U Rwanda rugiye kwakira inama y’inteko z’abahagarariye ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza muri Afurika

admin
1 Min Read

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye kwakira Inama ya 17 y’Abaperezida b’Inteko zo mu bihugu bikoresha Icyongereza mu Karere ka Afurika (CSPOC). Biteganyijwe ko iyi nama izatangira ku wa 24 Ugushyingo 2021, i Kigali muri Convention Centre.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yatangaje ko kwakira bagenzi babo bo mu Nteko z’Ibihugu bya Afurika, biri mu Ihuriro ry’Inteko zo muri Commonwealth ari amahirwe akomeye ku Nteko y’u Rwanda no ku gihugu muri rusange.

Ati “Twiteze umusaruro mu biganiro biteganyijwe, tuzungurana ibitekerezo na bagenzi bacu muri Afurika ku buryo bwiza bwo gukemura ibibazo by’abaturage bacu no kugira uruhare mu gutuma inzozi zabo ziba impamo.”

Ibiganiro muri iyi nama bizibanda ku ruhare rw’inteko muri sosiyete zitera imbere, ububasha bw’Inteko n’icyo ubudahangarwa bwazo buvuze, uburyo zafashwa kuzuza inshingano zazo, uko zahindura imikorere bitewe n’ingaruka za Covid-19 n’ibindi.

Ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iyi nama birimo Botswana, Cameroon, Ghana, Kenya, Mozambique, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda ruzayakira.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *