Ni kuri uyu wa kane ubwo hari hategerejwe umukino wa ¼ cy’irangiza mu irushanwa rya Basketbal African League (BAL) riri kubera mu Rwanda (Kigali Arena), aho ikipe ya Patriots bbc ihagarariye u Rwanda yagombaga gukina na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique uyu mukino ukaba waje kurangira ikipe ya Patriots BBC itsinze Ferroviário de Maputo ku manota 73 kuri 71ya Ferroviário de Maputo.

Uyu mukino wagaragayemo guhangana kuri ku rwego rwo hejuru, waje kuba injyana muntu ubwo nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda yinjiraga muri Kigali Arena ari kumwe na perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye, maze abakinnyi ba patriots BBC bahita bamera nkabariye amavubi.

Umukinnyi GASANA Keneth na kapiteni we Mugabe Aristide bombi ba Patriots BBC ni bamwe mu bakinnyi bigaragaje maze bafasha ikipe yabo kwimana u Rwanda imbere ya perezida wa repubulika.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri kuva kuri uyu wa Kane, yitabiriye uyu mukino wa ¼ cya Basketball Africa League ari kumwe na Perezida Kagame.
Nyuma yo kugera muri Kigali Arena mu gace ka mbere k’umukino, Perezida Kagame na Macron, bombi bicaye mu myanya isanzwe yicarwamo n’abafana hafi y’ikibuga, bari kumwe na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors yo muri NBA.

Nk’uko bimeze kuri VISIT RWANDA, Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement, AFD) ni kimwe mu bafatanyabikorwa icyenda b’irushanwa rya Basketbal Africa League riri kuba ku nshuro ya mbere.
Patriots BBC yari imbere y’abafana bagera ku 1700 bitabiriye uyu mukino muri Kigali Arena, yatsinze agace ka mbere ku manota 24-15 ibifashijwemo n’abarimo Kenneth Gasana wakinnye neza uyu munsi.

Ferroviário de Maputo ifite abakinnyi igenderaho bakomeye barimo Álvaro Masa, Demarcus Holland na Myck Kabongo, n’ubundi bongeye kuyifasha mu mukino wo kuri uyu wa Kane, itsinda agace ka kabiri ku manota 24-18, amakipe yombi ajya kuruhuka harimo ikinyuranyo cy’amanota atatu (42-39).
Nubwo Patriots BBC yigeze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11 (51-40) mu minota ya mbere y’agace ka gatatu, Ferroviário de Maputo yayoboye umukino habura iminota ibiri ngo karangire (54-55) mu gihe iminota 10 ya nyuma yatangiye harimo ikinyuranyo cy’amanota atatu (54-57).

Nk’uko byagenze ku mukino wa GNBC wahesheje Patriots BBC kurenga icyiciro cy’amatsinda, iyi kipe ihagarariye u Rwanda yitwaye neza mu gace ka nyuma.
Amanota icyenda ya Mugabe Aristide watsinze atatu inshuro eshatu yikurikiranya, yafashije Patriots BBC kongera kuyobora umukino (66-61) habura iminota itanu ngo umukino urangire.

Álvaro Masa wa Ferroviário de Maputo, Aristide Mugabe na Kenneth Gasana ba Patriots BBC, bagize uruhare mu gutuma amakipe yombi ajya mu minota ibiri ya nyuma anganya amanota 70-70.

Habura amasegonda atatu ngo umukino urangire, Adjehi Baru wa Ferroviário de Maputo yahawe lancer franc ebyiri, ahushamo imwe, byatumye ikipe ye inanirwa gukuramo amanota abiri yarushwaga na Patriots BBC mbere y’uko Kenneth Gasana yongeramo irindi nota kuri lancer franc, umukino urangira ari 73-71.

Kenneth Gasana watsinze amanota 23 muri uyu mukino, ni we winjije menshi, akurikiwe na kapiteni we, Mugabe Aristide, watsinze 18.
Gutsinda uyu mukino byatumye Patriots BBC igera muri ½ cya BAL 2021, aho izahura na US Monastir yo muri Tunisia, yo yatsinze AS Douanes yo muri Sénégal amanota 86-62 mu mukino wabanje kuri uyu wa Kane.

Patriots na US Monastir zari kumwe mu itsinda A, aho iyi kipe yo muri Tunisia yatsinze iyo mu Rwanda.
Undi mukino wa ½ na wo uzakinwa ku wa Gatandatu, uzahuza Zamalek yo mu Misiri na Petro de Luanda yo muri Angola, zombi zatsinze imikino yazo ya ¼ ku wa Gatatu.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 yo mu bihugu 12 bya Afurika, uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021.


Dore uko umukino wose wagenze n’uburyo abayobozi bari bafite akanyamuneza
Inkuru ya : NDAYISABA Eric
src: igihe.com