BRALIRWA iri kudababagiza ikanafata neza abari kwitabira EXPO 2022

admin
5 Min Read

Ibi ni ibitangazwa na Bwana Samputu Patrick Umuyobozi ushinzwe  ishami ry’ubufatanyabikorwa( muri MARKETING DPT) “SENIOR SPONSORSHIP AND VISIBILITY MANAGER” muri BRALIRWA,  mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru,  nyuma y’Umuhango wo gufungura no gutangiza ku mugaragaro  ibikorwa bya Expo Mpuzamahanga ku nshuro  ya 25,  Umuhango wayobowe na Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome kuwa 04 Kanama 2022.

Bwana Samputu Patrick, avuga ko ari ibisanzwe ko abanyarwanda bose bamaze kumenyera ko buri mwaka,  Uruganda rwa BRALIRWA rubadabagiza rukabazanira udushya n’ibigezweho  bikorerwa muri BRALIRWA,  kugira ngo barusheho kunyurwa nabyo uko bisanzwe,  ari nako  babibonera  hafi uko babyifuza.

Muri Expo ni Ubushyuhe gusa gusa kubera uruganda rwa BRALIRWA

 Mu dushya bazaniye abanyarwanda n’abanyamahanga barikwitabira Expo iri kubera i Gikondo, harimo ikinyobwa gishya cya CHEETAH Energy, gitera imbaraga kikaba gikoze muri Malt 100% ku buryo ngo nta handi wagisanga mu Rwanda.

CHEETAH Energy ni ikinyobwa giteguranye ubuhanga,  kikaba Made in Rwanda kandi  kikaba gikunzwe  n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, ari nayo mpamvu Bwana Samputu Patrick ,asaba abitabira Expo bose ko hatagira utaha atagitahanye ngo agisangize abo mu muryango we.

Uretse icyo kinyobwa cya CHEETAH Energy, Samputu avuga ko mu rwego rwo gususurutsa abagana Expo,   babateguriye Umuziki n’abashyushyarugamba DJs babigize umwuga,  kugira ngo hato hatagira uwicwa n’imbeho yageze muri Expo, by’umwihariko muri Stand ya BRALIRWA.

Abitabira Expo nta nyota bagira

Ahacururizwa ikinyobwa CHEETAH muri Expo

Agira ati “uretse icyo kinyobwa cya CHEETAH Energy, twabazaniye n’ibinyobwa byose bitunganywa n’Uruganda rwa BRALIRWA bimenyerewe mu Rwanda hose no hanze yarwo Nka Mützig, PRIMUS, AMSTER, HEINEKEN, ama FANTA y’ubwoko bwose n’ibindi.

 Igisumbyeho ni uko  turi kubahera ku giciro gito cyane,  ku buryo ari ikintu kiri kwishimirwa na benshi bari kuza batugana.“

Bwana Samputu, akavuga ko uretse n’ibyo binyobwa bikunzwe cyane,  harimo n’amarushanwa bagenda bategurira abagana Expo,  nko kubaha ibibazo bitandukanye, ababitsinze bagahembwa.

Ibiribwa n’ibinyobwa kuri Stand ya Bralirwa biba ari byinshi

 Hari kandi ayo kubyina n’ibindi, ndetse ngo n’imodoka irikwifashishwa mu miziki isusurutsa abantu,  ngo yaba ari umwihariko wa Bralirwa nta handi iboneka mu Rwanda.

Ikindi asorezaho, ni uburyo  basobanurira  abitabira Expo  bakanabibutsa,  ko   iyo bavuze ikinyobwa cya AMSTEL,  ngo humvikana umukino mpuzamahanga w’Isiganwa ry’amagare mu Rwanda, cyane ko icyo kinyobwa aricyo gitera inkunga iryo siganwa by’umwihariko.

Avuga kandi ko iyo bavuze PRIMUS nabwo,  abantu bagomba kumva Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda kuko ariyo muterankunga.

Bavuga kandi Heineken nabwo,  hakumvikana Champions League rya rushanwa ryo ku mugabane w’I Burayi riterwa inkunga n’icyo kinyobwa gikunzwe ku isi yose.

 By’umwihariko Ikinyobwa cya Heineken kikaba kiri gutera inkunga irushanwa riri kubera mu Ntara zose rigamije gushaka Umushyushyarugamba DJ, uhiga abandi bose mu Rwanda. Uzaba uwa mbere akazahembwa ibihembo bishimishije ku bufatanye bw’icyo kinyobwa.

Muri make Bwana Patrick Samputu,  avuga ko muri rusange abantu bagombye kwitabira Expo ari benshi,  bagamije  kuza kwishimisha no kunyurwa n’ibyiza bikorwa n’uruganda rwa Bralirwa, aho bafite abafatanyabikorwa b’imena  babahagarariye muri Expo mu kubaha ibyo binyobwa nka SINA Gerard Nyirangarama na Maitre Fred, bose bamenyereye kwakira no guha ababagana Serivise nziza uko bisanzwe.

Uretse kuba BRALIRWA yarashyuhije ikanazanira abitabiriye Expo ibyiza n’udushya twinshi, hari no gutegurwa igitaramo cy’IMBATURAMUGABO kizahuza abahanzi batandukanye bayobowe na KIZZ DANIEL wo muri Nigeria, Bruce Melodie, Sheebah Karungi wo muri UGANDA, Ariel Wayz, Ish Kevin, n’abandi. kizaterwa ikunga na AMSTEL,  kikazabera kuri CANAL OLYMPIA kuwa gatanu Tariki ya 12 no kuwa gatandatu Tariki ya 13 Kanama 2022.

Uruganda rwa Bralirwa ruri kumurikira abanyarwanda udushya rwabazaniye muri  Expo iri kubera I Gikondo ku nshuro yayo ya 25.

 Ni Uruganda rumaze imyaka isaga 60 rukorera mu Rwanda, rukaba rurangwa no gukora no gutunganya ibinyobwa by’amoko yose bikunzwe na benshi, byaba ibisembuye n’ibidasembuye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *