Kanombe: Abaturage bo mu mudugudu wa Mulindi bizihije Umunsi mukuru w’Intwari bataha imihanda ya Kaburimbo biyubakiye

admin
7 Min Read

Abaturage bo mu mudugudu wa Mulindi, umwe muri igize Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, bari babukereye kuri uwa 01 Gashyantare 2024, kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda, ari nako bamurikirwa ku mugaragaro imihanda ibahuza ya Km1 na 200 (Km1,200) biyubakiye ubwabo, ikuzura  itwaye Miliyoni sisaga 46 z’amafaranga y’uRwanda (46,000,000 frw).

Ni igikorwa cyashimishije abaturage bavuga ko basezeye ku byondo, bakaba binjiye mu mubare w’abaturiye umuhanda w’umukara, bityo basaba ubuyobozi kubashyiriraho amatara manini yo  kugira ngo bajye babasha kwicungira umutekano uko bikwiriye. 

Umuyobozi w’Umudugudu wa Mulindi Didas Munyaribanje, avuga ko byafashe igihe kitarenze iminsi 30, kugira ngo imisanzu y’abaturage bakusanyije nta gahato, igikorwa biyemeje gisozwe neza, bityo bagashimira ubuyobozi bw’umurenge bwaje kubafasha gutaha imihanda yabo  ku mugaragaro.

Didas Munyaribanje umuyobozi w’Ukudugudu wa Mulindi

Agira ati “abaturage ba Mulindi bagaragaje ubutwari n’ishyaka basanganywe, ubwo bateranyaga imisanzu ku bushake bwabo bakitoramo Komite yo kuyegeranya no kuyicunga neza. Mu by’ukuri bikaba bishimishije, cyane ko abatayibonye batashyizweho agahato ahubwo uwatanze umusanzu runaka, yongeragaho n’andi agira ngo azibe icyuho cy’abadafite ubushobozi   none dore imihanda iruzuye turayitashye. turasaba abaturage kuyifata neza basibura buri gihe inzira z’amazi, ari nako birinda  kuyoboreramo amazi ava mu mazu no mu bikoni, cyane ko agira uruhare nayo mukwangiza imihanda.”

Bwana Didas Munyaribanje, avuga ko muri iki gihe u Rwanda rwibuka Intwari zarubohoye n’abarwitangiye mu bihe bitadukanye, ari byiza ko abanyarwanda nabo barangwa n’ibikorwa by’ubutwari bigaragarira buri wese, bityo ko muri Mulindi ayoboye, ari abantu ubasanzwe bitabira neza gahunda za Leta, bakaba bakorera hamwe kugira ngo barusheho kwiteza imbere, agace batuyemo n’igihugu muri rusange.

Avuga ko uretse n’ibyo gutunganya imihanda ibahuza, banashyizeho ikigega (Sociale) kigamije ubufatanye bwa buri muturage utuye muri Mulindi,  kuva muri 2021 kikaba kirimo asaga miliyoni 12 (12,000,000 Frw), aho urwaye bamufasha kwivuza, ufite iminsi mikuru agatwererwa, ugize ibyago agatabarwa.

Mu biganiro bigendanye n’umunsi mukuru w’Intwari, Bwana Willy Rukundo umwe mu batuye mu mudugudu wa Mulindi wagejeje kubitabiriye umunsi mukuru ikiganiro kigendanye n’Insanganyamatsiko igira iti “UBUTWARI BW’ABANYARWANDA AGACIRO KACU”, avuga ko iyo ukurikiranye neza amateka y’u Rwanda ukumva ibigwi n’ubutwari byagiye biranga abagize uruhare mu kubohora iki gihugu n’abagiye bacyagura kuva kuri Gihanga, wibaza aho imbaraga bazikuraga, waterekereza neza ugasanga ari ukugira urukundo rw’igihugu cyabibarutse nta kindi.

Willy Rukundo (uri hagati) watanze ikiganiro kigendanye n’umunsi mukuru w’Intwari

Agira ati “Intwari Gisa Rwigema yari abayeho neza,  ayoboye ingabo z’igihugu ari na Ministiri wungirije ntacyo abuze, arya icyo ashaka, agenda mu modoka nziza, atuye mu nzu nziza. cyakora byose yemeye kubisiga aza kwicirwa n’imbeho, anyagirwa n’imvura yo muri Pariki y’Akagera mu Rwanda, ibyo byose abitewe n’urukundo akunda igihugu cye yemera kukimenera amaraso, abari baraheze ishyanga nabo barakanguka batera ikirenge muke, bararwana kugeza ubwo batsinze abanzi b’u Rwanda bimika amahoro kugeza ubu u Rwanda rukaba ruyobowe neza na Nyakubahwa Paul Kagame.”

Avuga ko kuba Intwari, ari ukwiyumvamo u Rwanda rwa none n’ahazaza, bityo umunsi mukuru w’Intwari akavuga ko ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda no ku muntu wese urukunda. Ashimira intwari zaharaniye ko u Rwanda rwongera kubaho, nyuma y’uko abanzi b’amahoro bari bamaze kurimbura abantu no kurugeza habi hashoboka.

Asaba buri wese gukora aharanira inyungu za z’abenegihugu atirebaho ku giti cye, ibyo nabyo bikaba ngo mubyamufasha kuba Intwari ishimwa na bose, nk’uko abibukwa kuri iyi tariki ya 01 Gashyantare babashije kubigeraho.

Imwe mu muhanda ihuza abaturage batunganyije

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Akabeza umudugudu wa Mulindi uhereyemo, agaruka ku butwari bw’abatuye uwo mudugudu, avuga ko babashimira kenshi uruhare bakunze kugaragaza bagamije ahanini kwishakamo ibisubizo birambye.

Agira ati “kuri uyu munsi dushimira Intwari zitangiye igihugu, ni byiza ko hashimwa abakomeje kugera ikirenge mu cyazo. Kuba abaturage bishyira hamwe bagatunganya imihanda, ni inkunga ikomeye baba bateye igihugu cyabo, tukaba dukangurira n’indi midugudu gukomeza gukorera hamwe bagamije gushaka icyabateza imbere kandi gifitiye buri wese akamaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Akabeza Gatambo Schadrack (uri iburyo)

Umwe mu baturage bagize uruhare mu kwegeranya imisanzu no gushishikariza bagenzi be kwishakamo ibisubizo, batunganya imihanda ibahuza Ngendahayo Celestin, avuga ko ikibashishikaje ari ukuba heza hatunganyije no kwicungira umutekano uko bikwiriye bagendeye ku butwari bwaranze abitangiye iki gihugu kugeza na n’uyu munsi.

Ngendahayo Celestin umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mulindi

Umuyobozi w’Inama njyanama y’Umurenge wa Kanombe madame Madeilene Nyirabageni, ashima cyane abaturage b’Umudugudu wa Mulindi ku bw’igikorwa cyiza cyo kwitunganyiriza imihanda ibahuza, bityo avuga ko uzaba intwari burya abitangira akiri muto, nk’uko abagize uruhare mu kubohora igihugu cy’u Rwanda no kukitangira babitangiye ari bato.

Agira ati “turashimira abatugize abo turibo ubwo babohoraga u Rwanda tukaba tubayeho mu mahoro, abaturage bakomeje kugaragaza ubutwari mu bikorwa bya buri munsi mu bufatanye burambye nk’abangaba ba Mulindi ni abo gushimirwa cyane.”

Umuyobozi w’Inama Njyanama w’Umurenge wa Kanombe Madeilene (uri hagati)

Avuga ko ibyo bifuje byo gucanirwa ku mihanda yabo ari igitekerezo cyakiriwe neza n’inzego zibishinzwe bityo abizeza ko igihe cyose ubushobozi bwaboneka nta kabuza bazacanirwa.

Umudugudu wa Mulindi wizihije Umunsi mukuru w’Intwari bataha n’imihanda biyubakiye, ni umwe mu midugudu ugize Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Kimwe n’abandi banyarwanda bose, abaturage bo muri uyu mudugudu bashima Intwari zitangiye u Rwanda, bagashima Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Paul kagame ubatoza kenshi kugira Ubutwari mu byo bakora.

Abagize uruhare mu gutunganya imihanda babishimiwe
Buri wese yishimira Kuba Intwari mubyo akora byose
Abitabiriye bagejejweho ikiganiro cyaranze Intwari

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *