Mu masaha ashyira umugoroba mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge uva cyangwa ugana Shyorongi mu Karere ka Rulindo habereye impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yagonze tagisi yazamukaga ijya i Musanze.
Ni impanuka ikomeye kubera ko iyo kamyo yataye umuhanda ikubita minibus iyirebesha aho yaturukaga.
minibus Yari itwawe na Majyambere Silamu wahise yitaba Imana. Yakomerekeyemo abantu 15 barimo bane bakomeretse bikomeye.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere yabwiye yatangaje ko mu bantu 17 bari bari muri minibus babiri gusa ari bo bashoboye kuvamo badakomeretse na gato.
Icyakora ntawamenya niba bataviriye imbere cyangwa niba nta kibazo kindi bagize.
SSP Irere kandi yatubwiye ko imbangukiragutabara zahise ziza kujyana abakomeretse mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Ikindi ni uko ikamyo yateje iriya mpanuka yambaye ibiyiranga byo muri Tanzania.