Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko harimo kwigwa uburyo ubu bucuruzi bukorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ziri kuri murandasi bwasora, hifashishijwe uburyo bwo gusoresha umusaruro nkuko bikorwa ku bucuruzi busanzwe.
Impuguke mu by’imisoro n’ubukungu zo zemeza ko ubucuruzi bukorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zikorera kuri murandasi, nibutangira gusora bizongera ikigero cy’imisoro binorohereza abari basanzwe basora.
Itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro ryasohotse mu igazeti ya leta idasanzwe yo kuri 28/10/2022 niryo riteganya ko mu mwaka wa mbere iri tegeko rigisohoka, umucuruzi wo kuri murandasi uzunguka amafaranga agera ku bihumbi 720 nta musoro azacibwa, naho hagati y’ibihumbi 720 n’ifaranga rimwe kugeza kuri miliyoni n’ibihumbi magana abiri azatanga umusoro ungana na 20% by’urwunguko rwe, mu gihe guhera kuri miliyoni n’ibihumbi magana abiri n’ifaranga rimwe no kuzamura azasora 30%.
Hari ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi bukorerwa mu gihugu bugamije isoko ry’abaguzi b’imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse n’abacuruzi bakorera hanze y’igihugu bagamije isoko ryo mu Rwanda byose bikorewe kuri murandasi.
Bamwe mubakora ubucuruzi bifashishije izi mbuga nkoranyambaga zigaragara kuri murandasi, bemeza ko nta kibazo cyo gusora bagira gusa bakifuza ko impungenge zabo zakwitabwaho.
RRA ivuga ko harimo kwigwa uburyo ubu bucuruzi bukorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ziri kuri murandasi bwasora hifashishijwe uburyo bwo gusoresha umusaruro nkuko bikorwa ku bucuruzi busanzwe.
Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, Batamulisa Hajara avuga ko bikirimo kwigwaho neza mu gihe n’itegeko rikinononsorwa mu nteko.
Zimwe muri izi mbuga nkoranyambaga zivugwaho gusora zirimo na Youtube yishyuye Miliyari 30 z’amadorari muri 2021 iyasaranganyije abazicururizaho kurwego rw’isi harimo n’u Rwanda.
Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite, Prof. Omar Munyaneza afite icyizere ko ikigero cy’imisoro kizazamuka hanoroshywa imisoro kubasora.