Imwe mu ngingo zimaze iminsi zigibwaho impaka n’Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye, ni ijyanye no kuzamura imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga ikava kuri 18 ikagera kuri 21.
Iki gitekerezo cyo kuzamura imyaka yo kunywa inzoga ni kimwe mu byatanzwe ubwo hateranaga Ihuriro ry’abagize Umuryango Unity Club, biturutse ku biganiro bari bamazemo iminsi bigamije kurebera hamwe imyitwarire y’urubyiruko rw’u Rwanda cyane ko aribo bayobozi b’ejo.
Ubwo hasozwaga iri huriro rya 15 rya Unity Club, iki gitekerezo cyashyizwe mu myanzuro yafatiwe muri ibi biganiro.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara yavuze ko koko mu rubyiruko rw’u Rwanda harimo ikibazo cy’ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo asanga umuti atari ukuzamura imyaka yo kunywa inzoga.
Ati “Umunti w’ikibazo ni ugushyira mu bikorwa amategeko, abantu baha abana inzoga batarageza imyaka y’ubukure bakabihagarika n’ubikora agafatwa kuko banabishyize kuri 21 ba bandi ba 19 ntubagenzure n’ubundi bizaba kwa kundi.”
“Ikindi gikenewe ni uko abafite utubari bagenzura, babona umwana muto ntibamuhe inzoga ariko nabwo bashobora gutuma abandi bakazizana, icyiza ni uko ababyeyi batangira kwigisha abana kutanywa inzoga kuko ari bibi noneho no mu mashuri bakabyigisha, n’urundi rubyiruko rugatanga umusanzu mu kubyigisha. Muri make, ni ugukora iyo politike ariko n’ababaha inzoga bagahanwa kugira ngo babihagarike. Twese tugahaguruka tukabikorera.”
Tito Rutaremara yakomeje avuga ko nubwo hari urubyiruko rwishoye mu ngeso mbi zirimo n’ubusinzi, Abanyarwanda badakwiriye kwiheba ngo bumve ko igihugu cyabo nta hazaza gifite kuko hari urundi rubyiruko rwitwara neza.
Ati “Urubyiruko rufite ibintu byinshi birushuka ariko guheraho ukavuga ngo rwose rwarapfuye sibyo, hari benshi beza cyane ariko na none dukwiriye gukora cyane kugira ngo n’umubare w’abo bari mu bintu bibi tugende tuwugabanya. Kuba hari benshi beza batabirimo barahari. Cyakora kuko hari byinshi bibashuka dukwiriye kubihagurukira.”
Ibyatangajwe na Tito Rutaremara bisa n’ibyavuzwe na Perezida Paul Kagame, aho yagaragaje ko igikenewe cyane ari uko ababyeyi bashyira imbaraga mu burere bw’abana babo.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo Leta yakora ibishoboka byose igashyiraho amategeko akumira abana kwishora mu biyobyabwenge n’inzoga, inshingano za mbere ari iz’ababyeyi mu gufasha abana kubona uburere.
Ati “Hari ikibazo, ababyeyi bamwe bitiranya amajyambere bikavuga ko urekera iyo, ari mu mico, imibereho, byose bikaba ibintu biri aho byambaye ubusa. Ni ukwibeshya […] Ntabwo uzategereza umuntu wo hanze ngo aze akubwirire umwana ngo ’imyifatire yawe ikwiriye kuba iyi.”
Yakomeje agira ati “Amategeko ureba agenda ashyirwaho, niba aribyo mushaka byakorwa uko, ariko amategeko ntabwo azafasha kurangiza icyo kibazo, hari uburyo bubiri bufasha. Uburyo bwa mbere ni inyigisho zihera ku bantu aho bari, kwibutsa, kubiganira ndetse ingero z’icyo kibi zikagaragara ku buryo abantu benshi bavuga bati ibi ntitubishaka, ntibwikwiriye kutubamo.”_
Perezida Kagame yavuze ko ikindi kintu cy’ingenzi ari ugushyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko, abakoze ibinyuranye nayo bakabihanirwa.
Inzego zitandukanye ziri kuganira ku cyemezo cyo kuzamura imyaka yo kunywa inzoga mu gihe imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha igaragaza ko urubyiruko rwishora mu nzoga no mu biyobyabwenge ikomeje kwiyongera.
RIB igaragaza ko kuva mu 2018 kugeza mu 2022, abafashwe bakurikiranyweho kunywa ibisindisha no gukoresha ibiyobyabwenge bari munsi y’imyaka 18 bageraga kuri 744 bangana na 3%; abari hagati y’imyaka 18 na 30 bari 14.765, bangana na 58,7%; abakurkiranywe bari hejuru y’imyaka 30 bo bari 9658 bangana na 38,4%.
Iyi mibare ya RIB yasesenguwe mu myaka ine igaragaza ko ibiyobyabwenge byiganje mu bantu bari hagati y’imyaka 18 na 30, biganjemo urubyiruko ruri mu mashuri.Tito Rutaremara yavuze ko ababyeyi aribo bakwiriye gutanga umusanzu ukomeye mu guhangana n’ikibazo cy’ubusinzi mu rubyiruko baha abana babo uburere bukwiriye