• Latest
Gasabo: Abahagarariye abandi bakanguriwe kurandura burundu icuruzwa ry’abantu

August 29, 2024
Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

January 15, 2026
Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

January 14, 2026
Perezida Kagame yizeje ubufatanye Gen Doumbouya wa Guinea

January 6, 2026
RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

I Ngoma abantu 15 bakubiswe n’Inkuba ,9 bahasiga ubuzima

January 5, 2026
Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanwe

MIGEPROF yatabarije abagore bafunze batajya basurwa

Dore zimwe mu ngamba zafatiwe mu Nama yo kurebera hamwe icyateza imbere umuryango

December 31, 2025
Zibaho wo gatsindwa we, kirazira mu muco wacu- Rutangarwamaboko abwira Pamela

Uko Amb. Ndhungirehe afata ihagarikwa rya Gen Ekenge

  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact
igisabo.rw
Advertisement
ADVERTISEMENT
  • AHABANZA
    • Home – Layout 1
    • Home – Layout 2
    • Home – Layout 3
    • Home – Layout 4
    • Home – Layout 5
    • Home – Layout 6
  • AMAKURU
    • All
    • Kwisi hose(world)
    • POLITIKE
    • Ubukungu
    • Ubumenyi(Science)
    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

    Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

    Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

    Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    Perezida Kagame yizeje ubufatanye Gen Doumbouya wa Guinea

    Perezida Kagame yizeje ubufatanye Gen Doumbouya wa Guinea

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • IKORANABUHANGA
    • All
    • Apps
    • Gadget
    • Mobile
    • Startup
    eKASH yamurikiwe ku mugaragaro abanyarwanda uko ikoreshwa n’akamaro ibafitiye 

    IBTC Kigali ishyigikiye ko gahunda z’ikoranabuhanga na Tekinike zakwigishwa mu Kinyarwanda

    Sosiyete ya MTN Rwanda yatumijweho kugira ngo yisobanure kuri serivise mbi imaze iminsi itanga

    Mu Rwanda hagejejwe telephone za Infinix  zifite umwihariko n’udushya bidasanzwe

    Kigali: Hafunguwe Imurikagurisha Mpuzamahanga Nyirangarama akomeje kuzanamo udushya

    Kuva ku myaka 4 kugera kuri 14 bazishyura 500frw mbere yo kwinjira muri Expo 2024

    • Nintendo Switch
    • CES 2017
    • Playstation 4 Pro
    • Mark Zuckerberg
  • IMYIDAGADURO
    • All
    • FILIMI
    • Imikino n'Imyidagaduro
    • Muzika
    • Siporo
    Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanwe

    Ruben Amorim watozaga Manchester United yirukanwe

    Zibaho wo gatsindwa we, kirazira mu muco wacu- Rutangarwamaboko abwira Pamela

    Zibaho wo gatsindwa we, kirazira mu muco wacu- Rutangarwamaboko abwira Pamela

    UEFA Champions League: Barcelona na Man city zatsinzwe

    RGB yasheshe komite za Rayon sport Murenzi Abdallah yongera kuyifata bwa 3

    Trinity Nyakabingo FC niyo izahatanira igikombe na Rutongo Mines FC

    Rutongo Mines Fc iraranye Ikite iyihesha gukina Umukino wa nyuma

  • IMIBIREHO YA BURI MUNSI
    • All
    • Fashion(Imideri)
    • Imirire
    • Ubucyerarugendo
    • Ubuzima
    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    RDB yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

    Dore zimwe mu ngamba zafatiwe mu Nama yo kurebera hamwe icyateza imbere umuryango

    Dore zimwe mu ngamba zafatiwe mu Nama yo kurebera hamwe icyateza imbere umuryango

    Abaforomo n’ababyaza basabwe gukunda ibyo bakora

    Rév. Pasiteri Mudagiri Tabazi umwigisha w’Ijambo ry’Imana yatabarutse

    • Golden Globes
    • Game of Thrones
    • MotoGP 2017
    • eSports
    • Fashion Week
  • INCAMACYE
    Kiliziya ya Ste Famille yizihije Umunsi Mukuru wayo hatangizwa Urugendo rwa Yubile y’Imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe

    Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1903 bashya

    Abakorera Garage ATECAR bavuga ko bakora biyungura ubumenyi bugendanye n’ibinyabiziga biba bigezweho

    Mu cyumweru cyahariwe ubutabera hazibandwa ku buhuza nk’uburyo bufasha kudasiragira mu nkiko

    Amatike ashobora gushira mbere y’igitaramo-Abifuza kuzataramana na Richard Nick Ngendahayo baburiwe

No Result
View All Result

Home izindi nkuru

Gasabo: Abahagarariye abandi bakanguriwe kurandura burundu icuruzwa ry’abantu

NIYONKURU Edouard by NIYONKURU Edouard
August 29, 2024
in izindi nkuru
0
Gasabo: Abahagarariye abandi bakanguriwe kurandura burundu icuruzwa ry’abantu
0
SHARES
235
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

Ku bufatanye bwa Never Again Rwanda n’Umuryango utari uwa Leta uharanira Uburenganzira n’Iterambere ry’Abaturage, CRD; kuri uyu wa 28 Kanama 2024 bunguranye ibitekerezo na bamwe mu bahagarariye abandi ku bintu byaca burundu igurishwa ry’abantu rikomeje kuba icyorezo cyane mu bakiri bato.

Ni ibiganiro byahuje bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi, barimo abahagarariye inama nkuru y’Abagore n’abahagarariye abafite ubumuga hamwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Akagari, Umurenge n’Akarere ka Gasabo; hagamijwe ahanini gukomeza gukangurira abantu gukomeza kwirinda no gukumira icuruzwa ry’abantu; benshi bemeza ko ubushomeri n’ubukene biri mu biteza umurindi iki gikorwa kigayitse gikorwa n’abatifuriza ineza y’abandi.

Kwizera Julius ushinzwe gahunda muri Never Again Rwanda, avuga ko bafatanya n’imiryango itandukanye mu guharanira iterambere n’imibereho yabo muri icyo gikorwa cyo kwamagana icuruzwa ry’abantu, bakaba babifatanyamo n’umuryango CRD ukomeje guhugura no gusobanurira abaturage ibibi by’icuruzwa ry’abantu.

Agira ati: “Ni icyorezo cyafashe intera, icuruzwa ry’abantu rigomba gucika kuko biri mu bidindiza iterambere ry’ibihugu cyane ko abakiri bato bafite imbaraga zo gukora aribo bashukwa bakajya gukoreshwa imirimo y’uburetwa mu bihugu bagurishwamo.”

Kwizera Julius ushinzwe gahunda muri Never Again Rwanda, avuga ko bafatanya n’imiryango itandukanye mu guharanira iterambere n’imibereho myiza yabo.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Gasabo, Rwamucyo Louis Gonzague asaba abari mu biganiro nk’abahagarariye abandi, gufata ingamba zihamye zo kurwanya icuruzwa ry’abantu; cyane ko bagera ku bantu benshi mu byiciro bitandukanye.

Agira ati: “Ni kenshi duhura n’abaduha ubuhamya bw’ibyababayeho, urugero akaba umwana twigeze kubona wo muri umwe mu Mirenge igize aka Karere wigaga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye ariko akaba yari yarafashe isoko ryo kugurisha abana bagenzi be, cyakora aza gufatwa ataragera ku mugambi we.”

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Gasabo, Rwamucyo Louis Gonzague (uhagaze), asaba abari mu biganiro nk’abahagarariye abandi, gufata ingamba zihamye zo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Abakurikiranye ibiganiro bishimiye inyigisho bahawe, bagaragaza ko byari bikwiriye ko zigera kuri benshi, cyane ko hateye abashukanyi bagambiriye kuyobya urubyiruko barwizeza ibitangaza bidafashije bazabonera hanze, bagerayo bagafatwa nk’abacakara.

Icyimpaye Jacqueline uhagarariye Inama nkuru y’Abagore mu Murenge wa Gisozi, avuga ko ibiganiro bahawe bibabereye ingirakamaro, bakaba bagiye gushyiraho umwete kugira ngo bahangane n’uwari we wese wagaragaraho gushaka gushuka abantu ashaka kubacengezamo ibyabakururira mu ngeso yo kubagurisha.

Agira ati: “Ibi biganiro ni  ingirakamaro kuri njye nk’umuntu uhagariye abagore n’urubyiruko rw’abakobwa ari nabo bashukika cyane ugereranyije n’abandi. Tugiye gufasha bagenzi bacu kugira ngo bamenye nabo uburyo bukoreshwa n’abantu baba bagamije kubashuka babizeza ibitangaza, bityo tubabwire ko kuva mu gihugu cyabo babajyanye hanze nta nyungu na nkeya bahabona uretse ibyago byo kubaho nabi bakoreshwa imirimo itaboneye kandi badahemberwa.”

Asaba abantu gukunda igihugu cyabo aho guhubukira ibyinshi byo hanze bitabagirira umumaro.

Icyimpaye Jacqueline uhagarariye Inama nkuru y’Abagore mu Murenge wa Gisozi, avuga ko ibiganiro bahawe bizabafasha guhangana n’abashuka abantu babajyana kubagurisha.

Ibyo Icyimpaye avuga abihurizaho na Tuyizere Eric uyobora Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, avuga ko bagize umugisha wo kumenya ibirebana n’icuruzwa ry’abantu.

Agira ati: “Najye umuvandimwe wanjye yigeze gushukwa n’umuntu    amwizeza akazi gakomeye hanze, bageze muri Kenya amutayo ku buryo yagiriyeyo ibibazo avayo yenda gupfa, araza turondora.”

Avuga ko aherutse gusoma icyegeranyo cy’ishami ry’umuryango w’Abibumbye uvuga ko buri mwaka hagaragara ibibazo by’abagurisha abantu bagera kuri Mliyoni 24 n’ibihumbi 90(24,900,000) ku Isi yose, muri bo 70% bakaba ari urubyiruko rw’abakobwa, rukoreshwa imirimo mibi n’ubusambanyi.

Eric Tuyizere uyobora Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, avuga ko bagize umugisha wo kumenya ibirebana n’icuruzwa ry’abantu.

Asaba urubyiruko gukomera ku gihugu cyabo bakagikunda, bagaharanira guhanga imirimo batararikiye ibyo hanze bashukishwa akazi n’amafaranga, ahubwo urubyiruko rugakomeza kwigishwa rukareka kumva ko ruzakizwa n’ibyo hanze.

Yifashishije Itegeko Nomero 51/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira n’Iterambere ry’abaturage (Citizen Rights and Development-CRD), Emmanuel Shema, avuga ko kuva umuryango ahagarariye washingwa muri 2020 umaze kugera ku ntego zishimishije ku bigendanye no gusobanurira abantu ibibi n’ingaruka ry’icuruzwa ry’abantu.

Agira ati: “Twahuguye abantu bo mu ngeri zitandukanye mu bice by’igihugu ku bufatanye n’umuryango Never Again ku buryo dukurikije uburyo abantu bitabiriye ibiganiro n’inyigisho zitandukanye twizera tudashidikanya ko umusaruro uzaboneka ari ukuba umubare w’abifitemo ibyo bitekerezo by’icuruzwa ry’abantu uzagabanuka, bakazacika intege.”

Emmanuel Shema ushinzwe ibikorwa mu muryango CRD, avuga ko bamaze kugera ku ntego zishimishije ku bigendanye no gusobanurira abantu ibibi n’ingaruka ry’icuruzwa ry’abantu.

Yishimira ko abahuriye mu kiganiro kuri uyu wa 28 Kanama 2024 bashashe inzobe bakungurana ibitekerezo ku bitera abantu bamwe kwemera ko bajya kuba abackara mu bihugu byo hanze birimo ubukene, ubushomeri, kurarikira iby’Isi, ubujiji n’ibindi; bityo akizera ko bagiye gufasha bagenzi babo kumenya neza uburyo bagomba kwirinda no kwamagana abagifite agatima ko gushaka kugurisha no kuyobya bagenzi babo cyane cyane urubyiruko kandi aribo igihugu gitezeho imbaraga zizacyubaka.

Abitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo mu buryo butandukanye.

Umuryango utari uwa Leta CRD uharanira Uburenganzira n’Iterambere ry’abaturage wagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abahagarariye abandi bo mu Mirenge ya Gisozi na Kinyinya, umaze imyaka irenga ine ukangurira abanyarwanda kwirinda no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Abitabiriye iyi nama bafashe imyanzuro n’ingamba zo gukumira icuruzwa ry’abantu.

Ni ibikorwa ufatanyamo na Never Again Rwanda, aho abahuguwe nawo n’Ubuyobozi bwawo bose bashima umusaruro umaze kugerwaho, bityo bakizera ko mu bihe biri imbere icuruzwa ry’abantu mu Rwanda no hanze yarwo rizasigara ari umugani.

Andi mafoto agaragaza iyi nama nyunguranabitekerezo:

Previous Post

Large-scale adoption of innovations key to Food System Transformation

Next Post

Buri wese wagaragaraho kutazabasha gusoza inshingano ze yahagarikwa “Oda Gasingizwa”

NIYONKURU Edouard

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Stay Connected test

  • 99 Subscribers
ADVERTISEMENT
  • Trending
  • Comments
  • Latest
Rurageretse hagati y’uwahoze ari Minisitiri n’uwo yijeje kugira Umugore akishakira undi

December 2, 2025

Dore igisubizo ku bagabo bafite igitsina gito

December 30, 2020
Sobanukirwa uko amapeti y’abapolisi mu Rwanda arutanwa n’imishahara yabo

September 19, 2020

Gitisi Secondary & TVET School ni Amizero arambye y’urubyiruko rwahisemo kuhiga

September 3, 2021
Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora RCS rwirukanye ACP Dr George Ruterana

6

Hello world!

1
Kicukiro: Akagari ka Nyanza  bakomeje kubaka akajagari bakingiwe ikibaba n’Abayobozi b’inzego z’ibanze

Shadow Tactics: Blades of the Shogun Review

0
Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

January 15, 2026
Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

January 15, 2026
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 2 bashya

January 15, 2026
Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

Muhanga : Uwitwa Venuste Havugimana arishyuza AFRISET Ibiva mu butaka butari ubwe

January 14, 2026

Recent News

We bring you the latest news with facts. Check our landing page for details.

Follow Us

Browse by Category

Recent News

Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

Impera za 2026 zirasiga mu Rwanda hatangwa umuti urinda kwandura SIDA

January 15, 2026
Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Uganda: Abatrage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

January 15, 2026
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIBIREHO YA BURI MUNSI
  • INCAMACYE

© 2024 All Right Reserved IGISABO NEW PAPER Developed by ~MORGAN NIYITEGEKA