Nyagatare: abacuruzi bitwaza covid-19 bagashyiraho ibiciro uko bishakiye.

admin
4 Min Read

Nkuko tubikesha igihe Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare barashinja abacuruzi bo mu mirenge itandukanye igize aka karere kuzamura ibiciro bitwaje icyorezo cya Covid-19.Mu bicuruzwa byazamuriwe ibiciro cyane harimo sima bahanitse bitwaje ibyumba by’amashuri biri kubakwa, akawunga, amavuta, isukari, umuceri n’amasabune.

Mu bicuruzwa byazamuwe cyane harimo nka sima aho mu cyumweru gishize mu bice bya Kagitumba yagurishwaga 14 000 Frw, kuri ubu ikaba yamanuweho gato aho iri kugurishwa 12 500 Frw, nyamara isanzwe igura 10 500Frw.

Mu gasantere ka Bugaragara, akawunga ibiro 25 karagurishwa 12 000 Frw ahandi kakagurishwa 13 000 Frw mu gihe kari gasanzwe kagura 9 000 Frw.

Mu bindi byazamuriwe ibiciro harimo amavuta yo guteka, aho ijerekani yaguraga 23 500Frw, ubu iri kugurishwa 25 500 Frw, ibiro 50 by’isukari biri kugurishwa 42 500 Frw mu gihe mbere byaguraga 38 000 Frw.

Mu Murenge wa Rwimiyaga ho isukari iragurishwa 43 000 Frw, sima ikagurishwa ibihumbi 12 000 Frw, mu Murenge wa Matimba isukari iragurishwa 44 000 Frw, sima y’inyarwanda ikagurishwa 12 500 Frw sima ituruka Kenya yo ikagurishwa 12 000 Frw.

Mu mirenge ya Rwempasha na Musheri ho ibiciro barabihanitse cyane, aho ijerekani y’amavuta y’ubuto bayiranguza 27 000 Frw sima yo bakayigurisha 12 000 Frw ndetse hakaba hari naho usanga ari 12 500 Frw.

umucuruzi ucururiza muri centre ya Matimba avuga ko “ Hari abacuruzi bakuru muri aka Karere bahawe uburenganzira bwo kujya baturanguza ibicuruzwa twakuraga i Kigali mu rwego rwo kudufasha, abo rero baturanguza ku giciro kiri hejuru cyane bigatuma natwe duhenda abaturage.”

umwe mubacururiza mu murenge wa MatimbaYakomeje agira ati “Nka sima usanga baduhera 11 000 Frw, amavuta, umuceri n’ibindi byinshi byose babituranguza ibiciro biri hejuru cyane natwe tugahitamo kuzamura ibiciro urebye ayo baduheraho n’uburyo tugurisha usanga twungukaho make cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien yatangaje ko uko ibiciro bihagaze bizwi ndetse ko ababizamura bitwaje Coronavirus, bagiye gukurikiranwa.

Ati “Turifuza gukurikirana tukareba abo bantu bazamura ibiciro uko biboneye kugira ngo natwe twongere kubagaragarize ko atari byo kandi mu by’ukuri biranashoboka ko umuntu anabihanirwa kuko aba yakoze ibinyuranyije.”

Mushabe yavuze ko ntawe barahana ahubwo babanje kujya babaganiriza ariko ngo ubu biragaragara ko abacuruzi bongeye kuzamura ibiciro cyane.

Yavuze ko nk’abayobozi bajya bakora igenzura bagera mu bacuruzi bakabereka ko bacuruza ku biciro bisanzwe bahava bagahita bongera bakabizamura cyane.

Ku kijyanye n’abacuruzi bakuru baranguza abandi ku giciro kiri hejuru cyane, yavuze ko bagiye kubigenzura basanga hari abaranguza ku biciro bihabanye n’ibyo bemeranyijwe bakabahana.

Ati “Ibiciro baranguraho turabizi, ibyo bakwiriye kuba bagurishaho turabizi, haramutse hari uwuca ruhinga nyuma akaba yagurisha mu buryo budakwiriye ntabwo dushobora kubyihanganira.”

Nyagatare ni ko Karere kanini mu gihugu kakaba karatoranyijwe mu turere dutandatu twunganira umujyi wa Kigali, kagizwe n’imirenge 14 kagaturwa n’abaturage basaga ibihumbi 700.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *