Madame Nyirahabineza Geretrude yirukanywe ku buyobozi bw’Urugaga rw’Abavuzi Gakondo “AGA Rwanda Network”

admin
5 Min Read

Mu nteko rusange y’abagize urugaga rw’abavuzi gakondo Aga Rwanda Network yateraniye i Kigali kuri uyu wa 08 Werurwe 2022, yasoje yanzuye ko Madame Nyirahabineza Geretrude wari umuyobozi wabo yirukanywe burundu ku buyobozi bw’ihuriro nyuma y’amakosa menshi bamureze ngo ntiyikosore birimo kunyereza umutungo, kwirukana abo bayoborana uko yishakiye, guhindura ibirango by’ihuriro, iterabwoba ku banyamurango n’ibindi.

Ni Inteko rusange yahuje abaganga gakondo bahagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu ingingo nyamukuru yayo ikaba yari  iririmo kwiga ku myitwrire idahwitse yakunze kuranga Umuyobozi wabo Nyirahabineza Geretrude, bavugaga ko mugihe cyose amaze atorewe kubayobora nta na kimwe yabafashije uretse kubasenyera urugaga arwiyitirira  akaruyobora ngo wenyine abanje kwirukana bagenzi be 13 bari bafatanyije kuyobora, aribo Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi, Njyanama na Komite ishinzwe imyitwarire, bose akaba ngo yari yarabahagaritse asigara akora wenyne, ariyo mpamvu batoye ku bwiganze ko yirukanwe burundu na cyane ko nta musaruro ngo na muke yaragitezweho mu rugaga.

Bwana Mukire Jean Damascene,  uyoboye Akanama nkempurampaka, ari nawe wandikiye Minisiteri y’ubuzima ayisaba kuza muri iyo nteko rusange agatumiza n’iyo nteko ku bubasha ngo ahabwa n’itegeko, avuga ko ntako batagize basaba uwari umuyobozi w’ihuriro ngo atumize inama bigire hamwe imigendekere n’imikorere y’urugaga rugeze aharindimuka ariko ngo abyima amatwi.

Bwana Mukire Jean Damascene,  uyoboye Akanama nkempurampaka

Agira ati “nk’abantu bafite inshingano z’imyitwarire no gukemura impaka zavuka mu rugaga, tumaze kubona amakosa menshi yagiye akora yitwaje ko ari Perezida w’ihuriro,  birimo kwirukana bagenzi be, baba abo ku urwego rw’igihugu no mu turere, imicungire mibi y’umutungo, kudakoresha inama abanyamuryango ku buryo kuva ngo batorwa ntawamenya umutungo w’urugaga.

Hari kandi kuba amaze igihe yinjiza abantu tutazi ngo baje kuyobora ihuriro mu turere, kuba yarabeshye abantu ngo hari intumwa z’umushinga w’irangamuntu zaje kubarura abanyamuryango kandi ari abo yitoraguriye munzira basanzwe, guhindura ibirango na Kashi n’ibindi byinshi, nibyo twahereyeho dutumiza iyi nteko rusange kugira ngo ifate umwanzuro.

Nyuma yo guhanahana ibitekerezo n’impaka zikomeye zirimo kugaya bagenzi be bayoboranaga kuba baragize uburangare ntibasabe ko yirukanwa cyera kugeza ubwo abamariye umutungo agatesha agaciro abanyamuryango.

Kuba ngo yarasigara yiyitirira urugaga abivanzemo n’iterabwoba, abagize ihuriro basanze ngo badakwiriye kuguma muri uwo mukino, ariyo mpamvu bafashe icyemezo cyo kumwirukana burundu agasimburwa by’agateganyo n’uwari umwungirije Madame Beattha Uwimana,  afatanyije na Komite yari iriho, Ngenzuzi, Njyanama na Nkemurampaka, baakaba bategereje imyanzuro ya MINISANTE kugira ngo habashe gutegurwa amatora yashyiraho ubuyobozi bushya bw’urugaga.

Bwana Jean Damascene Mukire, wari uyoboye Inteko rusange yishimiye cyane umwanzuro watowe n’abagize urugaga avuga ko n’ubwo Nyirahabineza yarwishe  ko bagiye gushishyiramo imbaraga basanganwe maze ngo basubize ku murongo urugaga rwabo, bityo  ngo banagarure abanyamuryango benshi bari baramaze kurusezeramo bahunga igitugu cya madame Geretrude.

Madame Beatha Uwimana watorewe kuyobora urugaga by’agateganyo yashimiye ikizere yagiriwe na bagenzi be,  avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakagarura ubumwe bw’abanyamuryango mu rugaga bwari bwarahungabanyijwe n’umuntu umwe.

Avuga ko bagiye kwandikira inzego zose bireba,  bazisaba kutongera kwakira Nyirahabineza nk’umuyobozi w’urugaga cyane ko abanyamuryango benshi bari kwifuza ko yazaryozwa,ibyo ashinjwa byose birimo kunyereza umutungo n’ibindi, nkaho yagiye aha ibyangombwa abatari abavuzi gakondo.

Inama yanashyizeho abantu batatu bashinzwe kumenyekanisha amakuru y’urugaga umunsi ku wundi bayobowe na Bwana Aimable Sandro Abdou Tuyisenge.

Abanyamuryango bandi basanzwe  baturutse impande  zitandukanye z’igihugu baganiriye n’ikinyamakuru Igisabo nyuma y’Inteko Rusange, bishimiye  cyane iyirukanwa rya madame Nyirahabineza ngo wari umaze kubazanira akajagari mu ihuriro kugeza n’ubwo ngo yafashe urubyiruko rwize kaminuza arugira ngo abavuzi gakondo ku ngufu, atangira kubagira abayobozi ngo b’uturere kandi ibikorwa byose mu rugaga ngo bisanzwe bizwi ko byemezwa n’abanyamuryango ubwabo.

Ikinyamakuru Igisabo ntabwo cyabashije kubona Madame Nyirahabineza wirukanwe na badenzi be b’abavuzi gakondo kubuyozi ngo avuge uburyo yaba abyakiriye,  ndetse na Ministeri y’ubuzima ifite mu nshingano zayo mu gukurikiranira hafi urwo rugaga   ntitwabasha  kubona uwagira icyo abivugaho.

Abanyamuryango bitabiriye inama ari benshi

Abanyamuryango babanje kwipimisha Covid 19

Urugaga rwabavuzi gakondo rugizwe n’abanyamuryango bagera ku bihumbi bine,  rwatangiye ibikorwa byarwo muri 2012 rutangijwe n’uwitwa Rekeraho, aza gusimburwa na Gafaranga nawe waje  ngo gusimburwa na Komite yari iyobowe na Nyirahabineza Geretrude mu kwezi kwa tatatu mu 2019.  

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *