Yolande Makolo yavuze ku byo FERWAFA yatangaje

admin
4 Min Read

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yalande Makolo yashimiye FERWAFA nyuma y’uko itangaje ko ikibazo cya bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports batutse umusifuzi Mukansanga Salima kirimo gushakirwa umuti.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 amakipe yombi anganya 0-0, bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports batishimiye imisifurire batutse umusifuzi Mukansanga Salima wasifuye uyu mukino.

Abafana ba Kiyovu Sports batishimiye bimwe mu byemezo uyu musifuzi yagiye afata byatumye bamuririmba n’umukino ukirimo ko ashaje.

Bagize bati “urashaje, urashaje, urashaje.”

Ubwo umukino wari urangiye, Salima arimo agenda agana mu rwambariro, ni ho yahuriye n’uruva gusenya aho batangiye kumuririmba bati “Malaya! Malaya! Malaya!”

Ubwo baririmbaga ibi, umwe yamanutse ashaka kujya gutangira abasifuzi ngo abasagarire ariko abashinzwe umutekano baritambika baramutangira.

Ibi ntabwo byakiriwe neza n’abantu batandukanye, bagenda bashyira n’igitutu kuri FERWAFA harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier aho yavuze ko bidakwiye ndetse na FERWAFA ikwiye kugira icyo ikora.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] rikaba ryatangaje ko iki kibazo yamaze kukigeza mu kanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA ngo kacyigeho.

Yagize ati “FERWAFA yamaganye imyitwarire idahwitse yaranze abafana ba Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 wa washampiyona wabahuje n’ikipe ya Gasogi United tariki 20 Mutarama 2023 kuri Stade ya Bugesera aho bamwe bagaragaye batuka umusifuzi w’umukino.”

“Komisiyo ishinzwe imyitwarire yamaze gushyikirizwa iyo dosiye kugira ngo ikurikirane icyo kibazo hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA. Imyanzuro y’iyo komisiyo izatangazwa mu gihe cya vuba. FERWAFA izakomeza gufata ingamba zishoboka zose kugira ngo ikumire kandi ice imyitwarire mibi mu marushanwa yose itegura.”

Aha ni ho umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yahise ashimira FERWAFA kuri iyi ntambwe yateye ndetse yizeza Mukansanga ko bamushyigikiye.

Ati “nishimiye kubona FERWAFA igira icyo ikora kuri iyi myitwarire itemewe. Turi kumwe na we Salima Rhadia.”https://platform.twitter.com/embed/Tweet.html?creatorScreenName=isimbi250&dnt=false&embedId=twitter-widget-0&features=eyJ0ZndfdGltZWxpbmVfbGlzdCI6eyJidWNrZXQiOltdLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X2ZvbGxvd2VyX2NvdW50X3N1bnNldCI6eyJidWNrZXQiOnRydWUsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfaG9yaXpvbl90aW1lbGluZV8xMjAzNCI6eyJidWNrZXQiOiJ0cmVhdG1lbnQiLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X3R3ZWV0X2VkaXRfYmFja2VuZCI6eyJidWNrZXQiOiJvbiIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfcmVmc3JjX3Nlc3Npb24iOnsiYnVja2V0Ijoib24iLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X3Nob3dfYnVzaW5lc3NfdmVyaWZpZWRfYmFkZ2UiOnsiYnVja2V0Ijoib24iLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X2NoaW5fcGlsbHNfMTQ3NDEiOnsiYnVja2V0IjoiY29sb3JfaWNvbnMiLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X3R3ZWV0X3Jlc3VsdF9taWdyYXRpb25fMTM5NzkiOnsiYnVja2V0IjoidHdlZXRfcmVzdWx0IiwidmVyc2lvbiI6bnVsbH0sInRmd19taXhlZF9tZWRpYV8xNTg5NyI6eyJidWNrZXQiOiJ0cmVhdG1lbnQiLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X3NlbnNpdGl2ZV9tZWRpYV9pbnRlcnN0aXRpYWxfMTM5NjMiOnsiYnVja2V0IjoiaW50ZXJzdGl0aWFsIiwidmVyc2lvbiI6bnVsbH0sInRmd19leHBlcmltZW50c19jb29raWVfZXhwaXJhdGlvbiI6eyJidWNrZXQiOjEyMDk2MDAsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfZHVwbGljYXRlX3NjcmliZXNfdG9fc2V0dGluZ3MiOnsiYnVja2V0Ijoib24iLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X3ZpZGVvX2hsc19keW5hbWljX21hbmlmZXN0c18xNTA4MiI6eyJidWNrZXQiOiJ0cnVlX2JpdHJhdGUiLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X3Nob3dfYmx1ZV92ZXJpZmllZF9iYWRnZSI6eyJidWNrZXQiOiJvbiIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfbGVnYWN5X3RpbWVsaW5lX3N1bnNldCI6eyJidWNrZXQiOnRydWUsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0Zndfc2hvd19nb3ZfdmVyaWZpZWRfYmFkZ2UiOnsiYnVja2V0Ijoib24iLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X3Nob3dfYnVzaW5lc3NfYWZmaWxpYXRlX2JhZGdlIjp7ImJ1Y2tldCI6Im9uIiwidmVyc2lvbiI6bnVsbH0sInRmd190d2VldF9lZGl0X2Zyb250ZW5kIjp7ImJ1Y2tldCI6Im9uIiwidmVyc2lvbiI6bnVsbH19&frame=false&hideCard=false&hideThread=false&id=1618158824967516161&lang=en&origin=http%3A%2F%2Fwww.isimbi.rw%2Fsiporo%2Farticle%2Fumuvugizi-wa-guverinoma-yashimye-umwanzuro-wa-ferwafa-ku-bafana-ba-kiyovu-batutse-mukansanga-salima&sessionId=0aaf095357d74ae31444433f53dc784753661834&siteScreenName=isimbi250&theme=light&widgetsVersion=aaf4084522e3a%3A1674595607486&width=550px

Kiyovu Sports na yo ikaba yamaze kwamagana iki gikorwa ndetse ivugwa ko mu gihe cya vuba iri buze gutangaza amazina y’abantu bahanwe kubera ibi bikorwa bitari byiza, ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Ati “Nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Kiyovu Sports wabereye i Nyamata, tariki ya 20 Mutarama 2023 saa 15:30 PM, hari ibitaragenze neza aho bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports basagarariye umusifuzi Mukansanga Salima abwirwa amagambo atari meza.”

“Ubuyobozi bw’ikipe ya kiyovu sport bwakoranye inama na Komite iyobora Fan Clubs busaba kumenyekanisha bamwe mu bafana babigizemo uruhare kugira ngo babihanirwe by’intangarugero bibere n’abandi urugero. Mu gihe gito muraza kugezwaho amazina y’abahanwe n’ibihano bahawe. Umuryango wa Kiyovu Sports ukaba utazihanganira uwo ari we wese watesha agaciro umuntu aho ava akagera by’umwihariko muri siporo.”

Ibikorwa nk’ibi ntabwo byari bimenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda ko abafana bashobora kwibasira umusifuzi aho ibikorwa nk’ibi byaherukaga ku mukino wahuje Etincelles na AS Kigali mu Kuboza 2021 aho amakipe yanganyije na 1-1, umusifuzi yari yongeyeho iminota 10 ari na yo AS Kigali yishyuyemo Etincelles, nyuma y’uyu mukino abafana birunze mu kibuga bashaka gusagarira abasifuzi ariko polisi iritambika.Kutishimira ibyemezo yagiye afata muri uyu mukino, byatumye abafana ba Kiyovu Sports bamutukaBamwe baramanutse bashaka gusagarira abasifuzi ariko abashinzwe umutekano baritambika

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *