Kimisagara: Abatutsi barishwe baribwa ku mishito muri Genocide yakorewe Abatusi mu 1994

admin
7 Min Read

Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali bagaragaje ubwicanyi ndengakamere bakorewe aho hari abishwe bakaribwa ku mishito, ariko kandi banashimira ababarokoye ku isonga ingabo z’inkotanyi n’abaturage babahishe bakabomora ibikomere.

Ibi ni ibyagarutsweho mu buhamya n’ibiganiro byatangiwe mu gitaramo cyo kwibuka mu murenge wa Kimisagara tariki ya 16 Mata 2022. Iki gikorwa cyo kwibuka cyabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho nyuma y’isengesho n’umunota wo kwibuka abayobozi, abashyitsi n’abaturage b’umurenge wa Kimisagara bashyize indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara Kalisa Jean Sauver yakomeje abacitse ku icumu rya Jenoside kubwo kubura ababo, anabashimira ubutwari bagaragaza mu kwiyubaka no guharanira ubumwe n’ubwiyunge. Yagarutse kandi ku mwihariko w’itariki ya 16 Mata.

Yagize ati “Iyi tariki ya 16 tuyifata nk’umwihariko muri uyu murenge kubera ko aribwo hishwe abantu benshi bari bihishe nyuma yo kubavumbura. Harimo umugabo witwa Vianey yishwe bakamwotsamo brochettes bakamurya. Twibuka Abatutsi basaga ibihumbi bibiri biciwe muri uyu murenge, bamwe muribo bakaba bashyinguye ku rwibutso rwa Kigali ari naho twashyize indabo.”

Bwana Kalisa yagarutse ku muturage washimwe mu buhamya bwatanzwe n’uwarokotse Jenoside ko yabahishe akajya aboza ibikomere by’imihoro, aho yavuze ko mu kwezi k’ Ukwakira hazabaho kureba uko uwo mugabo Felicien yashyirwa mu barinzi b’igihango.

Mu kigabiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Bwana Simburudari Theodore wahoze ayobora IBUKA, yagarutse cyane ku ruhare rw’abayobozi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Simburudari ati “Muri 1959 nibwo havutse amashyaka nka PARMEHUTU na APROSOMA ariyo yagiye yinjiza mu baturage amatwara yo kwanga no kwica abatutsi, babahimba amazina mabi kugira ngo babice badafite inkomanga ku mutima. Kimwe mu byabayeho ni uko abayobozi bakomeye muri leta n’abavuga rikijyana barimo abacuruzi boherezwaga mu duce bavukamo ngo bajye gukangurira abahutu kwica abatusi. Aha twavuga nka Dr Leon Mugesera, Jean Kambanda, Perezida Sindikubwabo Theodore n’abandi.”

Yavuze ko kandi ko na nyuma yo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 kugeza mu 1994 nyirizina by’umwihariko mu mugi wa Kigali, abayobozi bakomeje kuba ku isonga mu gukangurira abahutu kwica abatutsi. Aha yatanze urugero kuri Renzaho Tarcisse wari prefet w’umugi wa Kigali n’abandi.

Tuyisenge Anonciata umwe mu barokokeye mu murenge wa Kimisagara mu buhamya bukomeye yatanze, yagarutse ku nzira y’umusaraba we n’umuryango we n’abandi banyuzemo, aho Se umubyara kubera umubabaro yasabye abicanyi ko babicana bose, bakabatemagura n’imihoro ariko ku bw’amahirwe Anonciata akarokoka.

Tuyisenge n’ikiniga kinshi yagize ati “Bamaze kudutema bakoze inama aho nari ndyamye nkabumva, bamaze kugenda ndiyandayanda ngo mbyuke, neguye umutwe mbona mama bamutemye ahantu hose bamujanjaguye umutwe, maze nivanamo igitenge ndamworosa, ndakururuka nya mu rugo. Mbona interahamwe zirankurikiye, ngerageza kwihata mu musarane ngo mfe ariko biranga. Sinzi ikintu cyajyanye izo nterahamwe ntizankurikira. Ndashimira cyane Felicien we n’inshuti ye yitwaga Munyakazi nibo batwitayeho baraduhisha batwoza ibisebe mpaka.”

Umukozi wa IBUKA ku rwego rw’igihugu Rugero Paulin wari witabiriye igiraramo cyo kwibuka mu murenge wa Kimisagara, nawe wakozwe ku mutima n’ubuhamya bwatanzwe yashimiye abarokotse Jenocide ku ntambwe nziza yo kwiyubaka agezeho, ashima abagize ubutwari bwo kurokora abatutsi, anenga bikomeye ubugome n’ubwicanyi bwakozwe na Karushara Rose wari Conseiller wa Kimisagara.

Rugero ati “Karushara Rose nge ndamuzi hari aho twahuriye, yari igisimba, yari igihangange kwica ntibyari kumunanira, yigeze guhagarara imbere y’aba generali n’aba coloneri arababwira ati ‘mwa bagabo mwe, nimutubahiriza ibyo twajemo ntacyo muraba mukoze’ yarabibabwiye barikanga kuko yari atinyitse. Gusa turasaba leta ko nibura mu twazibuka ku nshuro ya 30 nta barokotse Jenocide badafite aho kuba bagihari.”

Mu kiganiro yagejeje kubari bitabiriye igitaramo cyo kwibuka, Urugeni Martine umuyobozi w’umugi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, yagarutse ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenocide n’abashaka koreka igihugu mu icuraburindi asaba buri wese kutabaha urwaho ndetse abifashisha imbuga nkoranyambaga asaba kutabarebera ahubwo bakarwanywa hifashishijwe izo mbuga.

Madamu Urugeni yijeje ko ibibazo byagaragajwe by’abacitse ku icumu batarabona amacumbi bizagenda bikemurwa kuko buri mwaka haba hariho ingengo y’imari ijyanye nabyo. Yanavuze ku manza zaciwe n’inkiko gacaca zitararangizwa n’izarangijwe ariko indishyi zikaba zitaragera kubo zireba ko hari gushyirwamo ingufu ngo ibyo bibazo bikemurwe burundu.

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco Mbabazi Rosemary wari umushyitsi mukuru yihanzanishije abanyarwanda muri rusange ku bwicanyi bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi. Yagarutse ku kamaro ko kwibuka avuga ko u Rwanda rwahisemo kuba umwe, twahisemo kugira ijwi rimwe, kuvuga ukuri ngo Jenoside itazongera.

Minisitiri yibukije urubyiruko ko ingabo za RPA zahagaritse Jenoside zari urubyiruko ruke ariko rufite umutima wo gukunda igihugu no kukitangira ari nabyo bikwiye kubaranga. Yagize ati “Rubyiruko nimwe tubwira cyane cyane, kwibuka si iby’abarokotse Jenoside gusa, bireba buri munyarwanda wese, kandi ntabwo kwibuka ari umuhango ahubwo ni igihango.”

Muri iki gitaramo cyo kwibuka mu murenge wa Kimisagara Minisitiri w’urubyiruko n’umuco yashimiye umuryango Unity Club iyobowe na Nyakubahwa Jeannette Kagame yagiye yubakira abasaza n’abakecuru b’intwaza hirya no hino mu gihugu kandi anavuga ko leta ishyize imbaraga muri gahunda zizamura imibereho y’abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *