Hashize icyumweru kimwe amasomo asubukuwe,abatari bacye bibazaga uburyo abanyeshuri bazifata mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid 19,ariko by’akarusho icyo ababyeyi bari bafitiye impungenge ni abana biga mu mashuri abanza kuko bisaba kubahozaho ijisho kugirango bitwararike, ikindi kibazo kwari ukwibaza niba abana biga bataha batazagorwa n’ingamba kuko abenshi bataha bafatanye na bagenzi babo ndetse banisanzuye cyane,niyo mpamvu natwe tugerageza kugenda tubereka ishusho y’uburyo ibigo bitandukanye bihagaze mu gufasha abana gutangira amasomo yabo ariko banahangana n’icyorezo cya covid 19.
Groupe Scolaire de Rukomo ni ikigo giherereye mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Rukomo kikaba gifite abanyeshuri biga mu byiciro bitandukanye,ni ukuvuga Ishuri ry’incuke,amashuri abanza,icyiciro rusange ndetse n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (section),mu rwego rwo kumara impungenge abibazaga ko bidashoboka ko abana bazitwararika,twaganiriye n’umwe mu barezi barerera muri kino kigo ariwe Sekanabo Martin maze adutangariza ko mbere yuko amashuri atangira bahawe inyigisho zizabafasha gukurikirana abana ubwo amashuri azaba atangiye,ibyo bikaba biri kubafasha mu kwita ku banyeshuri.

Kimwe n’ibindi bigo byatangiye amasomo G.S Rukomo nayo yari yariteguye bihagije kuko iyo ikigera mu kigo usanganizwa ibikoresho bigufasha mu gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mbere yo kwinjira mu kigo.

Abana mbere yo kwinjira mu kigo bapimwa umuriro ndetse bakandikwa mu gitabo cyabugenewe mu rwego rwo gukomeza gukurikirana ubuzima bwabo.

ikindi kandi muri kino kigo hashyizweho uburyo bwo kwicara mu ishuri abana bahanye intera,ku bwa Mwalimu Martin ngo kwigisha bambaye agapfukamunwa nta mbogamizi kuko ibintu byose ari mu mutwe,kandi ntacyo byakwangiza ku buzima bwa mwalimu ahubwo bishobora kumufasha nubwo wenda ijwi ridasohoka nkibisanzwe,nk’umwalimu w’isomo ry’ibinyabuzima (Biology) amara impungenge abandi barezi ko badakwiye kugira ikibazo ku kwambara agapfukamunwa bari gutanga amasomo.


Bitewe n’umuco w’isuku isanzwe igaragara muri kino kigo umwe mu bariumu bigisha muri kino kigo yadutangarije ko nta mpungenge bafite,kuko abana bari baratojwe umuco w’isuku aho bari hose,bakaba bizeye ko kubakangurira gukaraba intoki no kubahiriza andi mabwiriza nta kizabagora.

Madamu Garurinyana M Christine umuyobozi wa G.S Rukomo atangaza ko bafite ingamba zo gukomeza gukurikirana abana biga mu mashuri abanza kuko nibo bakeneye ubukangurambaga bwihariye,kubwa Garurinyana kandi ngo gukorana byahafi n’abarezi niyo nkingi ya mwamba kandi buri wese akumva ko ino gahunda imureba kugirango abana bakomeze kwiga neza
Uyu muyobozi kandi atangaza ko nta mbogamizi bigeze bagira mu kwitegura itangira ry’amashuri kuko bari basanzwe batoza abana isuku,icyari gikenewe kwari ukubona ibikoresho bizafasha abana,birimo aho gukarabira,amasabune,ibikoresho bibafasha gupima umuriro,gutegura uburyo bazicara bahanye intera kandi ibyo byose twakoze uko dushoboye bibonekera igihe.
Garurinyana M Christine kandi atangaza ko icyorezo cya Covid 19 kitazabakoma mu nkokora ku mitsindire y’abana kuko abarimu biteguye gukorana umurava no kongera imbaraga kugirango bakureho icyuho cyatewe na corona virus,kandi ngo n’abanyeshuri barabizi ko gutsinda ari ishema bamaze kumenyera,kubufatanye bwa buri wese rero uyu muyobozi yemeza ko bazakora ibishoboka byose kugirango basigasire ireme ry’uburezi no gutsindisha neza nkuko bisanzwe.
Uyu muyobozi kandi agira inama abana,ababyeyi n’abarezi buri wese kuzuza inshingano ze kugirango basenyere umugozi umwe kubaka umunyarwanda w’ejo usobanutse uzagirira igihugu akamaro.

Nyiranziza Evelyne umunyeshuri uhagarariye abandi m’urwunge rw’amashuri rwa Rukomo nawe yagize ati’’twiteguye gushyigikira no gufasha abarezi bacu mu guhangana na covid 19 hato ejo tudashiduka twasubiye mu rugo kandi twari dukumbuye kwiga,kubwa Evelyne yemeza ko bazafasha barumuna babo biga mu mashuri abanza kuko aribo baba badasobanukiwe neza impamvu y’impinduka bari kubona.
Tubibutse ko kino kigo kiri mu bigo by’uburezi bw’ibanze cyatangiye mbere ndetse kikaba kiri no mu bigo bikunda gutsindisha neza muri uno murenge wa Rukomo ndetse no mu Karere cyane cyane mu cyiciro rusange,ubuyobozi bukaba bwemeza ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugirango abana bahiga bakomeze kwitwara neza mu mitsindire nkuko babikoze mu myaka yashize.uretse gutsinda neza ibizamini bya Leta G.S Rukomo iri mu bigo byimakaza umuco w’isuku cyane yaba imbere n’inyuma kuko umunsi ku munsi hagaragara impinduka zo gukomeza ku kigira cyiza kurushaho.

Bamwe mu bize muri kino kigo nabo bemeza ko amashuri y’uburezi bw’ibanze ashoboye kandi atanga ubumenyi bwuzuye nkuko twabitangarijwe na Hafashimana Evode ubu wiga muri Kaminuza ndetse na Uwimana Claire ubu ufite akazi mu Murenge wa Muyumbu.
Muyoboke Theogene umubyeyi ufite umwana wize muri kino kigo nawe yagize ati’’G.S Rukomo ni ikigo gitera ishema ababyeyi kuko umwana uhize aba afite ubumenyi nkubwo uwiga aba mu kigo,kandi no mubizamini bya leta batanga ikizere kuko bafite abarimu bafite ubushobozi buhagije,uyu mubyeyi kandi ahamyanya na Twubahimana Martin na Iradukunda Florence bamwe mu barimu bamaze igihe bigisha muri kino kigo bakaba ari na bamwe mu bakosora ibizamini bya leta aho bemeza ko ubumenyi n’uburambe bunguka umunsi ku munsi aribyo bibafasha kumenya ibyo umwana akeneye kugirango abashe kwitwara neza.
Uko iminsi itambuka tuzakomeza kubakurikiranira uko ibigo bihagaze mu mitangire y’amasomo muri bino bihe ndetse n’uburyo ingamba zikomeza kubahirizwa kugirango abanyeshuri bakomeze kwiga batekanye.





Inkuru ya Ndayisaba Eric
Contact: 0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail.com
Twitter: NDAYERICUS