Ikinyamakuru igisabo twabasezeranije ko mu mpera z’umwaka tuzajya tubakorera ibyegeranyo bicukumbuye mu nzego n’imirimo bitandukanye tukabagezaho uko umwaka urangiye izo nzego cyangwa iyo mirimo bihagaze,tukaba twibanda cyane ku baba barahize abandi.
Nubwo icyorezo cya covid 19 cyahungabanyije ubukungu bwose muri rusange ndetse bikagera no kubenzi b’ibinyobwa bazwi nka MADE IN Rwanda ariko hariho inganda zakomeje guhanyanyaza kugirango abaguzi babo batabura ibyo kunywa yaba mu gihe cya guma mu rugo kugeza ubwo ibikorwa byongeye gukomorerwa.
urutonde rw’inganda zakoze uko zishoboye zigatanga umusaruro mwiza twazitoranyije tugendeye ku ngingo zitandukanye zirimo kuba zifite icyangombwa cy’ubuziranenge(S Mark),kuba rukora inzoga ikundwa na benshi,kuba inzoga rutunganya itaragira ingaruka n’imwe ku buzima bw’umuntu,kuba uruganda rukoresha umwimerere w’ibikomoka mu Rwanda no kuba rwaragerageje gutanga akazi kuri benshi kandi rukagira uruhare mu iterambere ryaho ruherereye.
inyinshi muri zino nganda kandi twabashije kuzisura,izindi tukajya tuganira n’abakunzi b’inzoga zengwa n’izo nganda ndetse tukabaza n’abazicuruza uburyo zigurwa cyangwa zirangurwa,twasanze inganda zikurikira zaragerageje kuzamura imibereho yaho ziherereye ndetse zifasha n’abakiriya bazo kuticwa n’inyota kandi bagerageza gutanga serivise nziza,izo nganda twazitoranyije mu nganda zirenga 462 zanditse mu buziranenge.(Rwanda Standard Board).
Inganda 15 za mbere zenga ibinyobwa bya made in Rwanda zahize izindi mu mikorere myiza muri uno mwaka wa 2020
Cetraf ltd: uru ni uruganda ruherereye mu Karere ka Musanze rukaba rwaramamaye kubera inzoga nziza rwenga izwi ku izina rya Musanze wine,uru ruganda kandi ni umuterankunga ukomeye w’ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Musanze F.C,uru ruganda kandi rukoresha abakoze barenga 400,rukaba rwaragize uruhare mu iterambere ry’akarere ka Musanze,by’akarusho ibinyibwa bya Cetraf ltd biboneka mu gihugu hose.ibi bikaba bituma uru ruganda ruza mu nganda zenga inzoga zo mu Rwanda zihagaze neza muri uno mwaka wa 2020.
Agashinguracumu ltd: uru ni uruganda ruherereye mu karere ka Rwamagana,umurenge wa Muyumbu,rukaba rwenga inzoga zitandukanye zikundwa na benshi kubera uburyohe bwazo no kuba zujuje ubuziranenge.zimwe muri izo nzoga harimo Umunara,Izimano,Mucyurabuhoro.uru ruganda rwahaye akazi abatari bacye kandi rukaba rugaragara mu bikorwa by’iterambere aho ruherereye,rukaba ari rumwe mu nganda zenga inzoga zo mu Rwanda rufite ibikoresho bihagije by’ikoranabuhanga birufasha gutunganya ibyo kunywa bihagije kandi byujuje ubuziranenge,ibi tukaba twarabishingiyeho turushyira mu nganda zenga inzoga zihagaze neza muri uno mwaka wa 2020.
Ingufu Gin ltd: uru ruganda ruherereye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo rumaze kuba ubukombe kubera inzoga rutunganya zikundwa na benshi mu gihugu hose,bitewe n’uburyo rufite inzoga zikunzwe hari n’abarwiyitirira bakagenekereza amazina ya zimwe mu nzoga zarwo basha kugurisha babeshye abantu,uru ruganda rutunganya inzoga zitandukanye zizwi nka Nguvu Gin,Red Waragi,,Rabiant Gin,Royal Castle Gin,Kings Vodka n’izindi,uretse kuba rukoresha abakozi benshi rugira n’uruhare mu iterambere ry’Akarere ruherereyemo rukaba ruteza imbere igihugu binyuze mu misoro rwinjiza itari micye.ibi bikaba byatumye turutoranya mu nganda zakoze neza muri uno mwaka wa 2020.
Isanganizabagabo ltd:uru ruganda ruherereye muri Rwamagana,umurenge wa karenge ni muri zimwe mu nganda zenga ibinyobwa biryoshye kandi bikundwa na benshi,uretse kuba bujuje ubuziranenge ariko bafitiye akamaro abaruturiye,dore ko rugura umusaruro w’abaturage(ibitoki) ndetse rukaba rwarahaye akazi abatari bacye,zimwe mu nzoga zengwa n’uru ruganda harimo,Tuzane,indatwa n’inzoga yitwa somawumve. Kubera imikorere myiza n’ibikorwa biteza imbere abatari bacye niyo mpamvu narwo ari uruganda rutabura kuza kuri runo rutonde.
Umurage interprise: uru narwo ni uruganda rwenga ibinyobwa biryoshye bikundwa n’abatari bacye mu gihugu hose,iyo utembereye mu dusantere dutandukanye mu mujyi wa kigari ntiwabura abari kuva kwigurira ikinyobwa cyizwi ku izina ry’umurage cyangwa heritage ginger ibi byose bikaba bikorerwa muri runo ruganda,uretse kuba rwarahaye akazi abatari bacye rufite n’umwihariko wo gukora ikinyobwa kirimo tangawizi ifiteye akamaro umubiri wacu,kubera imikorere myiza rero nibyo byatumye narwo ruza mu nganda nto zo mu Rwanda zakoze neza mu mwaka wa 2020.
Gisagara Agribusiness industries (GABI ltd): uru ruganda ruherereye mu karere ka Gisagara mu Ntara y’amajyepfo rukaba ruzobereye mu gutunganya inzoga iryoshye rukoresheje ibitoki,uru ruganda rukaba rwarazamuye imibereho y’abaturage baruturiye kuko rugura umusaruro w’ibitoki bahinga ndetse rukaba rwarahaye akazi abatari bacye,uru ruganda rutunganya inzoga izwi nka Isonga Inkangaza ikundwa na benshi kubera ko bayikora biyambaje ubuki bw’umwimerere buyiha kuryoha bihebuje,uru ruganda kandi rufite n’inzoga yitwa poyo Butunda nayo iryoshye bihebuje,bitewe n’uruhare rw’uru ruganda mu iterambere rya Gisagara narwo rwaje kuri runo rutonde rw’inganda ziciriritse zihagaze neza muri uno mwaka wa 2020.
Ikosora Company ltd: ni uruganda ruherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,rukaba rutunganya icyo kunywa cyizwi ku izina ry’ikosora Ginger flavoured alcoholic drinks,iki kinyobwa gikundwa na benshi kuko gikoranya ibanga rya tangawizi y’umwimerere bituma kigira icyanga kiryoshye,abakunda iki kinyobwa bagikundira ko gishyushya umubiri kandi kigatera imbaraga ntigitere amavunane ku wakinyoye,uru ruganda rwafashije benshi kubona akazi ndetse n’abahinzi b’ibyo bakoresha babona isoko ry’umusaruro wabo,uretse kandi ikinyobwa cyayo cyiza,uru ruganda ni umufatanyabikorwa mwiza w’akarere ka Gasabo,ibi bikaba byaratumye ubushishozi bwacu butwereka ko narwo ari uruganda rwitwaye neza muri uno mwaka wa 2020.
Speranza Group ltd: uru ruganda narwo ruherereye muri gasabo mu mujyi wa Kigali,ariko ibinyobwa byarwo bikaba ari ikimenya bose mu Rwanda ndetse no hanze yarwo,uru ruganda rukora inzoga yitwa Speranza waragi,speranza waragi coconut ,Millenium,Super gin n’izindi zitandukanye, rufite umwihariko wo kuba narwo rwarahaye beshi akazi,ndetse rukaba rugaragara mu bikorwa bitandukanye bifasha abaturage mu kwiteza imbere,kubera ibyo bikorwa by’indashyikirwa narwo rugaragara mu nganda zo mu Rwanda zitwaye neza muri uno mwaka wa 2020.
Ubumwe Vision ltd : uruganda rwamamaye kubera ikinyobwa rukora kizwi ku izina Ibanga ry’ubuki,iki kinyobwa gifite akamaro kanini cyane mu mubiri uru ruganda rugitunganya rukoresheje tangawizi,umucyayicyayi ndetse n’ubuki bw’umwimerere nyarwanda,ibi nibyo bituma kino cyinyobwa gikundwa na benshi dore ko gitera n’akabaraga mu mubiri,uru ruganda ruri mu karere ka Kayonza,rukaba rukoresha abakozi benshi ndetes rukagura n’umusaruro w’abaturage,ibi bikaba byarahinduye ubuzima bw’abatari bacye,niyo mpamvu twarushyize kuri runo rutonde.
Utamu wa Kazi ltd: uruganda ruherereye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Gatunda,rukaba rutunganya ikinyobwa kitwa Hill plant,uretse kuba iki kinyibwa gifunganye ubuhanga n’ubwiza kinakundwa na benshi kubera uburyohe bwacyo,uru ruganda rwafashije abanyagatunda kubona akazi kandi narwo rubagurira umusaruro wabo ku giciro cyiza,uru ruganda rwamaze kwagura inyubako rukoreramo ndetse n’ibinyobwa byarwo rugerageza ku bigeza mu gihugu hose,ni umufatanya bikorwa mwiza n’ubuyobozi bwaho rukorera, ibi nibyo twashingiyeho mu bucukumbuzi bwacu twemeza ko narwo ruri mu nganda zitwaye neza muri uno mwaka wa 2020.
Covaproba ltd: uru ruganda imikorere yarwo irivugira,ruherereye mu karere ka ngoma mu ntara y’iburasirazuba,rukaba rwenga inzoga yitwa Garuka usubire,ikaba ari inzoga yaciye agahigo ko kuba yengwa bakoresheje ibitoki by’umwimerere nyarwanda kandi ni inzoga itongerwamo amasukari,ibyo bituma ikundwa n’abakunda umwimerere w’inzoga nyarwanda.uru ruganda ruyoborwa n’uhagarariye abenzi mu ntara y’iburasirazuba ruzwiho gukorana neza n’inzego zose ndetse n’itangazamakuru mu kugaragaza imikorere myiza yarwo,uretse kuba rwarahaye akazi abatari bacye ariko no mugihe covid 19 yari yarahejeje abantu mu rugo rwakoze ibishoboka byose kugirango rudafunga imiryango,uwo muhate n’umurava byarwo bituma ruza mu nganda nto zitwaye neza muri 2020.
Dutaramane ltd: uruganda ruherereye mu karere ka Gasabo,rukaba rwenga inzoga yitwa Dutaramane,ino nzoga kubera uburyohe bwayo yabengutswe na benshi cyane cyane mu mujyi wa kigari no mu nkengero zawo,uru ruganda rwirahirwa na benshi mu babashije kuhabona akazi,ariko nanone rukaba ruha agaciro abahinzi babagemurira ibyo bakenera gukoresha mu ruganda,ibi bituma benshi bamaze kwikura mu bukene babikesha uru ruganda,ibi bikaba byatumye mu bushishozi bwacu turubona nk’uruganda ruciriritse rwitwaye neza muri uno mwaka wa 2020.
Ineza Ayurvedic: uru ruganda rwubatse mu karere ka Musanze,rukaba rumaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ikinyobwa rutunganya cyitwa meraneza,iki kinyobwa gikundwa na benshi kubera umwimerere wacyo no kuba gikoranye tangawizi n’ubuki bicyongerera uburyohe ntagereranwa.uru ruganda kandi kimwe n’izavuzwe haruguru narwo rwafashije abatari bacye kubona imirimo ndetse rukaba rrugura n’umusaruro w’abaturage ku giciro kiza,uru ruganda kandi ni umufatanyabikorwa mwiza w’akarere ka musanze.

Ineza Ayurvedic itunganya ibyo kunywa biryohera benshi
Inyemezabahizi ltd: ni uruganda rutunganya inzoga zitandukanye zirimo iyitwa Sharama,Dutarame na uruhisho izi nzoga zose ni ubukombe kuko zikundwa cyane kubera umwimerere wazo wo kuba zikorwa mu bitoki byera mu mataba ya Karenge muri Rwamagana,uru ruganda rukoresha abakozi barenga 80 rukaba rwarateje imbere umusaruro w’urutoki aho ruwugurira abaturage ku giciro cyiza,ibi byafashije abaruturiye guhindura ubuzima,niyo mpamvu natwe twarushyize ku rutonde rw’inganda ziciriritse zitwaye neza mu mwaka wa 2020.
Ongera ubumenyi: uru ruganda rwenga inzoga ikunzwe cyane n’abanyamujyi nubwo rwo rukorera mu karere ka nyagatare,umurenge wa Mimuli,ruzwiho gukora inzoga ziryoshye cyane zirimo iyitwa igitangaza ndetse n’umucyo,izi nzoga ziboneka ahantu heshi mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa kigari zifite ibanga ryo kuba zidatera amavunane kuwazinyoye,ariko icyatumye uru ruganda ruza kuri runo rutonde ni ukubera akamaro rumariye abaruturiye,aho rwatanze akazi kuri benshi,rukagura ibitoki by’abahinzi baruturiye ndtes rugafatanya n’ubuyobozi mu bikorwa by’iterambere.niyo mpamvu narwo rwaje kuri runo rutonde.
Tubibutse ko uru rutonde ruriho inganda nto n’iziciriritse zagerageje gukora neza uyu mwaka wa 2020 zigahindurira benshi ubuzima,niyo mpamvu hari inganda zikomeye utabona kuri runo rutonde,birashoboka ko aho iwanyu haba hari uruganda ubona ko nawe rwagombye kuba ruza kuri runo rutonde,twandikire tuzarusure tukugezeho byinshi kurushaho.
Twandikire kuri Email: ndayisbaeric501@gmail.com
Cyangwa uduhamagare kuri: 0782511443