Nyuma ya kimwe cya kane cy’ikinyejana(imyaka 25), Uruganda rwa Bralirwa rwitabira rukanitwara neza muri za Expo zitandukanye zagiye ziba buri mwaka, n’uburyo kandi muri uyu mwaka wa 2022 bagaragaje kurangwa n’udushya twanyuze bidasubirwaho abitabiriye bose,Uruganda rwa BRALIRWA rwahawe igikombe gisumba ibindi, Intego ikaba ari uguhora ku isonga nk’uko umwe mu bahagarariye Uruganda abitangaza.
Mu mvugo y’ibyishimo yatewe n’uburyo Bralirwa yaje ku isonga ry’abitabiriye Expo bose, Bwana Samputu Patrick umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ubufatanyabikorwa (muri Marketing Departement) avuga ko muri rusange batatunguwe no kuba bahawe igihembo kiruta ibindi ku bitabiriye Expo ya 2022 kubera ko ngo babikoreye mu buryo bugaragara bahereye ku dushya tutabonetse ahandi bari bazanye bahereye ku kinyobwa cya CHEETAH Energy gitera imbaraga ku kinyoye wese, na cyane ko ngo gikoze mu binyampeke bya Malt, kikaba gikunzwe na benshi muri kino gihe.

Agira ati “ nta gushidikanya muri BRALIRWA twitwaye neza muri iyi Expo, ibi ndabivugira ko buri munsi twagendaga tuwugira umwihariko wa buri kinyobwa mubyo tugira byose, urugero niba kuwa mbere tuwugize uwa Amstel, ejo kuwa kabiri hazaba uwa Mutziig, ukurikiyeho ube uwa Primus, hagakomerezaho, CHEETAH, Coca cola, Sprite, Orange n’ibindi binyobwa bitandukanye bya BRALIRWA byose byamara guhetura, tukongera gutangira muri ubwo buryo. Ikindi ni uko twagiye dutegura amarushanwa yo kubyina, kubaza ibibazo abitabiriye Stand yacu abatsinze bagahembwa ndetse n’isuku n’umucyo byaranzwe ahotwakoreraga bikaba bayaranyuze benshi bazaga batugana.
Bwana Samputu Patrick avuga ko urugendo rw’imyaka 25 ihwanye na ¼ y’ikinyejana cyose habaho Expo, aho hose batahwemye na gato kwitwara neza, gutwara ibikombe no gufata uko bikwiriye abitabira Expo n’abakliya ba BRALIRWA muri rusange.
Ni muri urwo rwego, avuga ko igikombe bahawe kuri uyu wa 16 Kanama 2022, n’Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF ku bufatanye na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ngo bagituye by’umwihariko Abakiliya bose b’Uruganda rwa BRALIRWA, bazeza kandi ko n’umwaka utaha, bazabagezaho udushya dutandukanye twisumbuye kure ibyo basanzwe babona ngo bashonje bahishiwe.
Agira ati “ iki gikombe tugituye by’umwihariko abakiliya bacu bose kuva ku bana bato binywera Fanta kugeza ku bakuru banywa agahiye n’abanyarwanda bose muri rusange.”

Asoza avuga ko uruganda rwa BRALIRWA ruzakomeza gukora ibinezeza abanyarwanda n’abanyamahanga, rubakorera ibinyobwa byiza kandi bigezweho, bakizera ko bazakomeza kunyurwa nk’uko bakiranye na yombi ikinyobwa kiza cya CHEETAN Energy, bityo ibizaza mu bihe biri imbere ngo bikazaba ari n’akarusho kisumbuye kurushaho.
Uretse kuba Uruganda rwa BRALIRWA rwarashimiwe rugahabwa igikombe gisumbye ibindi muri Expo 2022, ari nako rushimirwa uburyo rwitwaye neza mukwitabira Expo zagiye ziba mu myaka 25 ishize Expo imaze, BRALIRWA, inatera inkunga Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, bicishijwe mu kinyobwa cya PRIMUS, bagatera kandi inkunga Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare ribera mu Rwanda, binyuze mu kinyobwa cyabo cya Amstel, Umukino w’intoki wa Basketball ku kinyobwa cya CHEETAE n’ibindi byinshi BRALIRWA idahwema gutera inkunga nk’abahanzi batandukanye baba abo mu Rwanda n’abo mu mahanga bifuza gususurutsa abanyarwanda.
Expo ya 2022, Uruganda rwa BRALIRWA rwabonyemo igihembo gisumba ibindi cyaje kiyongera ku bindi rugenda rubona, yari yatangiye kuwa 26 Nyakanga 2022.
Mu urwego rwo guha Serivise nziza abagannye Expo bose, Uruganda rukaba rwarabifashijwemo n’abafatanyabikorwa b’imena ba BRALIRWA aribo SINA Gerard Nyirangarama na Maitre FRedy, inzobere mu by’ama Hotel na Restaurants mu Rwanda.



