Ubwo abagize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora baganiraga n’Itangazamakuru kuri uyu wa 30 Kanama 2024, ku bigendanye n’itegurwa ry’Amatora y’Abasenateri ateganijwe muri Nzeri 2024, hakabazwa niba nta mpungenge z’uko ibyabaye kuri bamwe mu bagombaga kwinjira mu Nteko y’Umutwe w’Abadepite, bakuwe ku rutonde ku munota wa nyuma, ndetse ko no mu ba Senateri ntawe byazabaho, Madame Oda Gasinzigwa Perezida wa Komisiyo, avuga ko nta gitangaza kidasanzwe cyabaye kuko kuba hari abakuwe ku rutonde n’undi wese wagaragaraho inenge yamubuza kuzarangiza inshingano ahawe, nawe ngo yahagarikwa.
Avuga ko ibyabaye ku bantu babiri bagombaga kurahirira kwinjira mu Nteko Ishingamategeko ntibagerwaho n’ayo mahirwe, ko ibyabaye biteganywa n’itegeko, bityo ko nta gikuba cyacitse.
Agira ati “Mu bisanzwe imitwe ya Politiki niyo iba ifite uburenganzira ku muntu batanzeho Umukandida uhagararira ishyaka runaka, igihe cyose rero risanze ko wa muntu hari ibyo atazabasha kurangiza uko bikwiriye, bamenyesha Komisiyo nayo ikabigeza ku zindi nzego bireba nk’izagombaga kumurahiza, noneho rya shyaka rigatanga undi wari uri ku rutonde rwa hafi.”
Avuga ko uretse no mu birebana n’Umutwe w’Abadepite cyangwa uw’Abasenateri no mu zindi nshingano zigendanye ngo n’akazi ka Leta, iyo haramutse hagaragajwe ko hari utujuje ibyo yasabwaga mu kazi, igihe cyose nabwo ngo yahagarikwa n’iyo yaba amaze kurahira ako kanya cyangwa se anamaze igihe mu nshingano.
Agaruka kuri dosiye z’abasaba kuba abasenateri, Munyaneza Charles, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, avuga ko dosiye zisuzumwa n’urukiko rw’ikirenga, abo rusanze bujuje ibisabwa bakamurikirwa komisiyo y’amatora, nayo ikabatangaza kugira ngo batangire kwiyamamaza no kwiyereka abanyarwanda.
Agira ati “Muri rusange abari batanze Dosiye zigashyikirizwa urukiko rw’ikirenga ni 41, muri bo 32 nibo basanze bujuje bisabwa, bakaba aribo bazatorwamo 12 hakurikijwe imitegekere y’igihugu cy’u Rwanda.”
Avuga ko kuba baratangajwe n’urukiko rw’ikiregna, bitavuze ko haramutse habonetsemo ufite inenge yamubuza gukomeza inshingano yatorewe, n’ubwo bwose ntawe ubyifuza ko nawe yasimbuzwa.
Gusa ngo ntawe ushobora kujuririra ko ataje ku rutonde rwatangajwe, bitewe n’uko dosiye ziba zasuzumanywe ubushishozi n’urukiko rw’ikirenga.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora kandi, busobanura ko abasenateri bagiye gutorwa ari abasimbura abasoje Manda yari yatangiye kuwa 17 Ukwakira 2019, Itegeko rikaba riteganya ko amatora y’abasenateri bashya, agomba kuba imbere y’iminsi 30 ya manda iba igiye gucyura igihe.
Abasenateri bagiye gutorwa ni 12. Bakaba batorwa hashingiwe ku mitegekere y’igihugu cy’u Rwanda. Ni ukuvuga ko ari abahagarariye buri Ntara n’umujyi wa Kigali, hakiyongeraho 8 bashyirwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyakora 4 muri bo bagashyirwaho nyuma y’umwaka wa Manda nshya iba itangiye imirimo yayo.
Hari kandi umusenateri utorwa mu barimu n’Abashakashatsi ba Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta n’undi uhagarariye za Kaminuza n’amashuri makuru yigenga.
Hari n’abasenateri 4 batangwa n’Inama Nyunguranabitekerezo y’imitwe ya Politiki yemewe ikorera mu Rwanda, bityo bose bakaba ari 26 nk’uko biteganywa n’itegeko.
Ikindi cyasobanuwe ni uko Amatora agiye kuba y’abasenateri ari kunshuro ya 4 azaba abaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Bwana Munyanza Charles, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Amatora, akavuga ko aya mbere yabaye muri 2003, akurikiyeho aba muri 2011, mu gihe aheruka yari yabaye muri 2019.
Bikaba ari n’ubwa kabiri kandi, Abasenateri batorewe Manda y’imyaka 5 kuko mu gihe cya mbere 2003 na 2011 yari imyaka 8.
Amatora y’umutwe wa Sena ari gutegurwa, aje akurikira ay’umutwe w’abadepite yabaye kuwa 15 Nyakanga 2024, akaba yarabereye rimwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Muri kino gihe abakandida bakaba bari kwiyamamariza mu bice bitandukanye byo mu Ntara bahagarariye, Amatora nyirizina akazaba kuwa 16 na 17 Nzeri 2024.