Ibihugu birenga 20 nibyo biteganyijwe mu imurikagurisha mpuzamahanga uyu mwaka nyuma yo gusubikwa kubera COVID19

admin
2 Min Read

Imurikagurisha mpuzamahanga rizwi nka Expo risanzwe ribera i Gikondo ry’uyu mwaka 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 23 rizitabirwa n’abantu barenga 480 baturutse impande z’Isi rigiye gusubukurwa guhera tariki ya 11 Ukuboza 2020 kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2020 nkuko byatangajwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).

Nyuma yo gukomwa mu nkokora ibikorwa byinshi mu Rwanda no ku Isi, ibikorwa byinshi bikagenda bisubikwa yewe ibindi bigahagarikwa burundu, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda narwo rwari rwasubitse imurikagurisha ryari riteganyijwe gutangira tariki ya 21 Nyakanga 2020 kugeza kuya 10 Kanama 2020 bakaba bari basobanuye ko ryasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 harimo n’ingendo z’abamurikabikorwa mpuzamahanga.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruvuga ko imyiteguro yatangiye kandi abamurika bakomeje kwakirwa mu kwiyandikisha ndetse banashyiraho ibikorwa remezo bijyanye no gukumira Covid19 mu bajya muri Expo mbere yo gutangira ku mugaragaro.

Iri murikagurisha mpuzamahanga rigiye kuba rizakorwa nkuko umwaka ushize byakozwe, aho abasura imurikagurisha bazakomeza gukoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kugirango bagere ahabera imurikagurisha kimwe n’ibindi bikorwa byose.

Imurikagurisha ry’uyu mwaka rizitabirwa n’abamurika baturutse mu bihugu bitandukanye kuva muri Afurika, Aziya, Uburayi hakaba hazamurikirwamo ibyerekeye ibicuruzwa na serivisi ziza zitangwamo zitandukanye. Ibicuruzwa na serivisi byerekanwe bizaturuka mu nzego zitandukanye zirimo Ikoranabuhanga, Ubwubatsi, Ubuhinzi, Imyenda, imari, Ubuhanzi n’ubukorikori, imyidagaduro n’ibindi.

NGIRINSHUTI Christian

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *