Guverinoma yagize icyo ivuga ku mpinduka ku masaha y’akazi

admin
3 Min Read

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yasobanuye ko kwimura amasaha yo gutangira umurimo akava saa mbili (08h00’) akagera saa tatu (09h00’) za mu gitondo bigamije kongera umusaruro aho korora ubunebwe.

Minisitiri w

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko ubusanzwe umusaruro ku mukozi byagaragaye ko udatangwa no kuba yazindukiye mu kazi, ahubwo uzamurwa n’ibikoresho afite mu kazi, ubushake n’ubumenyi ku murimo ashinzwe.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Tereviziyo y’u Rwanda gisobanura byimbitse imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri iherutse kwimura amasaha y’umurimo, akava saa 09h00 za mu gitondo akageza saa 17h00 z’umugoroba, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko ayo masaha hakurwamo isaha y’ababyeyi bonsa, ndetse n’isaha imwe y’ikiruhuko.

Minisitiri Ndagijimana yasobanuye ko amasaha y’akazi bigaragara ko ari 40 ku cyumweru, kandi ari yo masaha akoreshwa henshi mu bihugu byo ku Isi, mu gihe mu Rwanda umurimo waharirwaga amasaha 45.

Agira ati, “Ubwinshi bw’amasaha ntabwo busobanuye ko umusaruro wabaye mwinshi, kandi aho tugeze mu ikoranabuhanga bigaragara ko umusaruro uzamuka bitewe n’uko umukozi afashwa, n’inzego zifitanye isano n’ibyo akora, ibikoresho akoresha no kuba umuntu ashobora gukora ibikenewe igihe abisabwe mu masaha ya mbere ya saa tatu”.

Yavuze ko amasaha y’akazi yigiye inyuma azaba areba abakozi bose, baba aba Leta n’abikorera, ariko hari abazakora mu mwihariko nk’abakora mu nzego z’ubuzima, hazagenwa uko abakozi bagenda basimburana.

Ni byo yasobanuye ati “Ntabwo abakora kwa muganga bazajya bitwaza ko akazi gatangira saa tatu, oya, hazakomeza kurebwa uko abakozi basimburana kuko utahagarika serivisi z’ubuzima”.

Ku kijyanye no kuba abakozi b’inzego z’ibanze bajyaga bashinjwa n’ababagana gutanga serivisi zitanoze nko mu biro by’ubutaka, none n’amasaha akaba yigijwe inyuma, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko hari abakozi bazajya baguma ku biro by’imirenge bakakira abakeneye serivisi zihutirwa.

Ati “Nko ku Murenge hazaba hari umukozi wakira abaturage, mbere ya saa tatu kugira ngo hatazabaho kudindira kwa serivisi zihutirwa nk’abashaka ibyangombwa. Uwo mukozi azaba ashobora kwishyurwa ya saha ye yazindutse”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yavuze ko kuzamura amasaha y’akazi kagatangira saa tatu, bigamije bwa mbere gufasha ababyeyi kwita ku muryango mbere kujya ku kazi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *