yahise ahuza za ngabo barwanaga,  amashyaka yakoreraga mu gihugu atarijanditse muri Jenoside,  bagafatanya kubaka igihugu n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, abishe abantu bagasaba imbabazi nabo bakababarirwa, hagashyirwaho Gacaca, Ubumwe n’Ubwiyunge bikimakazwa.

Uretse Bwana Rutayise washimagije ubutwari bwaranze Intwari z’Igihugu Gisa Fred Rwigema, Uwiringiyimana Agatha, Umubikira Mama Felisita, wanze kumvira musaza we w’umu coloneri, akemera gupfana n’abari bamuhungiyeho ndetse n’abana b’Inyange, hari abandi bafashije abaturage b’Akagari ka Kabeza, gusobanukirwa kurushaho amateka y’u Rwanda n’Intwari zarwo zaruharaniye, kuva Gihanga kugeza uyu munsi.

Umusaza Ruzindana Anaclet, uyobora Njyanama y’Akagari, ashimangira ko, abanyarwanda bazahora bahanira ishema ry’igihugu cyabo.

 Yamagana amwe mu mahanga ashaka guca intege abanyarwanda.

Avuga ko abarwanya u Rwanda badashobora kubigeraho na gato, cyane ko abanyarwanda bunze ubumwe budashobora kuburizwamo n’uwari we wese.

Uwihirwe Regine, wo mu mudugudu wa Muhabura nawe yasabye urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu, kutarangazwa n’ibibakururira mu ngeso mbi nk’ibiyobyabwenge n’ubusinzi kandi aribo bagomba kubaka no guharanira iterambere ry’igihugu mu bihe biri imbere.

Umurenge wa Kanombe wizihije umunsi w’Intwari, unaremera umubyeyi wari ubayeho mu buryo bugoranye. Ni umwe mu mirenge  10 igize Akarere ka Kicukiro.

Umunsi mukuru wabereye mu tugari tune tuwugize aritwo Busanza, Karama, Rubirizi na Kabeza.

Ku Urwego rw’Akagari ka Kabeza, abaturage bahurijwe mu byiciro bitatu: Igice kigizwe n’imidugudu ya Giporoso ya 1 n’iya 2 n’uwa Nyenyeri, bahuriye ku Urusengero rwa EAR ku Giporoso.

Icyiciro cya kabiri cyahuje imidugudu ya Nyarurembo na Bwiza bahurira ku Urusengero rwa Holyness, mugihe indi midugudu 8 ariyo: Gasabo, Murindi, Rebero, Akagera, Karisimbi, Muhabura, Juru na Kabeza bahuriye kuri Hotel Tech mu mudugudu w’Akagera, igikorwa cyasojwe n’ubusabane bw’abaturage bishimiraga hamwe Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu.

You may also like

Leave a Comment