Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Félicien Kabuga mu mizi humvwa abatangabuhamya bamushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwo mutangabuhamya yatanze ubuhamya bwe yifashishije ikoranabuhanga ari i Arusha, mu gihe Kabuga n’Inteko iburanisha bari i Hague mu Buholandi. Ni umutangabuhamya wabwiye urukiko ko tariki 14 Mata 1994 yahuriye na Kabuga kuri RTLM, radiyo yagize uruhare mu gushinga, yahemberaga ubwicanyi bwakorewe Abatutsi.
Yibuka ko ibiganiro byatangiwe kuri RTLM nk’aho bavuze ko hari imodoka igiye kuva i Nyamirambo ijyanye Abatutsi mu mujyi hagati. Icyo gihe ngo abanyamakuru bavuze ko ‘Inyenzi Nkotanyi zigiye kwinjira mu mujyi rwagati’.
Iyo modoka ngo yageze i Nyamirambo kuri Onatracom, Interahamwe n’urubyiruko rwo muri CDR barayitangira bica abari bayirimo bari guhunga.
Muri icyo gitero cyo kuri Onatracom, yabwiye urukiko ko habanje kwicwa umusirikare w’umujandarumwe wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant witwa Mupenzi. Ngo ni we Interahamwe zahereyeho mbere y’abandi.
Ati “Nyuma ye abandi bari muri iyo minubus barabarasa.”
Abajandarume babiri bari baherekeje Mupenzi, ngo bahise biruka babonye amaze gupfa, ariko ngo abandi bose Interahamwe zarabishe.
Mu rukiko humvikanishijwe amajwi y’umunyamakuru wa RTLM, Kantano Habimana ari kuvuga ko yabonye Abatutsi bameze nk’inka ziri mu ibagiro, ko Inkotanyi ziri kwiyahura mu masasu y’abana b’abanyarwanda.
Muri ayo majwi yaravugaga ati “Uwabaroze ntiyakarabye, barimo bariyahura mu masasu y’abana b’abanyarwanda, ndakeka ko nibatareba neza bazashira.”
Kantano akomeza avuga ko yageze ku musigiti wo kwa Gaddafi i Nyamirambo akahasanga ‘inyenzi’ zahahungiye, ngo zirundiye mu nzu ‘zimeze nk’inka zigiye kubagwa’.
Umutangabuhamya yabajijwe niba yarigeze yumva amagambo nk’ayo kuri RTLM, asubiza ko yayumvise inshuro nyinshi.
Yabajijwe niba yibuka amatariki ibiganiro nk’ibyo byanyuriye kuri RTLM avuga ko ikiganiro nk’icyo yacyumvise muri Mata 1994 ubwo Interahamwe zateraga ku musigiti wo kwa Gaddafi.
Muri uwo musigiti ngo hari hagiye kwihishamo Abatutsi bari batuye muri Segiteri ya Nyamirambo na Nyakabanda bahunga Interahamwe zabahigaga.
Ati “Abo bantu rero nibo abasirikare b’Interahamwe bakurikiye amakuru RTLM yatanze, bagiye kwica noneho RTLM iyobya uburari ivuga ko ari abasirikare b’Inyenzi Inkotanyi, ngo abana b’Abanyarwanda bagiyeyo bashatse gutera kwa Gaddafi…kandi ari abaturage bagiye kwihishayo.”
Ngo icyo kiganiro cyatambutse nyuma y’igitero Interahamwe zagabye aho ku musigiti.
Icyo gihe ngo RTLM yavugaga ko ari insoresore ziyahura, z’abanyarwanda, z’Inkotanyi, ngo ku buryo washoboraga kuyumva ukagira ngo ni ukubagirira impuhwe. Muri icyo kiganiro, ngo cyumvikanishaga ko ari FPR yagabye igitero ku musigiti wo kwa Gaddafi mu gihe ari Interahamwe zishe abari bawuhungiyemo.
Mu bitero byagabwe kuri uwo musigiti, harimo ngo icyo ku itariki 9 Mata 1994 ndetse n’ikindi cyagabwe nyuma yaho muri uko kwezi nubwo atibuka itariki.
Ati “Ibyo nibuka neza ni bibiri, byabaye mu kwezi kwa Kane, ariko no mu kwa Gatanu nibutse ko hari n’ikindi cyahabaye, ntabwo nibuka niba abaturage bari bariyo. Ariko ndumva ari ibitero bitatu nibuka.”
Igitero cya mbere ngo yakimenye binyuze kuri RTLM, icyo gihe umunyamakuru witwa Hitimana Noel wari utuye i Nyamirambo yavugaga ko umusigiti wo kwa Gaddafi hihishemo ‘Inyenzi Nkotanyi’, ahamagarira abasirikare b’Interahamwe kujya kubashakayo.
Yavuze ahantu hatatu harimo St Paul na Ste Famille nka hamwe mu ho RTLM yavugaga ko hihishe Abatutsi. Aho hose ngo hari ibitero byahagabwe nyuma y’uko iyo radiyo ibivuze.
Umusanzu wa Kabuga ku Nterahamwe
Mu iburanisha rya none, Kabuga yari mu rukiko yambaye ikote ry’umukara, akurikiye ibivugwa. Nta jambo na rimwe yigeze avuga.
Umutangabuhamya yavuze ko Kabuga yahaye Interahamwe inzu yo gukoreramo ndetse n’imodoka yo kujya zigendamo zigiye muri mitingi za MRND.
Ati “Yahaye Interahamwe imodoka zo kujyanamo intwaro, ibiribwa by’Interahamwe n’abasirikare […] ikindi yatangaga n’amafaranga ku buryo bugaragara. Muri make ni ibyo njye nabonye ku musanzu Kabuga yatangaga ku Nterahamwe.”
Iyo nzu yahawe Interahamwe, ngo yari muri Segiteri ya Muhima muri Nyarugenge. Ngo zari zihafite ibiro zihakorera, zifite n’aho zabikaga intwaro ndetse hari n’icyumba kinini zakoreragamo imyitozo ya gisirikare. We ku giti cye ngo yinjiye muri iyo nyubako ku buryo ibyo byose yabyiboneye n’amaso.
Mu mezi ya mbere y’umwaka wa 1993 nibwo yabonye Interahamwe ziri gukorera imyitozo muri iyo nyubako, by’umwihariko muri Werurwe. Mu myitozo ngo yazibonye inshuro imwe ubwo yari agiyeyo, ubwa kabiri ni igihe we ubwe yitoje isasu rikamucika rikamena ikirahure cy’iyo nyubako yakorerwagamo imyitozo.
Imyitozo yakorwaga yari ijyanye no kumenya gukoresha imbunda [kuyihambura no kuyiteranya], uko barasa ndetse n’ubwoko bwazo. Yakorerwaga mu cyumba kinini muri etage ya kabiri y’iyo nyubako.Kabuga Félicien yari mu rukiko, ariko nta jambo na rimwe yigeze avuga