Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize Rugemanshuro Regis, bitangirizwa mu Murenge wa Rusororo, AKarere ka Gasabo, hagamijwe ahanini no gukangurira abaturage kwitabira gutangira gutanga ubwisungane mu kwivuza, mu mwaka wa 2022-2023 hakiri kare.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, avuga ko umwaka ushize mu Mujyi wa Kigali hagaragayemo intege nke ku bigendanye n’ubwitabire bwo gutanga Ubwisungane bwo kwivuza (mituel de santé), cyakora muri uyu mwaka wa 2022-2023, intego ihari ikaba iyo kuva kuri icyo gipimo cyo hasi bakagera ku ijana ku ijana.
Avuga ko ubusanzwe igituma imibare y’abatanga ubwisungane mu kwivuza mu mujyi wa Kigali igenda ijya hasi, biterwa ahanini n’imiterere y’Umujyi n’abawutuye, ku buryo uwari utuye mu gace runaka bitewe n’ibyo ahakora, ahamara iminsi mike akagenda atavuze, bityo agakomeza nawe kubarwa mu mibare y’abagomba kuba barishyuye ubwisungane.

Nubwo bimeze bityo ariko, Bwana Rubingisa Pudence ashima cyane ubwitange n’ubufatanye bukomeje kuranga abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze, hagamijwe guharanira ko abatuye Umujyi wa Kigali barangwa n’ubuzima bwiza, ari nayo mpamvu buri wese bireba agomba kugira intego yo kugira Ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo bajye boroherwa mu gihe byaba ngombwa ko bajya kwivuza.
Agira ati “Birakwiye ko buri wese muri twe, ko yaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo hamenyekane neza ko hariya iwacu mu Isibo, mu Mudugudu no mu Kagari ko nta muntu waba utarabashije kubona ubushobozi bwo gutanga “Mituelle”. Birumvikana ko abadashobora kubona ubwo bushobozi, hagomba kubaho no kubaremera cyangwa bagashakirwa icyo bakora cyajya kibunganira buri munsi.
Bwana Rubingisa, avuga ko bamaze kugeza ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze amakayi yo kwandikamo abaturage bose bafite mu midugudu yabo badafite ubwishingizi na bumwe barimo, Ubutangwa n’ibigo bitandukanye mu Rwanda, kugira ngo bategurwe, banashishikarizwe gutanga “Mituelle” hakiri kare, ku buryo buri munsi hagomba kumenyekana abamaze kwishyura, abasigaye, bityo ku itariki ya 30 Kamena 2022, abaturage benshi bakaba bakagombye kuba igikorwa baramaze kukigira icyabo.
Aboneraho gushimira Akarere ka Gasabo kari ku isonga muri kino gihe ku bigendanye no gutanga umusanzu wa “Ejo heza”. Bityo akizera ko uwo murava n’umuhate bafite, uzakomeza kubaranga bakazaza ku isonga mu kwishyura Ubwisungane bwo kwivuza muri uyu mwaka wa 2022-2023.
Asoza yizeza ko Uturere mu Mujyi wa Kigali, tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa basanzwe bakorana neza, barimo Abahiyimana Abahagarariye amadini, Abikorera n’imiryango ishingiye kuri Leta, kugira ngo bafatanyirize hamwe, ku buryo nta muturage n’umwe wakagombye gusigara atabonye ubwishingizi kandi izo mbaraga zose zihari.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB Rugemanshuro Regis avuga ko ikigo ahagarariye, gifite inshingano y’ibanze yo guharanira ko umuturage wese arangwa no kugira ubuzima bwiza, ari na yo mpamvu babashishikariza buri gihe kugira Ubwisungane mu kwivuza no kwiteganyiriza mu za bukuru.
Kimwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rugemanshuro Regis ashimira abayobozi mu nzego zitandukanye, umuhate bakomeje kugaragaza bakangurira abaturage babo gutanga Ubwisungane hakiri kare, kugira ngo buri muntu yicare atekanye kandi yizeye ko igihe cyose byaba ngombwa ko arwaza uwo mu muryango cyangwa ku giti cye, yazakirwa neza ku ivuriro ryose yagenda agana agiye kwivuza .
Agira ati “Uyu munsi mu Mujyi wa Kigali, hatangijwe ku mugaragaro umwaka mushya wo gutanga Ubwisungane mu kwivuza. Turi mu Karere ka Gasabo ariko no muri Nyarugenge na Kicukiro icyo gikorwa kirahari,

Muri rusange twishimira ko hamaze gutangwa mu gihugu hose ubwisungane buri ku kigero cya 31% muri gahunda y’umwaka mushya, muri iyi Gasabo nabo baracyari ku kigero cyo ku 10%, ariko tukizera ko ubu bukangurambaga ubwo butangijwe, iyo mibare nayo ko igiye kwiyongera kurushaho, tukizera ko umwaka mushya ugendanye n’ingengo y’imari mu kwezi kwa 7, tuzaba turi ku gipimo cya 70% by’abazaba bamaze gutanga ubwisungane.
Avuga ko kandi ko ikigamijwe muri rusange, ari ugushyira umuturage ku isonga, kugira ngo ashake ibyamuteza imbere, ariko kandi anarangwa n’ubuzima bwiza.
Ku bigendanye n’ibyiciro bishya by’Ubudehe bimaze igihe bikozwe bikaba bitubahirizwa, uyu muyobozi avuga ko muri kino gihe hari gukurikizwa ibyiciro bisanzweho, ibishya bikazatangira gukurikizwa Ministeri ibishinzwe imaze kubinoza no kubishyira ku murongo neza.
Avuga ko muri ibi byiciro bisanzwe, Leta ikomeje gahunda yo gushyira umuturage ku isonga, ariyo mpamvu yiyemeje kwishyurira abari mu kiciro cya mbere batishoboye, ubwisungane bwa 3000 F ku umwaka, abo mu kiciro cya 2 n’icya 3, bakoroherezwa kwiyishyurira 3000 F naho abo mu kiciro cya 4 bakiyishyurira 7000 F yonyine mu mwaka.

Mu rwego rwo gufasha kandi umuturage kurangwa n’ubuzima bwiza, Rugemanshuro avuga ko umuturage yoroherejwe nabwo, hakurwaho imbogamizi zatumaga arindira iminsi 30 ataravurwa kandi yarishyuye, muri kino gihe byaravuguruwe, umuryango wishyuye ukaba ugomba guhita utangira kuvurwa ako kanya, bamaze kwishyura byibura 75% yayo bagomba kwishyura, asigaye akaba yatangwa kuri 31 Ukuboza 2022.
Asoza avuga ko hari byinshi byakozwe kugira ngo umuturage akomeze yoroherezwe.
Muri byo ikiza kikaba ko umuntu wese wakira umurwayi, afite n’ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga, bityo bakamenya ko uwivuza yishyuye ubwisungane atiriwe ajya ku murongo, ibyo bikaba bituma bagera ku bakozi ba RSSB Serivisi zose zarangiye.

Uwitwa Ndayisaba Joseph, ushinzwe Amajyambere n’Iterambere mu mudugudu wa Runyonza, wari witabiriye igikorwa cyo gutangiza umwaka mushya w’ubwisungane mu kwivuza, avuga ko agendeye ku mpanuro bahawe n’Abayobozi babo, bagiye gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane hakiri kare kugira ngo abaturage be, bakomeze ibyo bakora ariko banizera ko igihe byaba ngombwa ko hari uwahura n’uburwayi bwa bwisungane bwe yatanze bukaba bwamugoboka bidatinze.
Akarere ka Gasabo katangirijwemo umwaka mushya w’ubwisungane mu mukwivuza mu Murenge wa Rusororo, ni kamwe mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali.
Ni Akarere gashimirwa ko kagaragaje ubwitabire buri hejuru mu gutanga imisanzu mu kigega Ejo heza. Abaturage bagize aka Karere, bakaba basabwa gukoresha uwo muhate bagize, bakazaza ku isonga no mugutanga ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka mushya wa 2022-2023.
E.Niyonkuru


