Ambasaderi Liu Jianchao ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka rya gikominisiti riri ku butegetsi mu Bushinwa ari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no hagati y’ishyaka Chinese Communist Party n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Ni uruzinduko rwabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho Amb. Jianchao yashyize indabo ku mva rusange ndetse akunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi baruhukiye muri uru rwibutso.
Uyu mudipolomate wo ku rwego rwo hejuru mu Bushinwa muri aya masaha yasobanuriwe amateka nyayo ya jenoside yakorewe abatutsi, umuzi wayo, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’urugendo rw’imyaka 29 ishize u Rwanda ruhanganye n’ingaruka zayo.
Aha ku Rwibutso rwa Kigali, Amb. Liu Jianchao yari aherekejwe kandi na Minisitiri w’Urubyiruko akaba na Lomiseri mu Muryango FPR Inkotanyi Dr. Abdallah Utumatwishima.
Biteganyijwe kandi ko uyu muyobozi wa dipolomasi mu ishyaka Chinese Communist Party rya Perezida Xi Jinping aza kugirana ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Amb. Gasamagera Wellars, ibiganiro bibera ku cyicaro gikuru cy’umuryango FPR Inkotanyi kiri i Rusororo.
Ishyaka rya gikominisiti mu Bushinwa risanganywe umubano n’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa bikaba bifitanye umubano