Home AmakuruMenya uburyo Dr Nsabi na Killerman bagiye kwamamaza ibikorwa bya Yego Manufacturers

Menya uburyo Dr Nsabi na Killerman bagiye kwamamaza ibikorwa bya Yego Manufacturers

by admin
0 comments

Mu gikorwa cyabaye kuwa 27 Nyakanga 2024 cyo gufungura no gutangiza  ku mugaragaro GOLDEN GORILLA APARTMENT iherereye mu Murenge wa Remera,  nibwo hanamuritswe ubwoko bushya bw’ibinyobwa bitatu bikorwa na Yego Manufacturers; hanatangazwa ko abanyarwenya Dr Nsabi na Killerman aribo bazajya bamenyekanisha kurushaho ibikorwa byose  by’uru ruganda mu gihe cy’umwaka wose.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Itangazamakuru ryaba iryandika, iritangaza amajwi n’amashusho n’irikoresha imirongo ya Youtube, inshuti z’uruganda n’abandi benshi bari banyotewe no kubona aho Dr Nsabi na Killerman  bashinzwe kuzamamaza Yego Manufacturers n’ibikorwa byayo byose babaterera  urwenya rugendanye n’uburyo bagiye kujya bamamaza inzoga kandi bavuga ko ari Abarokore.

Umuyobozi wa Yego Manufacturers, Alexis MAHAGARARA, avuga ko igihe cyari kigeze, kugira ngo Uruganda rwabo rukorane n’ibyamamare nka Dr Nsabi na Killerman  basanzwe bakurikirwa n’abantu benshi,  kugira ngo rukunde rumenyekane kurushaho n’ubwo bwose basanzwe bakora neza kandi ibinyobwa byabo bikaba bikunzwe mu gihugu hose.

Umuyobozi wa Yego Manufacturers, Alexis MAHAGARARA, avuga ko igihe cyari kigeze, kugira ngo Uruganda rwabo rukorane n’ibyamamare nka Dr Nsabi na Killerman.

Agira ati: “Uyu munsi twasinyanye amasezerano na Killerman hamwe na Dr Nsabi  agamije kutwamamariza ibikorwa by’uruganda Yego Manufacturers birimo inzoga dusanganwe nka Gorillas ikundwa cyane, hakiyongeraho ibi binyobwa bishya  nabyo tumuritse ku mugaragaro bya  LION HEART, GOLDEN GORILLA na GORILLA WARAGI COCONUT, ndetse n’ahangaha dufunguye ku mugaragaro muri GOLDEN GORILLA APARTMENT, benshi  bazajya baruhukira, bakica akanyota, bakarya, bagakora Massage n’ibindi.”

Bwana Alexis avuga ko aba banyarwenya babiri basinyanye igihe cy’umwaka, bityo akizera adashidikanya ko uzarangira bakoranye  byinshi bizatanga umusaruro mu buryo nyabwo.

Lion Heart imwe mu nzoga nshya za Yego Manufacturers

Ku rundi ruhande Bwana Alexis, avuga ko uruganda rwiteguye gukomeza kwagura ibikorwa byarwo mu gihugu hose n’ubwo ngo bari basanzwe bahafite ababahagarariye, kino gihe ngo bazashyiramo imbaraga cyane babifashijwemo na bano bagabo bamenyerewe muri filimi zisetsa bagiye kujya babamamariza.

Ku kibazo cyo kuba barahisemo gukorana n’abanyarwenya kandi hari n’abaririmba, Alexis avuga ko byagaragaye ko Ama filime agezweho muri kino gihe, bityo gukorana n’abayakina kandi bafite amazina akomeye mu Rwanda bikaba ari amahitamo meza.

Mu ruganda Yego Manufacturers banakora ibinyobwa bidasembuye birimo uyu mutobe uryohera abato n’abakuru.

Ashimira cyane abitabiriye bose igikorwa cyo kumurika ibikorwa bishya by’uruganda, kandi abizeza  ubufatanye buzahoraho.

Ni mu gihe Killerman na Dr. Nsabi, bavuga ko biteguye gukorana neza n’Umufatanyabikorwabo Yego Manufacturers ku buryo bugaragara, aho bizeza ba nyir’uruganda ko  amasezerano bagiranye y’umwaka ari nk’igihango, bakazayabyaza umusaruro bamenyekanisha ibyo bikorwa mu gihugu hose kugira ngo haboneke umusaruro mwinshi uko byifuzwa.

Killerman avuga ko we na mugenzi we Dr Nsabi kwamamaza  ari ibintu byabo  bibari mu maraso, ndetse ko  kuba ari Abarokore bakaba bagiye kwamamaza ibinyobwa bihiye ntawe byakagombye gutera impungenge, dore ko ngo muri Business byose bishoboka.

Kubera izo mpamvu agashimangira ko kuba Abarokore  bitabuza kwamamaza ibikorwa by’umuntu cyane ko ari akazi bahisemo, icyangombwa ngo ni ukudatakaza ukwemera kubarimo,  kandi Imana ngo ikunda n’ubundi  abantu bakora bagamije guteza imbere Isi batuyeho.

Uhereye ibumoso ni Dr Nsabi, Umuyobozi mukuru wa Yego Manufacturers, Alex na Killerman mu muhango wo gusinya amasezerano.

Umwe mu bari bitabiriye icyo  gikorwa cyo gufungura Golden Gorilla Apartement no kumurika ibinyobwa bishya  aribyo: LION HEART, GOLDEN GORILLA na  GORILLA WARAGI COCONUT, witwa Olivier ashima  cyane ibikorwa n’ibinyobwa  by’uruganda rwa Yego Manufacturers.

Ashima uburyo nk’ibinyobwa byabo  biteguranye isuku, ndetse ngo na Apartemt bafunguye ya Golden Gorilla Apartment, iri ahantu heza kandi hazajya hakenerwa n’abantu benshi bashaka kuruhuka bakanakorerwa Massage uko babyifuza.

Golden Gorilla Apartments ni ahantu hashya hari amacumbi agezweho banakora na Massage yo ku rwego mpuzamahanga.

Uruganda  rwa Yego Manufacturers rwagiranye amasezeano na Dr Nsabi na Killerman kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024, ni rumwe mu nganda zikora inzoga zihiye za Made in Rwanda zikunzwe na benshi hano mu Rwanda no hanze yarwo.

Ni Uruganda rukorera mu gace kahariwe Inganda i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ku muhanda neza werekeza mu Karere ka Bugesera.

Uruganda Yego Manufacturers rukora ibinyobwa bitandukanye.

Uretse kuba  muri Yego Manufacturers bakora ibinyobwa bisembuye bya  GORILLA POWER na LEYON,  banakora za JUS zikundwa n’abantu  bakuru n’abatoya,  akarusho bakaba ari nabo bahagarariye uruganda rukora za Bombo za Ndi Umunyarwanda zikunzwe cyane.

Kurikirana ibirori byose uko byagenze hano: https://www.youtube.com/watch?v=1Q333QMB210

Dr. Nsabi na Killerman, amasezerano y’umwaka bagiranye na Yego Manufacturers, agamije ahanini  kwamamaza ibikorwa by’uruganda birimo na za Jus  zavuzwe haruguru ndetse na Bombo za Ndi umunyawanda,  akarusho kakazaba GOLDEN GORILLA APARTMENT, nayo yatashywe ku mugaragaro iherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, mu  Murenge wa Remera hafi neza y’ahahoze hitwa kwa Mutsindashyaka.

Ibyishimo byari byose ku bitabiriye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Golden Gorilla Apartments.

Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788308569 na 0783342074 mugahabwa ibisobanuro birambuye.

Andi mafoto agaragaza uruganda Yego Manufacturers n’ibikorwa byarwo:

You may also like

Leave a Comment