Ku wa 12 Ukwakira 2025, mu mujyi wa Kigali hateganyijwe igitaramo gikomeye cyiswe “The Spirit of Revival”, cyateguwe na Korali Shiloh yo mu Itorero rya ADEPR Muhoza, i Musanze. Ni ubwa mbere iki gitaramo kizabera mu murwa mukuru nyuma y’imyaka cyibera i Musanze kuva cyatangira mu 2018.
Iki gitaramo kizabera kuri Expo Ground i Gikondo kuva saa munani, kikazaba kirimo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ijambo ry’Imana ndetse n’igikorwa cy’urukundo cyo kwishyurira abanyeshuri 13 amafaranga y’ishuri y’umwaka wose, ku bufatanye na Arise Rwanda Ministries.

Nk’uko byatangajwe na Mugisha Joshua, Perezida wa Shiloh Choir, intego nyamukuru ni “gukora ububyutse mu mujyi wa Kigali no kuzamura umuziki wo kuramya Imana mu Rwanda.” Yongeyeho ko bazana “isanduku y’Imana” i Kigali, bashaka gusakaza imbaraga z’Imana mu buryo bw’umwuka binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima.
Mu gitaramo, Shiloh Choir izafatanya n’abaramyi bakomeye barimo Prosper Nkomezi, Shalom Choir na Ntora Worship Team. Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, ni we uzigisha ijambo ry’Imana. Kwinjira ni ubuntu.

Korali Shiloh yashinzwe ku wa 3 Nzeri 2017, ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Musanze. Yatangiye igizwe n’abaririmbyi 120, ariko ubu ifite abarenga 70 bakorera umurimo mu buryo buhoraho. Ifite Album imwe y’amajwi n’amashusho yitwa “Ntukazime” igizwe n’indirimbo 10, zirimo izakunzwe nka Ntukazime, Ibitambo, na Bugingo.
Kuva mu marushanwa y’imbere mu gihugu kugeza ku bitaramo by’imbaraga byabereye i Musanze, Shiloh Choir yigaruriye imitima ya benshi kubera amajwi meza, ubutumwa bufite imbaraga n’imitegurire myiza.
Igitaramo “The Spirit of Revival 2025” gitegerejwe nk’igikorwa cy’amateka kizahuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana n’abifuje kubona ububyutse bushya mu mujyi wa Kigali.
Mporebuke Noel