Abanyarwanda bamwe baracyafite umuco utari mwiza wo kwiyicisha inzara no kwiyima ibyiza kandi bikomoka iwacu I Rwanda,birakwiye ko tugira umuco wo kunywa ikawa aho kuyiharira abanyamahanga kandi yera I Rwanda ikanahatunganyirizwa.

Daily fresh Coffee ltd ni company iziye igihe,ikaba idukorera ikawa kandi ikanayitunganya,ikaba ikora ikawa yitwa ingenzi coffee,ino kawa ikorwa mu ikawa ihingwa mu misozi ya Nyakizu,ikaba ikomoka mu ruganda rwa Nyakizu Mountain Coffee ltd.
Bwana Rugema Egide uhagarariye Daily Fresh Coffee ltd idutunganyiriza ikawa iryoshye ya Ingenzi Coffee yagize ati’’tumaze kubona ubwiza bw’ikawa ihingwa I Nyakizu Twatangiye gutekereza uburyo twayongerera agaciro kuko ifite ubwiza ntagereranywa,maze dushinga kampani yitwa Daily Fresh coffee ltd ari nayo itunganya ikawa yitwa Ingenzi Coffee,Rugema kandi yakomeje adutangariza ko abanyarwanda bataramenya ubwiza bw’ikawa y’I Rwanda kuko usanga abayitabira ari abanyamahanga gusa,kuri we ngo ntibyari bikwiye kuko umubiri wacu nawo ukenera ikawa kugirango umere neza.

Rugema Egide kandi yadutangarije ko ikawa batunganya basanzwe bayigemura mu bihugu bitandukanye birimo ubushinwa,Amerika no mu bihugu bitandukanye by’iburayi,gusa ngo icyorezo cya covid 19 cyabakomye mu nkokora kuko bari bafite amamurikagurisha bagombaga kwitabira hanze y’u Rwanda ariko ubu bikaba byarahagaze.
Uyu muyobozi muri daily Fresh Coffee ltd yemeza ko ikawa ya Ingenzi Coffee ifite umwimerere n’umwihariko w’uburyohe kuko bayikurikirana kuva ikiri ingemwe kugeza imaze gutunganya,ibi bakaba babikora bakorana n’abahinzi,babaha ubujyanama ndetse no kuberekera uburyo ikawa yitabwaho,ibi nibyo bituma ikawa ya Nyakizu ikundwa na benshi.

Bwana Rugema aboneraho gusaba inzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi bw’ikawa gukomeza ku baba hafi,kubagira inama,ku bafasha kubona amasoko yagutse no gukomeza gukangurira abanyarwanda kunywa ikawa kuko ifitiye akamaro ubuzima bw’umuntu.uyu muyobozi kandi yizeza abakunzi b’ikawa ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugirango bakomeze ku bakorera abwoko butandukanye bw’ikawa kandi mu kigero gitandukanye ku girango byorohere buri wese.

Nyakizu Mountain Coffee ltd isanzwe izobereye mu kugira ikawa nziza kuko uru ruganda rukorana n’abahinzi kuva ikawa igihingwa kugeza igeze igihe cyo kunyobwa,ubwiza bwa kawa ya Nyakizu buturuka ku kirere cya kano gace kuko kabereye cyane igihingwa cya kawa ibyo bigatuma uru ruganda rugira ikawa nziza.

Kubera ubwiza bw’ikawa ihingwa n’abahinzi ba Nyakizu nibyo byatumye Daily fresh coffee ltd yiyemeza kuyongerera agaciro iyitunganya mu buryo bugezweho,ubu bakaba baramaze kudutunganyiriza ikawa nziza yitwa Ingenzi Coffee.
Kugeza ubu ino kawa wayibona mu maduka atandukanye na za Alimentation,ariko by’akarusho abanya Kigali bayegerejwe kandi ku giciro gito ugereranyije n’ahandi,ushobora kuyisanga I Remera imbere ya Stade Amahoro mu nyubako ikoreramo itangazamakuru (RMC/ARJ Building),hagati ya Kigali Arena na Sports view,ukeneye gutwara nyishi cyangwa kurangura wahamagara kuri 0788843324/0728843324 bakagufasha ku kikugezaho aho wibereye.

Abafite Restaurent na za Hotel mwashyizwe igorora kuko utwara nyinshi agabanyirizwa igiciro , ibi kandi birareba n’abantu ku giti cyabo bifuza kunywa ikawa nziza bagura iy’ Ingenzi coffee.
Uretse kuba ikawa imara inyota n’inzara ifitiye akamaro kanini umubiri wacu,harimo gutuma umuntu ahumeka neza,ifasha amaraso gutembera neza,ikawa kandi ifasha mu igogorwa ry’ibiryo, ikawa igabanya umunaniro umuntu agatekereza neza, ikindi kandi itera ubushyuhe mu mubiri n’ibindi.

Abanyarwanda bakangurirwa kwitinyuka bakajya banywa ikawa ikorerwa mu Rwanda aho kuyiharira abanyamahanga,kuko natwe umubiri wacu uyikenera,ku bifuzaga gusoma ku ikawa rero ngaho nababwira iki igisubizo nta kindi mureke twinywere ikawa ya Ingenzi Coffee ikorwa na Daily Fresh Coffee ltd dore ko iboneka mu ngano zitandukanye bitewe n’ubushobozi bw’umuntu.
