Murecyeyisoni Jacqueline ahagarariye Cinefemmes Rwanda yatangaje ko umuryango uharanira iterambere rya Sinema mu Rwanda ariko cyane cyane ukita ku gitsinagore bakora umwuga wo gukina no kuyobora Firime mu Rwanda.
Ati:” Cinefemmes Rwanda igira imishinga itandukanye harimo Urusaro international festival, umushinga ngaruka mwaka wa Cinefemmes Rwanda ikusanya amafilime yakozwe n’abagore ndetse nayakozwe n’abagabo ariko abagabo bakaba bavuga cyane cyane ku ruhare rw’umugore muri Sinema, n’iserukiramuco riba buri mwaka ikaba igiye kuba ku inshuro ya 8.
Jacqueline yakomeje avuga ko hari undi mushiga witwa Ubufatanye Program ushamikiye kuri Cinefemmes Rwanda, ni umushiga wita ku bantu bafite ubumunga kandi bakina bakanayobora filime n’undi mushinga witwa sepmek ushinzwe gukurikirana impano y’abagore n’urubyiruko ariko cyane cyane abagore ba basitari basazwe bakora umwuga wo gukina filime gusa ndetse tukabashyira no muyindi myuga ya sinema yababyari inyungu kugirango bagire icyo bigezaho ubwabo.
Katabarwa Kate akaba director festival wa Urusaro Internationa woman film festival avuga ko Urusaro Internationa woman film festival ari imwe muri Project ya Cinefemmes Rwanda igamije kugaragaza umugore mwiza kandi wahize abandi muri Sinema no kugaragaza ibyo bashyitseho.
Ati:” ibyo bikaba bizafasha umugore ufite ibikorwa bya Sinema yagiye akora cyane cyane y’uko hadashize igihe kinini cyane umugore ahawe agaciro muri Sinema kuko akenshi wasangaga kenshi abagabo aribo bayobora filime abagore bakina gusa ariko murikino gihe usanga abagore nabo bayobora filime, Urusaro International woman film festival ni umushiga wa Cinefemmes ifasha igitsinagore kuba yatinyuka kuyobora filime ndetse akabayatsindira n’igihembo.”
Uyu mwaka habayeho ikindi gikorwa cy’agaseke n’igihembo kimwe cyateguwe, muri uyu mwaka nibwo cyatangijwe, Agaseke tukofi ni igihembo gikoze mu ishusho y’agaseke kizahambwa filime ndende yakozwe n’umugore ,iki gihembo cyatekerejweho kuko igitsinagore ahanini bakunda gutegura mafilime magufi ukabona bariheza batinya gukora amafilime maremare.
Rero ibi bizatuma abagore bakora amafilime maremare batere intambwe bava ahobari bagere aho abagabo bashyitse kuko abagabo uba ubona bari mu mafilime maremare, bituma twagura amarembo dushyiraho igihembo, ubundi twakoraga kuri filime zo muri Africa natwe twumva yuko twajya mubihugu biri munzira y’ amajyambere, dufata abagore baho na bo muri Africa tubahuze kugirango biyungure ubumenyi.
Katabarwa yakomeje avuga ko muri uno mwaka bakiriye filime zigera kuri 95 aharimo filime zayobowe n’igitsinagore bagera kuri 33 igitsinagabo akaba 26 hari urubyiruko rw’abagore 4 mu bayoboye filime, ubusanzwe twakiraga amafilime yo muri Africa ariko muri uyu mwaka twatangiye kwakira amafilime amwe yo muri Aziya n’ Amerika ariko dufata mu bihugu biri munzira y’amajyambere.
Alex RUKUNDO