Yvan Holla na N Tzyo bashyize hanze indirimbo bise “Closer”

admin
2 Min Read

Mu mvugo y’ubu gushyira hanze indirimbo nshya babyita ‘gukubita hanze cyangwa hasi umuzigo’, Yvan Holla na N Tzyo  bakaba bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Closer’, nyuma y’izindi ndirimbo bagiye bashyira hanze zikabica bigacika.

Mu kiganiro Yvan Holla  yagiranye nn’ikinyamakueu IGISABO  yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze bashaka  guha ubutuma abantu bose bakundana, aha yavugaga ko uwo ukunda isaha nisaha mwabonana.

Muri  iyi ndirimbo humvikanamo amagambo agra ati:” Baby come closer , ibyifuzo ufite byose nkabizoza, give me love I will give you something like banana  and coconut, nzazana icyo ushaka cyose kuko nzi neza ibyo ukunda byose , nzakwiyegereza.”

Yvan Holla  yanatanze ubutumwa ku bakunzi be muzika ye aho yagize at “Ntabwo ngomba guhagarara, ntabwo muzicwa n’irungu, nzajya mbaha indirimbo rwose kandi zikoze neza, ibihe turimo ni umwanya mwiza wo gusabana n’abakunzi bacu mu ngeri zose”.

Ni indirimbo yaryoheye bamwe mu bakurikirana hafi muzika nyarwanda barimo abanyamakuru b’imyidagaduro ndetse ndetse n’abanyarwanda bakunze bakund injyana ya R&B.

Barateganya ko mu minsi ya vuba baza gushyia hanze amashusho yayo kandi ko nayo azaba akoze neza kuburyo azanyura benshi.

Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe muri studio  Wid Nation ikorwa na Kilie Beatz.

Umva indirimbo “Closer” unyuze hano:

Matata Christophe

0782036955

mttchristophe@gmail.com

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *