Kuva mu gitondo cyo ku wa 27 Nzeri 2022 inkuru yari ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko abakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda, ni ‘Tattoo’ Bruce Melodie yashyize ku mubiri we.
Bruce Melodie umaze igihe mu Buhinde aho ari muri gahunda zitandukanye n’umuziki, yaboneyeho umwanya wo kwishyiraho ibishushanyo cyangwa ‘Tattoo’ z’abana be babiri b’abakobwa.
Ni amafoto uyu muhanzi yashyize hanze asamirwa hejuru n’abakunzi b’umuziki nyarwanda batari bamumenyereyeho ibyo kwishushanya ku mubiri.
Bruce Melodie yiyanditse ku maboko ye amagambo atandukanye ariko anashyiraho amafoto y’abana be.
Mu gushaka kumenya amafaranga byatwaye uyu muhanzi, IGIHE yaje kumenya ko Umuhinde wiyise ‘Tantra tattoo’ yaciye Bruce Melodie 860$ arenga ibihumbi 860Frw.
Abana Bruce Melodie yiyanditseho barimo uwitwa Itahiwacu Britta wavutse mu 2015 ndetse na murumuna we wavutse mu 2019.
Bruce Melodie uri kubarizwa mu Buhinde aho amaze iminsi muri gahunda yagize ibanga ndetse izi zikaba zarakomye mu nkokora gahunda yo kumenyekanisha indirimbo A l’aise yakoranye na Innoss’B, cyane ko kuva yajya hanze uyu muhanzi ataragaragara mu itangazamakuru.