Home Amakuru“Hamwe Festival” igiye kuba ku nshuro ya kabiri izitabirwa n’abahanzi mu gufasha abagize ingaruka zo mu mutwe

“Hamwe Festival” igiye kuba ku nshuro ya kabiri izitabirwa n’abahanzi mu gufasha abagize ingaruka zo mu mutwe

by admin
0 comments

Kaminuza ya Global Health Equity ibarizwa mu Karere ka Burera mu majyarugu y’u Rwanda yateguye iserukiramuco ngarukamwaka ku nshuro ya kabiri ryitwa “Hamwe Festival” aho rizitabirwa n’abahanzi batandukanye ariko bafasha abafite indwara zo mu mutwe.

Ibibazo byo mu mutwe byagiye bigaragara ahantu henshi bitewe n’ikibazo runaka bikaba ariyo mpamvu mu kuzahura no gufasha abo bagize izo ngaruka akaba ariyo mpamvu hateguwe iriserukiramuco.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ryabereye muri Kigali Marriot abategura iri serukiramuco basobanuye ko rizatangira tariki ya 11 Ugushyingo 2020 kuzageza tariki ya 15 Ugushyingo 2020. Mu kuritangiza ku mugaragaro batangaje ko rizatangira mu masaha y’umugoroba saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30’) bikazasozwa ku cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020 ariko rikazajya rikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.

Umushyitsi mukuru Prof. Agnes Binagwaho akaba ari nawe uhagarariye iyi Kaminuza ya Global Health of Equity yavuze ko ibi ari ibintu byatekerejweho mu gihe bazi neza ko muri ibi bihe abantu birirwaga murugo hari abagize ingaruka zo mumitekerereze yo mu mutwe akaba yanavuze ko ariyo mpamvu bifashijije abahanzi mu kuzabafasha kuzahura abagize ibyo bibazo.

Ati “ Ibi n’ibintu twagiye tubona kenshi mu buhanzi ko byadufashirije abantu bafite ibibazo byo mu mutwe bitewe no kuririmba kwabo muri cyagihe cya gahunda yaririho ya Guma murugo. Abahanzi muri rusange ni abo gushimwa mu busizi bwabo”.

Muragije Rogers umuyobozi w’ungirije ushinzwe Imari muri Kaminuza Global Health of Equity mu gusobanura insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ko ari ‘’Gutohoza ubuzima bwo mumutwe, ubutabera n’imibereho y’ubuhanzi” ati ‘’ Muri uyu mwaka insanganyamatsiko yibanze ku butabera n’ubuzima bwo mu mutwe, ibi birori by’iminsi bitanu bizahuza abahanzi n’inzobere mu buzima ku isi baturutse mu bihugu birenga 20 hirya no hino ku isi kugira ngo bitange imikorere igaragara, batange umusanzu mu biganiro nyunguranabitekerezo”.

Mu bandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco harimo umunya afurika w’epfo Tsola Maela, Umunya Nigeria Ufotora inyandiko Etinosa Yvonne, Umunyarwandakazi umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Kaya, Umunya Marocco umwanditsi w’ibitabo akana n’umusizi Soukaina Habiballah n’abandi benshi.

Bill Ruzima wagize amahirwe mu bahanzi bazitabira iriserukiramuco ndetse ni nawe uzabimburira abandi bahanzi ku ikubitiro yatangaje ko yishimiye kwitabira iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri.

Ati ‘’ Ni ibyagaciro gutanga umusanzu wanjye mbinyujije mu buhanzi nkora ariko mfasha abagize ibyo bibazo byo mu mutwe. Ndashimira abateguye iri serukiramuco no kuba naratoranyijwe mu bazaririmbamo, nahawe iminota 30’ zayikoresha neza nkuko bikwiye kandi abakunzi banjye bakwiriye kunshyigikira.” Bill Ruzima

Iri serukiramuco ryaherukaga kuba umwaka ushize mu kwezi ku Ugushyngo 2019 aho ryari ryabereye mu ihema rya Camp KIgali, aho ryari ryitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

Ngirinshuti Christian

You may also like

Leave a Comment