Isoko ry’Umurimo ryo mu Rwanda ryungutse amaboko mashya y’abarangije muri EAST AFRICA UNIVERSITY RWANDA

admin
8 Min Read

Abagera kuri 377 nibo basoje neza  amasomo yabo muri EAST AFRICAN UNIVERSTY Rwanda, kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, mu mpanuro nyinshi bahawe, bakaba basabwe kuzaba aba Ambasaderi beza mu mirimo yose bazashingwa igamije kubaka igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa EAST Africa University Rwanda Prof. KABERA Callixte, yishimira ko abo bareze bose basoje muri Kaminuza abereye umuyobozi bari mu mirimo itandukanye, uburyo babaye abagabo n’abagore bafite ibikorwa biri gutuma bizamura bo ubwabo n’igihugu cyabo muri rusange.

Prof. Kabera Callixte uri hagati asobanura uburyo abasoje amasomo bitwaye neza

Agira ati “Kano kanya tumaze gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bacu bagera kuri 377 bagize icyiciro cya 5 cy’abagiye basoza hano. Kimwe n’abandi bose, aba nabo twabahaye ubutumwa bwo kugenda bakatubera aba Amasaderi beza mu mirimo yose bazakora, ibyo bikazafasha n’abandi bose bifuza kuza kwiga hano kubabonamo icyitegerezo n’urugero rwiza.”

Muri East Africa University Rwanda, dushimishwa cyane no kubona ko abo tureze barangiza neza, benshi muri bo  bakaba bakomeje kugaragaza uburyo bwo guteza imbere aho bakorera hose. Mu by’ukuri ni shema rikomeye kuri twe tuba twarabareze, ari nayo mpamvu naba ngaba bamaze gusoza twabasabye kugera ikirenge mu cy’abagenzi babo. Twabasabye kandi kuzakora  batikoresheje kugira ngo bazabashe kwiteza imbere, banateze imbere igihugu  cyabo muri rusange.

Prof KABERA, avuga ko benshi barangiza, bagaruka kubashimira bababwira ko bakoze neza kubagira inama, ari nazo ngo ziri kubafasha kenshi mu kazi kabo ka buri munsi.

Abanyeshuri barenga 300 basoje amaso yabo muri EAST AFRICAN UNIVERSTY Rwanda

Ku rundi ruhande, avuga ko ikigamijwe muri rusange, ari uko iyo barera abanyeshuri babo, babaha amasomo y’ingenzi agezweho kandi agendanye n’isoko ry’umurimo.

Avuga ko bigisha amasomo y’imyuga atuma buri wese urangije, yabasha kwihangira umurimo no guhangana ku isoko ryawo, bityo akizera adashidikanya ko abasore n’inkumi basoje kandi  bize byinshi bishoboka, bazakirwa neza ku isoko ry’umurimo ryo mu Rwanda cyane ko ribonye abakozi babishoboye bize neza kandi byinshi.

ABASOJE AMASO BAVUGA KO BAGIYE KUBYAZA UMUSARURO IBYO BIZE

Bamwe mu basoje amasomo yabo, bavuga ko bashimira cyane Ubuyobozi bwa Kaminuza yabo, uburyo bababereye abarezi, ababyeyi n’abajyanama beza mu byo bize, bagahamya badashidikanya ko bagiye kubibyaza umusaruro.  

Twiringiyimana Juvenal, asoje mu ishami ry’Uburezi bw’imibare na Physic

Twiringiyimana Juvenal, asoje mu ishami ry’Uburezi bw’imibare na Physic avuga ko n’ubwo bakurikiranye amasomo mu bihe bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid, byongeye ubuzima bwa kino gihe ngo bukaba bukomeje kugorana, ku buryo kubona amafaranga y’ishuri bitari bimworoheye, ngo yabashije kwiga  kandi atsinda neza ku kigero cyo hejuru, bityo akaba yiteguye kujya gukomeza akazi ke ku burezi mu cyiciro cy’amashuri y’isumbuye kuko yigisha mu mashuri abanza.

Agira ati “Turashimira Kaminuza yacu. Ni Kaminuza ntangarugero  mu kwigisha. Twize byinshi, dutozwa byinshi, tugirwa n’inama y’uburyo  umuntu yihangira umurimo akawubyaza umusaruro.”

Avuga ko agendeye ku byo yize, yizera ko azigisha neza abanyeshuri, akazabasangiza kuri ubwo bumenyi yahawe kugira ngo nabo bazasobanukirwe kurushaho.

Agira inama abagenzi be basozanyije amasomo,  kuzazirikana cyane inama bahawe zo guhanga umurimo bagendeye ku masomo meza bahawe. 

Ni muri urwo rwego n’abasigaye bari kwiga nabo, abaha ubutumwa bwo gukunda kwiga no gutsinda amasomo yose, kugira ngo bazasoze babasha gusangiza ubumenyi bafite,  kubo bazasanga  mu buzima bwo hanze y’ishuri.

Kimwe na Twiringiyimana Juvenal, Uwayezu Esther wasoje mu ishami ry’ibigendanye n’Imari (Financial), avuga ko asoje amasomo ye neza akaba agiye gukorana umwete akazi ke kandi Kinyamwuga mu byo yize.

Esther asoroje amasomo ye muri EAST AFRICA UNIVERSITY RWANDA

Agira ati “Iri shami ndangijemo ni ishami ritanga akazi mu buryo bwiza bikaba byanakorohera umuntu kwikorera. Birumvikana ko nshobora gushaka akazi kugira ngo nshyire mu bikorwa ibyo nize ahangaha, bitanavuze ko  ntashobora no kwikorera kandi nkabasha kugera ku urwego rushimishije.”

Ku bigendanye n’inama aha bagenzi be  b’igitsinagore muri rusange, avuga ko bagomba gutinyuka bakiga Kaminuza ari benshi, cyane ko  isi ya none, bisaba isaba  ngo kuba warize cyane, by’umwihariko igitsina gore.

Ashimira cyane ubuyobozi bukuru bwa East African University Rwanda, uburyo ari Kaminuza yahisemo amashami meza aberanye n’isoko ry’umurimo, afasha abantu kubona akazi bitabagoye,  batanakabona bakakihangira. 

Cyakora asaba Kaminuza yabo,  kurushaho kongera ubushakashatsi bukorwa n’abanyeshuri,  bakajya basura za Kaminuza zababanjirije, bagamije ahanini kwiyungura ubumenyi, hakasurwa n’izo mu bihugu byo hanze,  bifite ubushobozi n’ubunararibonye mu masomo agendanye nayo biga muri EAST AFRICA UNIVERSTY RWANDA.

Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba Pudence Rubingisa, ashima ibikorwa bya  East Africa University Rwanda n’uburyo ikomeje kuzamura ireme ry’uburezi mu Ntara y’iburasirazuba muri rusange.

Pudence Rubingisa Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba

Ashima by’umwihariko n’ababyeyi bahisemo kuharereshereza kuko bigaragaza ko baba babonye ko nta shiti, ari Kaminuza bitezeho umusaruro nyawo ku bana babo baharereshereza.

Agira ati “turashimira n’ababyeyi barereshereza muri East African University Rwanda, uwo ni umuganda ukomeye baba bateye Kaminuza, cyane ko buri wese ubonye urubyiruko nk’uru ruberewe gutya, rwize neza kandi rugatsinda, nawe ubwe yifuza kuharereshereza, ariyo mpamvu tubona ko abagana iyi Kaminuza bahora biyongera umunsi ku wundi.”

Intumwa ya Ministeri y’Uburezi akaba n’umushyitsi Mukuru Pascal Gatabazi, ushinzwe ishami rya Tekinike muri iyo Minisiteri, avuga ko Leta y’u Rwanda ishimira cyane abikorera bashyize imbaraga mu gushinga za Kaminuza, bagamije ahanini kunganira Leta mu guha abanyeshuri ireme ry’uburezi.

Bwana Gatabazi Pascal Intumwa ya Ministeri y’Uburezi

Agira ati “twaje gushyigikira Kaminuza ya East African University Rwanda, muri iki gikorwa  cyo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri  basoje amasomo. Ni umuganda ukomeye Kaminuza iba ihaye igihugu kuko abantu 377, baba baje biyongera ku bandi bari ku isoko ry’umurimo, bakaza bazanye ubumenyi butandukanye mu byo bize, ni ibyo kwishimrwa na buri wese.”

Ashimira cyane abayobozi b’iyi Kaminuza muri aka gace ka Afurika y’iburasirazuba, bagize igitekerezo cyo kuzana ishami ryayo mu Rwanda kandi abayirangizamo bakaba bakomeje gutanga umusaruro mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo.

Avuga ko Leta izakomeza gushyira imbaraga mu gutera inkunga amashuri yigenga, kugira ngo nayo  abashe gukomeza gusoza intego baba biyemeje yo guteza imbere uburezi.

East Africa Universty Rwanda,  ni imwe muri Kaminuza zigenga zikorera mu Rwanda, ifite Icyicaro mu Karere ka Nyagatere no Mujyi wa Kigali.

Ni Kaminuza yatangiye ibikorwa byayo muri 2015 mu mujyi wa Nyagatare, itangiranye abanyeshuri 150 muri kino gihe  ikaba ibarizwamo abasaga ibihumbi  bitatu(3,000) biga mu bigo byayo byombi mu mashami 6 ariyo: Business Administration and Management Studies, Education, Film Making & Film Production, Industrial Art & Design, Leisure, Tourism, and Hotel Management Mass Communication and 8 Various Short Courses.

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *