Ku bufatanye bwa Never Again Rwanda n’Umuryango utari uwa Leta uharanira Uburenganzira n’Iterambere ry’Abaturage, CRD; kuri uyu wa 28 Kanama 2024 bunguranye ibitekerezo na bamwe mu bahagarariye abandi ku bintu byaca burundu igurishwa ry’abantu rikomeje kuba icyorezo cyane mu bakiri bato.
Ni ibiganiro byahuje bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi, barimo abahagarariye inama nkuru y’Abagore n’abahagarariye abafite ubumuga hamwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Akagari, Umurenge n’Akarere ka Gasabo; hagamijwe ahanini gukomeza gukangurira abantu gukomeza kwirinda no gukumira icuruzwa ry’abantu; benshi bemeza ko ubushomeri n’ubukene biri mu biteza umurindi iki gikorwa kigayitse gikorwa n’abatifuriza ineza y’abandi.
Kwizera Julius ushinzwe gahunda muri Never Again Rwanda, avuga ko bafatanya n’imiryango itandukanye mu guharanira iterambere n’imibereho yabo muri icyo gikorwa cyo kwamagana icuruzwa ry’abantu, bakaba babifatanyamo n’umuryango CRD ukomeje guhugura no gusobanurira abaturage ibibi by’icuruzwa ry’abantu.
Agira ati: “Ni icyorezo cyafashe intera, icuruzwa ry’abantu rigomba gucika kuko biri mu bidindiza iterambere ry’ibihugu cyane ko abakiri bato bafite imbaraga zo gukora aribo bashukwa bakajya gukoreshwa imirimo y’uburetwa mu bihugu bagurishwamo.”
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Gasabo, Rwamucyo Louis Gonzague asaba abari mu biganiro nk’abahagarariye abandi, gufata ingamba zihamye zo kurwanya icuruzwa ry’abantu; cyane ko bagera ku bantu benshi mu byiciro bitandukanye.
Agira ati: “Ni kenshi duhura n’abaduha ubuhamya bw’ibyababayeho, urugero akaba umwana twigeze kubona wo muri umwe mu Mirenge igize aka Karere wigaga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye ariko akaba yari yarafashe isoko ryo kugurisha abana bagenzi be, cyakora aza gufatwa ataragera ku mugambi we.”
Abakurikiranye ibiganiro bishimiye inyigisho bahawe, bagaragaza ko byari bikwiriye ko zigera kuri benshi, cyane ko hateye abashukanyi bagambiriye kuyobya urubyiruko barwizeza ibitangaza bidafashije bazabonera hanze, bagerayo bagafatwa nk’abacakara.
Icyimpaye Jacqueline uhagarariye Inama nkuru y’Abagore mu Murenge wa Gisozi, avuga ko ibiganiro bahawe bibabereye ingirakamaro, bakaba bagiye gushyiraho umwete kugira ngo bahangane n’uwari we wese wagaragaraho gushaka gushuka abantu ashaka kubacengezamo ibyabakururira mu ngeso yo kubagurisha.
Agira ati: “Ibi biganiro ni ingirakamaro kuri njye nk’umuntu uhagariye abagore n’urubyiruko rw’abakobwa ari nabo bashukika cyane ugereranyije n’abandi. Tugiye gufasha bagenzi bacu kugira ngo bamenye nabo uburyo bukoreshwa n’abantu baba bagamije kubashuka babizeza ibitangaza, bityo tubabwire ko kuva mu gihugu cyabo babajyanye hanze nta nyungu na nkeya bahabona uretse ibyago byo kubaho nabi bakoreshwa imirimo itaboneye kandi badahemberwa.”
Asaba abantu gukunda igihugu cyabo aho guhubukira ibyinshi byo hanze bitabagirira umumaro.
Ibyo Icyimpaye avuga abihurizaho na Tuyizere Eric uyobora Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, avuga ko bagize umugisha wo kumenya ibirebana n’icuruzwa ry’abantu.
Agira ati: “Najye umuvandimwe wanjye yigeze gushukwa n’umuntu amwizeza akazi gakomeye hanze, bageze muri Kenya amutayo ku buryo yagiriyeyo ibibazo avayo yenda gupfa, araza turondora.”
Avuga ko aherutse gusoma icyegeranyo cy’ishami ry’umuryango w’Abibumbye uvuga ko buri mwaka hagaragara ibibazo by’abagurisha abantu bagera kuri Mliyoni 24 n’ibihumbi 90(24,900,000) ku Isi yose, muri bo 70% bakaba ari urubyiruko rw’abakobwa, rukoreshwa imirimo mibi n’ubusambanyi.
Asaba urubyiruko gukomera ku gihugu cyabo bakagikunda, bagaharanira guhanga imirimo batararikiye ibyo hanze bashukishwa akazi n’amafaranga, ahubwo urubyiruko rugakomeza kwigishwa rukareka kumva ko ruzakizwa n’ibyo hanze.
Yifashishije Itegeko Nomero 51/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira n’Iterambere ry’abaturage (Citizen Rights and Development-CRD), Emmanuel Shema, avuga ko kuva umuryango ahagarariye washingwa muri 2020 umaze kugera ku ntego zishimishije ku bigendanye no gusobanurira abantu ibibi n’ingaruka ry’icuruzwa ry’abantu.
Agira ati: “Twahuguye abantu bo mu ngeri zitandukanye mu bice by’igihugu ku bufatanye n’umuryango Never Again ku buryo dukurikije uburyo abantu bitabiriye ibiganiro n’inyigisho zitandukanye twizera tudashidikanya ko umusaruro uzaboneka ari ukuba umubare w’abifitemo ibyo bitekerezo by’icuruzwa ry’abantu uzagabanuka, bakazacika intege.”
Yishimira ko abahuriye mu kiganiro kuri uyu wa 28 Kanama 2024 bashashe inzobe bakungurana ibitekerezo ku bitera abantu bamwe kwemera ko bajya kuba abackara mu bihugu byo hanze birimo ubukene, ubushomeri, kurarikira iby’Isi, ubujiji n’ibindi; bityo akizera ko bagiye gufasha bagenzi babo kumenya neza uburyo bagomba kwirinda no kwamagana abagifite agatima ko gushaka kugurisha no kuyobya bagenzi babo cyane cyane urubyiruko kandi aribo igihugu gitezeho imbaraga zizacyubaka.
Umuryango utari uwa Leta CRD uharanira Uburenganzira n’Iterambere ry’abaturage wagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abahagarariye abandi bo mu Mirenge ya Gisozi na Kinyinya, umaze imyaka irenga ine ukangurira abanyarwanda kwirinda no kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Ni ibikorwa ufatanyamo na Never Again Rwanda, aho abahuguwe nawo n’Ubuyobozi bwawo bose bashima umusaruro umaze kugerwaho, bityo bakizera ko mu bihe biri imbere icuruzwa ry’abantu mu Rwanda no hanze yarwo rizasigara ari umugani.
Andi mafoto agaragaza iyi nama nyunguranabitekerezo: