Kuwa 08 Ukwakira 2025 i Kigali mu Nteko rusange y’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Ubuziranenge ISO hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge RSB, hatanzwe ibihembo ku bigo 25 byagaragaje kubahiriza Ihame ry’uburinganire mu kazi kabo, mu bashimiwe harimo na UFACO Garments VTC ifite Uruganda rumaze kwamamara no kugaragaza Udushya mu gukora Imyenda yo ku rwego rw’Uburayi na Aziya.
UFACO ni Uruganda rukorera mu Cyanya cyahariwe Inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, Ubuyobozi bwarwo buvuga ko mu myaka irindwi rumaze rukora, rumaze kugera ku Urwego rwo gukora imyenda yajyaga itumizwa hanze bitewe ahanini n’ikoranabuhanga rigezweho bakoresha, ku uburyo bamaze kwigarurira isoko rigari ryo kwambika ibigo bya Leta n’Ibyabikorera byinshi byo mu Rwanda no hanze yarwo.

Aganira n’Itangazamakuru Jean Isaac ndayisenga,Umuyobozi w’Uruganda, avuga ko batangiriye Ibikorwa byabo kuri Ste Famille mu Mujyi wa Kigali bakodesha, bakaba bari batangiranye abantu 100 babanje kubahugura mu gihe cy’amezi atandatu, cyakora ibikorwa bikaba byaraje gukomereza mu Cyanya cyahariwe Inganda I Masoro, aho bafite abakozi bagera kuri 400 muri kino gihe bakora neza kandi bagahembwa uko bikwiriye.
Agira ati “Ni Uruganda rukomeje gutera imbere, rufite amamashini y’ubwoko butandukanye kandi agezweho, dufite abakozi babihuguriwe kandi bafite uburambe mu byo bakora, kubera imikorere myiza no kurangwa n’udushya, ibigo byinshi bya Leta n’Ibyabikorera byagorwaga no kubona imyenda bambika abakozi, cyane ko byabasabaga kujya hanze, none ubu bose nitwe tubambika ndetse n’ibigo bishinzwe Umutekano hari ibyo tubadodera.”
Avuga ko mu myaka mike bamaze kunguka mu buryo bwo kwishimira, bikagaragazwa n’uburyo batangiye bakodesha, bakaba bifitiye inyubako yabo igezweho, kubera abakiliya benshi, bikaba byarabasabye ko muri kino gihe bari kwagura Uruganda kugira ngo barusheho gukorera ahisanzuye.
Jean Isaac ndayisenga,Umuyobozi w’Uruganda rwa UFACO VTCS
Ku urundi ruhande avuga ko bafite isoko rihagije mu Rwanda no mu mahanga ku buryo hari na zimwe mu nganda zo hanze bafitanye imikoranire nko mu Bushinwa no mu Buhorandi.
Ku birebana n’abakozi, avuga ko mbere yo gutangira akazi babanza kubahugura, bakaba bahembwa neza uko bikwiriye, akarusho bikaba ari uko nk’abakora ariko bafite abana bato, babateguriye icyumba cyabigenewe bonkerezamo kandi abana babo, bakagira abakozi babashinzwe by’umwihariko.
Ku birebabana n’Uburinganire bw’umugabo n’umugore muri UFACO burubahirizwa biri mu byashingiweho bagenerwa Igihembo na ISO na RSB, avuga ko bafata abakozi bose kimwe nta kuvuga ngo uyu ashoboboye iki kurusha mugenzi we.

Uruganda rukoresha abakozi bagera kuri 400 bakora kazi ka buri munsi
Ikindi kandi ngo icyo Umugabo yakora n’umugore aragikora, ari nayo mpamvu abakora akazi ku urwego rumwe bahembwa kimwe kandi, hakaba habaho n’umwanya wo kuganira n’abakozi bose kubigendanye n’amahame agenga uburinganire bw’ibitsina byombi, kugira ngo bajye bakora buzuzanya muri byose.
Ku birebana na zimwe mu ngorane baba babahura nazo, avuga ko muri rusange, ikibazo bafite ari Transport yo kuvana ibintu hanze iri hejuru cyane, bityo asaba Leta gushaka uko habaho kugabanya ikiguzi cyayo kikajya hasi bishobotse.
Mu mashusho reba ubwiza bw’Uruganda UFACO VTCS
Abakozi bishimira ko bakora mu ruganda rubaha icyo bakeneye cyose.
Akingeneye Junior avuga ko yaje afite ubumenyi buke, muri kino gihe akaba amaze kugira ubumenyi bushobora gutuma aramutse avuye mu kazi yakwikorera,ubumenyi yahakuye bukamutunga.
Agira ati “ndubatse. Kuba nkora kano kazi bimfasha kutagira icyo nkeneye ngo nkisabe umugabo. Dushima ko dufatwa neza mu kazi kandi abagabo n’abagore dukora bimwe bigendanye n’ibyo umuntu aba ashoboye gukora.

Ibyo Junior avuga abihuje na mugenzi we Hakizimana Hadji, unahagarariye Gender mu kigo.
Avuga ko yishimira ko amaze kugira ubumenyi ku buryo yumva yazafasha bagenzi be bo hanze kugira ngo nabo bazabashe kugira Ubumenyi bwo kwirwanaho, bityo asaba bagenzi be kujya bakora neza baharanira ko Company yabo yunguka.

Asaba urubyiruko rushaka kwihugura mu mwuga, cyane ko ikigo bakoramo gihora gifunguriye amarembo buri wese wifuza akazi kuza ari benshi, akaba yizera adashidikanya ko ntawe uzagira ikibazo cy’akazi UFACO Garment VTCS ihari.
Uruganda UFACO VTCS ni rumwe mu nganda zigezweho zikora Imyenda nayo igezweho harimo na zikorea mu Rwanda.

Ubuyobozi bwarwo buvuga ko bakora imyenda igezweho irimo Imyenda ya Siporo, Imipira y’imbeho, Amakoti, Amashati n’Ibindi byinshi bikenerwa mu myambarire ya buri munsi bateganya ko bazatangira gukora imyenda izwi nk’amakoboyi.




Ni Uruganda rw’Icyitererezo rwatangiranye abakozi 100 mu gihe gito bakaba barikubye inshuro 4 ndetse n’Umutungo ukazamu ukaba umaze kwikuba inshuro zirenga 10 byose babikesha imikorere myiza.





