Rusizi: abanyarusizi barakangurirwa kugira imikoranire myiza

admin
3 Min Read

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase arimo mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba, uyu munsi tariki ya 30 Ugushyingo yasuye abaturage bo mu Mirenge ya Bweyeye na Nzahaha, baganira ku ngingo zitandukanye harimo no kongera imbaraga mu mikoranire hagati y’abayobozi n’abaturage kuko bizabafasha kwesa imihigo.

Mu ijambo rye, Minisitiri Prof. Shyaka yabashishikarije gushyira imbaraga mu mikoranire hagati y’abaturage n’abayobozi mu kwesa imihigo.

Yagarutse ku gukemura vuba ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage aho abaturage bagaragaje ikibazo k’ibigo nderabuzima bidakora. Minisitiri yasabye ubuyobozi bw’Akarere kubikemura . Abatuarge bavuga ko zubatswe ariko nta bakozi bahoherejwe. Ubuyobozi bw’Akarere bwasabwe ko hashakwa abaganga bagashyirwa mu myanya niyo bakora gatatu cyumweru. Akarere ka Rusizi kakaba kemeye ko icyo kibazo kigiye gukemurwa.

Abaturage kandi bashishikarijwe gukomeza kwirindira umutekano, gusigasira ibyagezweho, guhashya ubuharike n’ihohoterwa, kongera isuku mu miryango n’ibindi.

Nyuma yo kuganira n’abayobozi n’abavuga rikumvikana mu murenge wa Bweyeye, bashimiye Perezida kubera iterambere yabagejejeho, ndetse basaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kumubashimira.

Uwafashe ijambo yagize ati: “Turashimira Perezida wa Repubulika kubera ibikorwa byinshi twagezeho kuko umuturage wa Bweyeye twari turi inyuma twajyaga mu nama tukumva dufite isoni. Ndetse bamwe twagiye tuniga tugenda n’amaguru muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, tukamara iminsi 2 tutaragera ku bigo, ariko ubu umuturage aragenda Kigali akarara agarutse arajya i Rusizi ku mafaranga make akarara agarutse,ibyo turabikesha umubyeyi wacu Perezida wa Repubulika.”

Prof. Shyaka Anastase iburyo, akurikiwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse n’abandi bayobozi bo mu Karere ka Rusizi (Foto MINALOC)

Yongeyeho kandi ko bari ku nkengero bazakomeza bagatafanya umutekano bakawucunga neza.

Ku bijyanye n’imihigo yauze ko hazakoeza kubaho ubufatanye.

Ati: “Turakomeza dufatanye, imihigo twayihagurukiye, umwanya twabonye waduteye ipfunwe. Kubona Akarere kacu ka Rusizi kaba aka nyuma, ni ipfunwe. Twarahagurutse ari abagabo, ari ababyeyi turimo kuzamura iterambere ry’umuturage cyane cyane ko bigaragara ko ari byo byatumye Akarere kacu kaba aka nyuma. Impanuro mwaduhaye tuzazikurikiza.”

Mu Murenge wa Nzaha, Minisitiri yabibukije koiterambere rijyana n’imyumvire. Ati: .”Iterambere ry’umuturage rishingira ku myumvire ikwiye.”Ati:”umuyobozi icyo atumwa na Perezida wa Repubulika ni ukumenya umuturage.”

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

Contact: 0782511443

Email: ndayisabaeric501@gmail.com

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *