Ni amagambo agarukwaho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi w’u Rwanda Dr. Mukeshimana Gerardine kuri uyu wa kabiri Tariki ya 26 Mata 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ijyanye n’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ku bikorwa by’ubuhinzi muri Afurika, itegurwa n’Umuryango Nyafurika ushinzwe Ikoranabuhanga mu Buhinzi, (African Agricultural Technology Foundation, AATF) ikaba ifite insanganyamatsiko yo kongera ibiganiro ku ruhare rw’Ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya bigamije guhindura urwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika.
Dr. Mukeshimana avuga ko imyanzuro izafatirwamo, yizera adashidikanya ko izaba ari umusanzu mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga n’impinduramatwara zikenewe mu buhinzi n’ibiribwa muri Afurika.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi w’u Rwanda Dr. Mukeshimana Gerardine
Agira ati “ Kuba muteraniye hano mu turutse mu bice bitandukanye by’umugabane w’Afurika, ni ibihamya ko hariho umuhate ugaragara ugamije guteza imbere Ubumenyi n’ikoranabuhanga rigamije guhanga ibishya, ari nabyo bizadufasha muri izi mpinduramatwara twatangiye mu rwego rw’ubuhinzi.”
Avuga ko kwagura ubumenyi, ikoranabuhanga, no guhanga ibishya mu buhinzi ari ingenzi mu by’ukuri na cyane ko bigamije kubaka gahunda irambye yo kwihaza mu biribwa.”
Ikindi avuga Dr Mukeshimana ni uko Afurika ubwayo nayo ngo yaba izi neza uruhare bw’ubumenyi n’ikoranabuhanga no guhanga ibishya bigira mu bukungu bwayo mu guhindura imibereho y’abaturage.
Avugako ariyo mpamvu mu 2014, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangije gahunda yiswe ‘STISA-2024’, iyo gahunda ikaba igamije guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya muri Afurika.
Agira ati “ Mubyukuri gushyira mu bikorwa neza izi ngamba zafashwe, bisaba na none kugira ishoramari rirambye mu bushakashatsi n’iterambere
no kubona ikoranabuhanga rishya rigamije guhanga ibishya tunasanga mu biganza by’abafatanyabikorwa bo mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bwacu cyane cyane ubuhinzi.”
Asoza avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kugira uruhare rugaragara mu gutanga ubufasha buzashoboka, kugira ngo gahunda yo kwagura ubumenyi n’ikoranabuhanga bigamijwe izagerweho muri Afurika ndetse n’izindi mpinduramatwara zikenewe zose muri uru rwego rw’ubuhinzi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), Dr. Karangwa Patrick nawe, avuga ko mu by’ukuri muri Afurika hakenewe ishoramari rihagije, kugira ngo Uwo mugabane ubashe kugera ku mpinduramatwara zifuzwa mu rwego rw’ubuhinzi, bikaba ari nabyo byafasha mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko mu buryo buhagije.
Agira ati “ ubusanzwe iyo tuvuze ko tugomba gushyira imbaraga mu bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu buhinzi, tuba dushaka kwerekana ko ubuhinzi bugomba gufatwa nk’ikintu cy’ ingenzi ku Mugabane wacu na cyane ko abakora uwo mwuga ari benshi.”
Umuyobozi wa AATF, Dr. Canisius Kanangire avuga ko urwego rw’ubuhinzi muri Afurika, bimaze kugaragara ko ruri mubitanga akazi ku baturage benshi. Gusa akavuga ko hakigaragaramo zimwe mu mbogamizi zituma umuhinzi atabasha guhinga kinyamwuga ngo yihaze anasarure ibingana n’imbaraga aba yashoye muri ubwo buhinzi akora buri munsi.
Agira ati “Iyo tuvuga ubuhinzi dusanga ari ahantu umusaruro uba muke ugereranyije n’ubutaka cyangwa ahantu haba hahinzwe, ariyo mpamvu usanga turimo gusarura toni imwe kuri Hegitari, Mu gihe abandi basarura Toni eshanu kuri Hegitari.”
Agaragaza ko ibyo bikomeje kuba ikibazo ariko gikwiriye muri rusange gushakirwa umuti.
Agira ati “ Birumvikana ko kugira ngo tubashe gusarura no kubona ibiribwa bihagije ku bantu batuye ibihugu by’Afurika, bisaba gushyiraho umuhate kugira ngo hirindwe gutanga amafaranga menshi atangwa hagurwa ibiribwa byunganira ibisarurwa muri Afurika bikunze kuvugwa ko biba bidahagije.”
Asoza agaragaza kandi imbogamizi abahinzi bo muri Afurika bakunze guhura nazo , aho avuga ko Umuhinzi wo muri Afurika atabasha kubona ibyangombwa akeneye muri rusange kugira ngo abashe guhinga kandi yeze uko abyifuza, ari nayo mpamvu hagomba gukoreshwa cyane amamashini n’ubundi buryo bwose bwa kijyambere bugezweho mu buhinzi.
Iyi nama iteraniye I Kigali, ihuje impuguke zaturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, igamije guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuhinzi muri Afurika, ni kunshuro yayo ya kabiri ibaye, bikaba biteganyijwe ko igomba kumara iminsi itatu kandi igafatirwamo ingamba zihamye zo kuzamura urwgo rw’ubuhinzi muri afurika bugendanye n’ibihe bigezweho by’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
E. Niyonkuru



